Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Bombori bombori ADEPR: Ngo harakorwa igenzura ry’inyerezwa ry’umutungo mu ibanga rikomeye

Mu itorero ADEPR haravugwa igenzura ry’umutungo (Audit) bikekwa ko wanyerejwe na bamwe mu bari abayobozi bafunzwe, gusa igiteye impungenge ni uburyo iryo genzurwa riri gukorwa inzego zose ziyobora itorero zitabizi, dore ko bizwi gusa n’urukiko rukurikiranye abakekwaho kunyereza umutungo.

Bije nyuma y’aho abari abayobozi b’Itorero rya ADEPR batangiye gukurikiranwa n’ubutabera kubera ibyaha baregwa birimo kunyereza umutungo w’Itorero usaga Miliyari 3, amezi akaba amaze kuba atatu.

Bishop Tom Rwagasana umwe mu bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa ADEPR

Abakurikiranyweho iri nyerezwa ry’umutungo ni ni Bishop Sibomana Jean wari umuvugizi, Rev.Tom Rwagasana wari Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’Itorero, Mutuyemariya Christine wari ushinzwe imali, Rev.Sebagabo Leonard wari umunyamabanga na Past.Niyitanga Salton umujyanama wa Rwagasana Tom.

Nyuma y’itabwa muri yombi ry’abo bayobozi, havuzwe byinshi ariko byose birangira ubuyobozi buhawe abantu batakekwaga ko bayobora ADEPR. Umuvugizi yabaye Rev.Karuranga Ephraim, Rev Karangwa John akaba umuvugizi wungirije, Ruzibiza Viateur aba umunyamabanga mukuru, Madamu Umuhoza Aulerie ashingwa Imari n’ubutegetsi, naho Nsengiyumva Patrick agirwa umujyanama.

Aba bayobozi bamaze gushyirwa mu myanya, bagaragarijwe icyizere gikomeye n’abakirisito bavugaga ko biteguye kubona impinduka z’uburyo bwose babitewe n’uko bari bamaze imyaka 4 bavuga ko hari ibitagenda neza.

Kimwe mu bintu byahuriweho n’imbaga ndetse kigahagurutsa amatsinda menshi y’abayoboke ba ADEPR ngo bahirike ubuyobozi bwari buyobowe na Sibomana ndetse na Tom Rwagasana, ni “Umutungo” w’Itorero wanabaye intandaro yo kubata muri yombi.

Nyuma y’iminsi mike iyi Komite ifunzwe ndetse ikeguzwa, hasabwe ko hazabaho igenzura rusange (Internal & External Audit) rigakorwa rihereye muri Biro ya ADEPR, rigakomereza mu rurembo rw’umujyi wa Kigali no mu zindi ndembo kugeza hasi mu midugudu.

Bishop Sibomana Jean wahoze ari Umuvugizi w'itorero ADEPR mu Rwanda nawe akurikiranyweho kunyereza umutungo wa ADEPR

Nyuma y’igihe kingana n’ukwezi kumwe ibi bibaye, kuwa 30 Kamena 2017 bivugwa ko Itorero rya ADEPR ryasohoye itangazo ritanga isoko ku bigo byaba byifuza guhatanira isoko ry’ubugenzuzi bw’imali (External Audit). Kuva ubwo hatangiye kumvikana amagambo hirya no hino avuga ko iri soko ryaba ryaratsindiwe n’ikigo cy’abanyakenya kugeza ubwo bamwe banemeje ko cyahise gitangira gukora akazi kacyo.

Nyamara, nyuma y’indi minsi igera nko ku kwezi kandi, bamwe batangiye kwibaza impamvu aba bagenzuzi b’Imali bataragera mu maparuwasi kandi bamaze igihe batangiye aka kazi.

Komite nshya ya ADEPR ntigaragaza neza uburyo External Audit izakorwa
Umuvugizi mushya wa ADEPR Rev.Karuranga Ephraim aherutse kubazwa n’itangazamakuru niba ibya Audit abizi asubiza ko ibyo atabizi kuko nta muntu cyangwa ikigo runaka cyaba cyaratsinditse iryo soko.

