Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Meddy arataramira Abanyarwanda i Kigali mu minsi ya vuba

Ngabo Medard bita ‘Meddy’ arasesekara i Kigali vuba aha, aje gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cy’imbaturamugabo kiba buri mwaka mu mpeshyi cyiswe “Beerfest”, gitegurwa mu izina ry’ikinyobwa cya Mutzig.

Igitaramo cya Meddy mu Rwanda kizaba ari LIVE cyose

Garuka Patricia, Umuyobozi w’ishami rya Mutzig muri BRALIRWA atangaza ko nta gushidikanya kugihari kuko byamaze kwemezwa ko muri “Beerfest” y’uyu mwaka ari Meddy uzataramira abaturarwanda.

Ati “Ni byo koko byamaze kwemezwa ko Meddy azaza gutaramira abanyarwanda mu gitaramo ngarukamwaka cyitwa Beerfest gitegurwa na Mutzig. Kizaba mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri, icyo gihe akazasusurutsa abanyarwanda mu gihe cy’amasaha abiri.”

Meddy azaba ari yo nshuro ya mbere aje i Kigali kuva yajya kuba muri USA

Umuhanzi Meddy azaba akoreye mu ngata Umunya Nigeria w’icyamamare Wiz Kid wataramiye Abanyarwanda i Rugende mu mpeshyi ya 2016, ariko ubu bwo ngo hagendewe ku byifuzo by’abafana, icyo gitaramo gishobora kwimurirwa i Nyamata ku mpamvu zirimo iz’umutekano.

Meddy azwi cyane ku bw’ijwi rye rihogoza abafana cyane cyane ab’igitsina gore, akaba afite indirimbo nyinshi zirimo izakunzwe cyane akiba mu Rwanda ndetse n’izindi yaririmbye ageze muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho atuye ubu. Zimwe mu ndirimbo twavuga ni nk’Amayobera, Paradizo, Holy Spirit, Nasara n’izindi nyinshi.

Ngabo Medard menya koko ntawe uramusimbura nk'uko ajya abiririmba

Beerfest 2017 izaba ku itariki ya 2 Nzeri, itangire saa munani z’amanywa nk’izindi zayibanjirije, gusa ngo ubu bwo hazaba hanateganyijwe kwinegura (After Party) mu rwego rwo kwirinda ko haza kugira utaha atwaye ikinyabiziga yanyweye, ibyo kandi bikazanafasha abazaba bashaka gutarama bagakesha.

Meddy azaba aje gutaramira abanyarwanda nyuma y'inshuro nyinshi bivugwa bigasubikwa ku munota wa nyuma

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X