Monaco cosmetics

Diamond aravugwaho ingeso yo ’gushishura’

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma, uzwi nka Diamond Platnumz umaze kuba ubukombe mu muziki wo mu karere, aravugwaho kwadukana ingeso zo kwigana umuziki wa bamwe mu bahanzi (bimwe bita gushishura), aho ku ikubitiro avugwaho kwigana indirimbo y’umuhanzi Davido wo muri Nigeria.


Abakurikiranira hafi umuziki w’uyu muhanzi bavuga ko iyo bumvise neza indirimbo nshya uyu muhanzi aherutse gushyira hanze yitwa ’’Eneka’’, baremeza ko iyi ndirimbo yiganwe ku ndirimbo ya Davido yitwa ’’Fall’’, bityo ngo bikaba bisobanura ko inganzo ye iri mu marembera n’ubwo uwamufashije kuyitunganya (Producer) we abihakana.

Lizer ni Producer watunganyije indirimbo Eneka ya Diamond, arahakana aya makuru yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko abayakwirakwiza batazi gutandukanya injyana.

Lizer wo muri Wasafi Music aganira na AYO TV yagize ati "Uyu muziki dukora turawuzi, ubamo ibice byinshi n’injyana nyinshi, buri gice kijyana n’injyana yacyo, yaba ari Reggea cyangwa Zouk, Beat zo muri izi njyana zirasa, ndetse no muri Jazz zirasa, hari injyana nyinshi zisa ku isi, ariko zose zihurira muri Jazz.

Yakomeje agira ati "Nakomeje kumva amakuru ko nashishuye indirimbo ya Davido nkora Eneka ya Diamond, icyo nsaba abantu bakeneye kubanza kumva neza, injyana yakoreshejwe ku ndirimbo zombi ni Afro Beat yavanzwe n’injyana yo muri Amerika Crunk, iyo zihuye zikora Afro beat ivuguruye, muzumve indirimbo za Selebobo, Tekno zose ziri muri iyi njyana’’.

Liser yasoje yibutsa abantu ko atitaye ku byo bari kuvuga, icyo yitayeho ngo ni ugukora injyana yakundwa na buri wese, atitaye ku ho yaba ikomoka.

umva indirimbo fall ya Davido

Umva Eneke ya Diamond

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

venny - 31/07/2017 saa 08:46

ntaho zihuriye na amba
Kanda hano umusubize

Rebero - 30/07/2017 saa 16:25

Ariko noneho abantu babivuga no rwose baritiranya kuburyo bakwiye kujya kwa mugaganga kureba shida bafite Indirimbo zenda guhuza beat gusa ntakindi Content simwe melody Ubuse Polly mu kizere ko batavuze ko yiganye ko yiganye fireman. Indirimbo zari zihuje beat gusa nkuko bimeze.
Kanda hano umusubize

- 30/07/2017 saa 06:49

Ariko ntimugacire umuntu urubanza arintawamureze,Hanyuma ngomucireho umuntu iteka!!Nibase yarabikoze niwe bireba!!!Kuki mwivanga mubita bareba koko!!
Kanda hano umusubize

siborurema anaclet - 29/07/2017 saa 18:14

Mwiriwe amahoro y lmana nabane namwe ndasubiza umuvandimwe umazekwandika haruguru Ashubije nabi atangiye avuganabi nubwo yabayarateye inda Abakobwa nakazike afitanye urubanza n lmana murakoze
Kanda hano umusubize

siborurema anaclet - 29/07/2017 saa 17:56

Mwiriwe amahoro y lmana nabane namwe ndasubiza umuvandimwe umazekwandika haruguru Ashubije nabi atangiye avuganabi nubwo yabayarateye inda Abakobwa nakazike afitanye urubanza n lmana murakoze
Kanda hano umusubize

KAMANA Joseph - 29/07/2017 saa 10:30

DIAMOND akora ibintu byinshi bibi.Abakobwa amaze gutera inda ni benshi. Ibi bishimangira ibyo Bible ivuga yuko gukunda amafranga ari umuzi w'ibintu byinshi bibi nkuko tubisoma muli (1 Timote 6:10).Birababaje kubona abantu,aho gushaka imana nkuko Bible idusaba,baheranwa no gushaka gusa ibyisi.Imana na YESU,buri gihe badusaba gushaka ubuzima bw'iteka,tugakora ibyo badusaba.Nubwo bimeze gutyo,imana yashyizeho UMUNSI W'IMPERUKA,ubwo izahindura ibintu (Ibyakozwe 17:31).Izabanza imenagure ubutegetsi bwose bwo mu isi,ishyireho ubwami bwayo nkuko tubisoma muli Daniel 2:44.Ubutegetsi bw'isi yose buhabwe YESU nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 11:15,kuko ni YESU wenyine uzakuraho ibibazo byose dufite.Azahindura isi yose Paradizo,iturwe gusa n'abantu bumvira imana.Abibera mu byisi gusa,imana ibita abanzi bayo nkuko tubisoma muli Yakobo 4:4.Niyo mpamvu batazaba mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Iyo bapfuye biba birangiye.Ariko abantu bumvira imana,izabazura ku Munsi w'imperuka,babe mu isi ya Paradizo.Byisomere muli Yohana 6:40.Tubandikira ibi kugirango muhinduke,mushake imana aho guheranwa n'ibyisi gusa.Mbisubiremo,Bible ivuga ko abantu bose baheranwa n'ibyisi batazabona ubuzima bw'iteka muli Paradizo nkuko tubisoma muli 1 Yohana 2:15-17.Mwikeka ko imana yaturemye yananirwa kutuzura.Ibaze uti:Ni iki gikomeye hagati yo gutera igishyimbo kikamera kibanje kubora,n'uko imana yazura abantu yaremye?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X