Icyo yabwiye abanyamakuru ko ko bahamagara ushinzwe itangwa ry’amasoko kugira agire icyo abitangazaho.

Ushinzwe itangwa ry’ amasoko muri ADEPR ,yabwiye abanyamakuru ko iby’uwatsindiye isoko byabazwa umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga ngo kuko nubwo yaba afite ayo makuru atayatanga atabiherewe uburenganzira n’umuvugizi.

Ashubijwe n’abanyamakuru ko Umuvugizi w’itorero ariwe watanze uburenganzira ko atanga amakuru uyu muyobozi yashubije igisubizo cyabyo ntacyo afite muri uwo mwanya ahubwo ko twamuhamagara nko mu minota 20 nyuma y’iyo minota yarahamagawe yanga kwitaba.

Nubwo aba bayobozi ba ADEPR basa nk’abitanye ba mwana kuri iri tangwa ry’amasoko, hari amakuru agera ku kinyamakuru Imirasire.com avuga ko isoko ryatanzwe ryatsindiwe n’ikigo cy’abanyakenya ariko ngo nyuma kiza kubaca amafranga menshi, maze ngo aba bayobozi ba ADEPR bahitamo guhagarika iri soko.

Kuwa gatatu tariki ya 26/07/2017 mu rukiko rwisumbuye rw’akarere ka Gasabo ubwo Tom Rwagasana na bagenzi be bari bitabye urukiko, umushinjacyaha yavuze ko hari abantu (Yanze kuvuga amazina yabo) bamaze iminsi bakora inzenzuramutungo mu Itorero rya ADEPR bakusanya ibimenyetso bishinja aba bayobozi ku byaha baregwa birimo kunyereza umutungo w’Itorero.

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibibazo bya ADEPR bari bicaye muri iki cyumba cy’iburanisha bakubiswe n’inkuba bumvise ko hari igenzuramutungo ririmo gukorwa kandi ubuyobozi bwa ADEPR buriho ubu bwo butangaza ko ritaratangira gukorwa.

Bamwe mu bagize imiryango y’abafunzwe bakekwaho kunyereza imitungo babwiye abanyamakuru ko bababazwa no kubona abantu babo bamaze iminsi isaga 90 bafunzwe ariko hakaba nta genzuramutungo ryimbitse rirakorwa cyane ko ngo bizeye yuko abavandimwe babo bazira akagambane na Komisiyo Nzahuratorero nk’uko nabo ubwabo mu kuburana batigeze bahwema kubigaragariza ubutabera.

JPEG - 49.8 kb
Komite nshya ya ADEPR ngo irakorwamo igenzura ry’umutungo iyi komite nshya itabizi

Aba bavandimwe kandi bavuga ko hari ibimenyetso simusiga bizagaragazwa n’abayobozi bafunzwe kugira ngo barenganurwe, ariko bakaba bakomeje kubangamirwa n’iri genzuramutungo (External Audit) ridatangira vuba bo bita umukino udasobanutse.

Hari andi makuru ava mu rukiko avuga ko hari igenzuramutungo ryakozwe na ADEPR muri iyi minsi (Internal Audit) kuva mu mwaka wa 2008-2016 ryagaragaje ko nta bura ry’amafaranga ryigeze ribaho, ariko ko nyuma yaho gato (Mu 2017) hakozwe irindi genzura rya ADEPR na none ngo ryagaragaje ko hari ibura ry’amafranga menshi ryagaragaye, bo bakaba bavuga ko rififitse kubera inyungu za bamwe mu barikoresheje.

