Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Sibomana Patrick wavugwagaho gutera umugongo Rayon Sports yerekeje i Burayi

Nyuma yo kwanga gusinyira Rayon Sports agahitamo kwigumira muri APR FC, Sibomana Patrick ‘Papy’ na yo ntabwo akiyikiniye, ahubwo yerekeje mu ikipe yo muri Belarus ku mugabane w’u Burayi.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru byavugwaga ko yamaze kumvikana na Rayon Sports ku buryo umunota ku wundi yahita asinya amasezerano, ariko bidateye kabiri inkuru ihinduka indi, hahita hatangazwa ko yumvikanye n’abayobozi ba APR FC ko agomba kuyisinyamo andi masezerano y’imyaka ibiri.

Papy yashimiye abagize uruhare ngo yerekeze ku mugabane w'u Burayi, by'umwihariko Perezida w'icyubahiro wa APR FC, Gen.James Kabarebe

Byavugwaga ko Umutoza wungirije wa APR FC, Rwasamanzi Yves yahamagaye uwo mukinnyi ngo ahure n’Umunyamabanga wa APR FC, Kalisa Adolphe ‘Camarade’, bakamusaba imbabazi ndetse bakamwizeza gukemura byihuse ikibazo yari afitanye n’uwo muntu (udatangazwa amazina n’icyo ashinzwe muri iyo kipe).

Aho ni ho Sibomana yahereye yemera gusinya indi myaka ibiri muri iyo kipe abafana bayo bahimbye gitinyiro n’ubwo yarangije shampiyona ku mwanya wa gatatu irushwa na mukeba wayo Rayon Sports amanota 16.

Sibomana Patrick yifujwe n'amakipe menshi yo hanze y'u Rwanda ariko yari yarazitiwe

Icyumweru kigana ku musozo, ni bwo byamenyekanye ko Sibomana ahaguruka i Kigali mu mugoroba w’uyu wa gatanu tariki ya 28 Nyakanga yerekeza muri Belarus, aho agiye gukina nk’uwabigize umwuga, mu ikipe ya FC Shakhtyor Soligorsk, yabaye iya kabiri muri shampiyona y’icyo gihugu.

Sibomana Patrick yari amaze imyaka ine muri APR FC yagezemo mu mpeshyi ya 2013 avuye mu Isonga FC.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NI DUSHIME IBUSHIME - 30/07/2017 saa 16:11

UZATERIMBERE PETIT
Kanda hano umusubize

Hitimana Celestin - 30/07/2017 saa 10:44

uzagire guhirwa musore wacu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X