Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kuri uyu wa Gatandatu Urban boys irataramira mu kabyiniro ka Calvados na H-Zone mu gitaramo cyiswe "Mama concert"

Nkuko bisanzwe bimenyerewe ko mu kabyiniro ka H-zone i Gikondo kuri Dodane zo kwa mironko hategurirwa ibitaramo biryoshye kuri uyu wagatandatu taliki 29 ni ibicika kuko hazaba hatumiwe itsinda rya Urban boys ngo risusurutse abahasohokeye ndetse no kubasohokera muri calvados i Remera ntibazahera mu bwigunge kuko aba basore naho bazahataramira.



Muri utu tubyiniro twose iri itsinda rizaboneraho kumurika indirimbo yaryo nshya yitwa mama, mu gitaramo cya "Mama concert"aho bazishimana n’abahasohokeye bakishimana kandi icyo kurya n’icyo kunywa bizaba biri ku giciro gito.

Sibyo gusa kuko abazasohokera Kuri H-zone bazaboneraho umwanya wo gucurangirwa indirimbo ziryoshye (music mix) hamwe n’ umukobwa wabiguze umwuga ariwe Dj Ira.

Uyu mukobwa kuri ubu ari mu bavanzi b’umuziki bamaze kugera kurwego rushimishije ndetse akaba yaragiye acurangira mu bitaramo byinshi bikomeye kandi byagiye byitabirwa n’ abahanzi bubatse izina.

Nyuma yiki gitaramo cyo kuwa gatandatu,bucyeye bwaho ku cyumweru muri Calvados umuhanzi Rafiki mu injyana ye ya Coga Style azaba yiteguye kubasusurutsa aho azafatanya n’abandi bahanzi baba batumiwe muri iki gitaramo cy’ imbatura mugabo.

Uretse umuziki,muri utu tubyiniro twobi haba hari poromosiyo ku kinyobwa cya mutsiing aho ugura eshatu maze ugahabwa indi y’ubuntu.Ibi byose ni mu rwego rwo gufata neza abahagana kuko ni imwe muri serivisi utasanga ahandi.

Akabyiniro ka Calvados gaherereye i Remera ahazwi nko mu migina imbere y’amarembo manini ya Stade amahoro naho H Zone iherereye i Gikondo kuri Dodani zo kwa Mironko.





Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Marguerite - 31/07/2017 saa 04:55

First off I would like to say superb blog! I had a quick question which I'd like to ask if you do not mind. I was curious to know how you center yourself and clear your head before writing. I have had a tough time clearing my thoughts in getting my ideas out there. I do enjoy writing however it just seems like the first 10 to 15 minutes are usually lost just trying to figure out how to begin. Any suggestions or tips? Kudos! Also visit my web page ... [unmanaged servers->https://colombiatech.com/servers]
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X