Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Kiyovu Sports mu itsinda ry’urupfu muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Ikipe ya Kiyovu Sports yisanze mu itsinda rikomeye ririmo amakipe nka Hope FC, Intare FC na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, aho izaba ihatanira na zo kuza mu myanya ine ya mbere ngo irebe ko yagaruka mu cyiciro cya mbere.

Hakunze kuvugwa byinshi kuva kuwa 15 Kamena, umunsi Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0, iyi kipe yambara icyatsi kibisi n’umuhondo igahita imanuka mu cyiciro cya kabiri.

Kiyovu Sports yahoze ari ikipe y'igihangange

Bimwe mu byavuzwe harimo ko Kiyovu Sports yazaharirwa na Miroplast FC, iyi kipe ibihakanye haduka ibindi by’uko Isonga FC yakwikura muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, maze iyi kipe iri mu zikuze cyane mu Rwanda ikigumira mu ruhando rw’izindi benda kunganya ibigwi.

Icyakora ni hahandi yamanuka cyangwa itamanuka, uyu munsi iri mu cyiciro cya kabiri, ndetse kuri uyu wa gatandatu habaye tombola yo gushyira mu matsinda amakipe azakina iyo shampiyona.

Kiyovu Sports yisanze mu itsinda rya kabiri, aho iri kumwe n’amakipe menshi arambye mu cyiciro cya kabiri nk’Intare FC, Vision Jeunesse Nouvelle, La Jeunesse, Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR-Huye) n’andi.

Bimwe mu byo abafana bayo biyemeje harimo no kuzayiba inyuma n'igihe izaba yagiye i Rutsiro gukina na Hope FC

Ikipe ya Kiyovu Sports biravugwa ko yamaze guha akazi Umutoza Cassa Mbungo, ndetse ngo yamaze kumvikana n’abakinnyi benshi barimo Mugheni Fabrice wa Rayon Sports, Mbogo Ally wa Espoir FC n’abandi ngo baze bayikinire umwaka utaha, ibi bigashimangira icyizere ifite cyo kuzakina mu cyiciro cya mbere.

Dore uko amatsinda ateye:

Itsinda A

1. Unity
2. Aspor
3. Gasabo
4. Vision
5. Giti cy’inyoni
6. Esperence
7. Rwamagana City
8. Akagera
9. Etoile de L’est
10. Nyagatare
11. Sorwathe
12. Pépinière

Itsinda B

1. SEC
2. Rugende
3. Heroes
4. SC Kiyovu
5. La Jeunesse
6. Intare
7. As Muhanga
8. UR
9. United Stars
10. Hope
11. Vision Jeunesse Nouvelle

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gjkj - 30/07/2017 saa 16:34

Kiyovu kumanuka bwo yaramanutse, ahubwo ishobora kugarurwa ku manyanga ya foot yacu, ariko mu bushobozi bwayo iri mu cyiciro cya kabiri.
Kanda hano umusubize

Jean Eudes - 30/07/2017 saa 10:31

Imyambaro yaba yarahindutse ko nabyirutse nzi ko Kiyovu yambara vert-blanc aho kuba vert-jaune!!! Ko mbona no ku ifoto nta muhondo urimo ra!!
Kanda hano umusubize

- 30/07/2017 saa 08:34

yaramanutse nigende ihatane nazo
Kanda hano umusubize

- 30/07/2017 saa 10:03

oyasha iyikipe ishimisha abantu
Kanda hano umusubize

Mushimiyimana - 30/07/2017 saa 07:29

Muribeshya Kiyovu ntishobora kumanuka cyokoza abanyamakuru mwabonye ibyo muvuga, Nubona imanute uzangaheurucira Mukaso rugatwara umwana wake murib(đ
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X