Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Madonna yemeye indishyi yagenewe n’urukiko ku bwo kwinjirirwa mu mabanga

Madonna yemeye indishyi z’akababaro Urukiko rwaciye Ikinyamakuru Mail Online cyahishuye amakuru y’ibanga yari agiye gutuma uwo muhanzi w’icyamamare atemererwa gukura abana muri Malawi ngo ajye kubarerera muri Leta zuzne ubumwe za Amerika.

The Guardian dukesha iyi nkuru yatangaje ko Madonna yemeye indishyi z’akababaro yagenewe n’urukiko nyuma yo gutsinda icyo kinyamakuru nk’uko byatangajwe n’umunyamategeko we Jenny Afia wakurikiranye ikirego yari yarashyikirije Urukiko rukuru rwa Londres, gusa izo ndishyi zo zikaba zigikomeje kugirwa ubwiru.

Madonna afata abana muri Malawi akajya kubarere muri Amerika nk'uwababyaye

Mail Online yatangaje amakuru ku rugendo Madonna yagiriye muri Malawi aho yari agiye kureba abana b’impanga, Stella na Estere, ngo ajye kubarerera muri Leta zunze ubumwe za Amerika abakuye mu buzima bubi bari babayeho.

Ubwo Madonna yajyaga kureba abo bana yafashe muri Gashyantare uyu mwaka, Umunyamategeko we Jenny Afia yari yasohoye itangazo risaba itangazamakuru kubaha ubuzima bwite bwe n’ibirebana n’icyamujyanye muri icyo gihugu kuko byashoboraga kumutera umunabi.

Madonna afite abana benshi yitaho muri Malawi

Mail Online cyabirenzeho gitangaza kidaciye ku ruhande ibyajyanye Madonna muri Malawi, kigaragaza neza ko abo bana agiye kureba ngo abajyane muri Amerika bafite ababyeyi, ndetse kinagaragaza imyirondoro yabo yuzuye.

Madonna abifashijwemo n’Umunyamategeko we bahise bashyikiriza ikirego Urukiko rukuru rwa Londres, bavuga ko ibyakozwe byashoboraga gutuma uyu muhanzi atabona uburenganzira bwo guhabwa abana yifuzaga kurera bityo bakaguma mu buzima bubi bari babayemo, bikaba igihombo kuri bo.

Uwari uhagarariye Mail Online yagize ati "Ntabwo twari tugambiriye gushyira mu byago abo bana b’abakobwa kandi nta n’ikigaragaza ko hari ikibazo byabagizeho gushyira umwirondoro wabo ahagaragara."

Madonna abikorana umutima wo gufasha abana bababaye cyangwa bari mu kaga

Yavuze ko nyuma yo kugenerwa izo ndishyi z’akababaro n’ihazabu yatanzwe n’ikigo cy’itangazamakuru gifite mu nshingano Mail Online, amafaranga yose azakoreshwa nk’inkunga ku bitaro bya Mercy James Institute for Paediatric Surgery, Madonna aherutse gutaha muri Malawi, bibagirwamo abana bafite uburwayi butandukanye muri icyo gihugu.

Abo yatwaye yagiye kubarerana n'abe yabyaye

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Aisha - 29/07/2017 saa 04:14

umutima mwiza nimugenzi w'imana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X