Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umuhanzi Ali Kiba ntiyorohewe n’umuryango we

Ali Kiba, umuhanzi w’umunyatanzaniya umenyereweho ijwi rikurura abagore, kuri ubu ntiyorohewe na nyina ndetse na mushiki we bamusaba ko yashaka umugore byemewe n’amategeko akareka ubushurashuzi.

Alikiba arasabwa kurongora binyuze mu mucyo
Uyu muryango usaba uyu muhanzi gushaka umugore nyuma yo kugira impungenge ko ashobora gukomeza kubyara ku bagore batandukanye kugeza ubwo gushaka uwo bazabana by’iteka bimuvuyemo agakomeza kuba se w’abana batabana n’ababyeyi bombi.

Izi mpugenge bazigize kandi nyuma y’uko mu minsi ishize Ali Kiba yari mu bibazo by’uko ashobora kuba yarateye inda umukobwa w’umunya Kenya, ariko akamwihakana nyamara hakagaragazwa ibimenyetso ko baryamanye inshuro zirenze imwe.

Nyina ubyara Ali Kiba yatangaje ko ubu ari cyo gihe ko umuhungu we wakoze byinshi mu mabyiruka ye, rhakaba hageze ngo afate icyemezo, dore ko ubu bivugwa ko anafite abana bane ku bagore bane batandukanye.
Nyina ubyara Alikiba watangaje ko aricyo gihe ngo umuhungu we ahake umugore
Iyi rero ngo ni yo mpamvu simusiga agomba gushaka uwemewe n’amategeko bagafatanya kwita kuri abo bana, gusa ngo atekereza ko azita ku cyifuzo cye agahita anafata umwanzuro umushimishije.

Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Tanzania wagiye uvugwa mu rukundo n’abakobwa benshi bitewe n’uko ari icyamamare kugeza n’ubu, hatitawe kuri ibyo umuryango we by’umwihariko nyina umubyara na Mushiki we witwa Zabibu baje guhuriza ku mukobwa umwe babona umubereye witwa Jokate Mwegelo.
Uyu niwe Jokate wifuzwa mu muryango wa Alikiba
Uyu mukobwa ubusanzwe akaba ari rwiyemezamirimo ndetse akaba yaranabaye n’igisonga cya mbere cya Miss Tanzania 2006.

JPEG - 63.5 kb
n’ubusanzwe Alikiba na Jokate bakunda guhorana



Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X