Andi makuru kandi afitiwe gihamya ni ay’uko hari abandi bayobozi ba ADEPR bari mu nzego z’Indembo ndetse n’amaparuwasi bafite imitima idiha n’ubwoba bwinshi kubera amafranga atari make bashobora kuryozwa mu gihe iri genzura ryaba ritangiye, bakaba bashobora kuba bafite uruhare mu idindizwa ryaryo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

john - 12/08/2017 saa 09:10

mwese murapfa ubusa ibyanditswe byose bigomba gusora kandi ntibizasohorera kubiti nikubantu cunga niba nawe utarigusohoza ibyanditswe. ijambo ryimana ritubwira iby'ubuhenebere buteye ubwoba bwo muminsi yimperuka abantu bazaba bakunda ibibanezeza aho gukunda imana (ibinezeza abantu n'amafaranga arimo) kuko handitswe ngo bazaba bakunda imiya, birarira kandi atari abera etc....
Kanda hano umusubize

nirere clema - 11/08/2017 saa 18:25

abo bantu imana ibababarire.
Kanda hano umusubize

sam - 2/08/2017 saa 10:11

ark njye ntangazwa cyane nabantu birirwa bataka pst.Usabwimana Samuel nukuri pe uruyi musaza niwe ntandato yibyabaye muri adepr mugihe cye nibwo hatangiye guhagarikwa abapaster bagenzi be bya hato na hato ngaho kuzana amacakubiri mwitorero kurwanya gahunda za leta urg:(gahunda zo kwibuka abazize jenoside94) urwango rudashyira yego nabamusimbuye nabo babaye bantamunoza ark nawe ntacyo yampariye itorero yagakwiye kwibukirwaho
Kanda hano umusubize

Bagabo - 1/08/2017 saa 04:08

Bibiliya iravuga ngo"uko wagenje niko uzagenzwa kandi ibyo wakoze bizagusubira ku mutwe " uyu mugabo Sibomana mwese muzi uko yagiye ku buyobozi abwambuye Usabwimana washimwaga n'IMANA n'abantu ! Ubundi mwumvaga ubuyobozi bw'itorero bwashyizweho ninzego za leta irindi herezo ryabwo ari irihe ? Politke ni politike iyo miryango yabo niyihangane nabo bashinyirize basarure ibyo babibye !
Kanda hano umusubize

Rukundo Edmond - 30/07/2017 saa 15:16

Kuki birirwa bashaka audit zo hanze kandi dufite OAG iyobowe na Biraro? Niba koko umutungo wanyerejwe ari uwa Rubanda OAG nikore audit kuko irashoboye.
Kanda hano umusubize

joseph - 30/07/2017 saa 15:04

jye mbona aba bantu harizindi mpamvu bafunzwe si ukurigisa amafranga Gusa . cyakora sinshidikanya ko ariyo mpamvu yonyine Gusa yaba imbarutso yizindi mpamvu tutazi.
Kanda hano umusubize

Damascene - 30/07/2017 saa 13:51

Uyu munyamakuru wagira ngo nawe hari icyo aba yahawe naba bafunzwe , kandi ni nkuru ze za mbere n'iyi ziravuguruzanya. Niwe wari wanditse amadene ADEPR ibereyemo ama bank BRD na BK ngo kandi amafranga yagombaga kwishyurwa yaratanzwe n'Abakristo (ayo bise aya DOVE ) ! Yewe amasheki ngo bashyiragaho amazina y'umuplanto ,inkuru za mbere z'amasheki atazigamiwe Tom yatangaga Ubundi nta mukristo wagiye kurega abo ba Tom ,ubuyobozi bwabashyizeho nibwo bwanabafunze .So nibushake buzanabafungure I don't Care.
Kanda hano umusubize

Rwego - 30/07/2017 saa 10:47

tekereza abayehova birirwa bigisha abantu kub'ab'isi!!!!!! ubwo se mukorera nde?
Kanda hano umusubize

adepr - 30/07/2017 saa 10:44

Hatari we, uko byamera kose adepr ubyange ubyemere irimo umugeni wa Yesu, kdi muvandimwe mbon'ukunda kwandika uhindurany'amazina Ariko sindabona wandika ku bahamya ba Yohova abo nkeka ko ubarizwamo, gusa nta ntambara,nta gutsinda, nta gutsinda ntwari, kdi birashoboka ko mwebwe mwagez'aho satani atakigez'imyambi.mu yandi magambo no kubivuga n'ukwitandukanya n'ikibi, Niba rero har'abatavuga sinzi nib'aribo bafit'ubuzima cg niba baragezeyo
Kanda hano umusubize

KAMALI Joseph - 30/07/2017 saa 11:45

Wowe wiyita ADEPR,ndakeka wemeye ibyo HATARI yanditse.Niba rero wemera ko kuva na kera ADEPR irangwa n'amatiku,kurwana,kuronda amoko no kwiba amafranga,ibyiza nuko "wayisohokamo",niba udashaka kuzarimbukana nayo.Soma Ibyahishuwe 11:15.Hadusaba gusohoka mu madini y'ikinyoma kugirango tutazarimbukana nayo ku munsi w'imperuka.Urugero,Abafarisayo iyo bemeraga ibyo YESU yigishaga,bose bavaga mu idini ryabo,bagasanga YESU kugirango bazarokoke ku Munsi w'imperuka.Ntabwo bavugaga ngo no mu Bafarisayo harimo umugeni. Wibuke ko ba PAWULO,LUKA,PETERO,etc...bahoze mu idini ry'abafarisayo.Bamaze gusanga ko atari idini ry'imana,barivuyemo. Ibimenyetso ni byinshi cyane byerekana ko ADEPR n'andi madini menshi adakomoka ku mana,ahubwo aba yishakira Ifaranga,akoresheje Bible.
Kanda hano umusubize

HATARI Emmanuel - 30/07/2017 saa 09:15

Birababaje kubona amadini yiyita ko akorera imana,nyamara aba agamije ifaranga. Kuva na mbere ya 1994,ADEPR yaranzwe n'amatiku,imirwano,irondabwoko no kwiba amafranga.Bible ivuga ko idini nyakuri ry'imana,rirangwa n'ubumwe n'urukundo rw'abarigize nkuko tubisoma muli 1 Abakorinto 1:10 na Yohana 13:35.YESU yasize adusabye "gukora umurimo w'imana ku buntu" (Matayo 10:8),nkuko we n'abigishwa be babigenzaga.Intumwa PAWULO,nawe yadusabye kumwigana,tukabwiriza tudasaba amafranga,ahubwo tugakora n'indi mirimo kugirango tubeho (Ibyakozwe 20:33).None amadini yose yabaye Business nkuko Muzeye MPYISI aherutse kubivuga.Keretse Abahamya ba Yehova gusa,nibo bajya mu nzira bose bakabwiriza kandi ku buntu.Uriya murimo wo kujya mu ngo z'abantu tukabwiriza,YESU yawusabye abakristu nyakuri bose.Soma Yohana 14:12 na Matayo 10:12,13.Igihembo imana izaha Abakristu Nyakuri,ni UBUZIMA BW'ITEKA muli Paradizo.Ntabwo ari amafranga.Icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bwo muli ISRAEL bwitwaga ABALEWI kubera impamvu dusoma muli Kubara 18:21,24.Birababaje kubona Pastors nabo biyita Abalewi kugirango babone uko barya amafranga y'abantu. Jye n'abo dusengana,tujya mu mihanda tukabwiriza ku buntu,kandi tugakora n'akazi gasanzwe nkuko ba PAWULO babigenzaga.Mwibuke ko PAWULO yabohaga amahema akagurisha,ahasigaye akajya mu nzira akabwiriza ku buntu.Abakristu nyakuri,bivuga abantu bigana KRISTU na ba PAWULO.Bitandukanye n'ibyo ADEPR ikora kuva kera.
Kanda hano umusubize

Nsabimana simoine - 30/07/2017 saa 15:02

Hagarara kwizamu ryawe utagwa Luka9:23.nigice cyacu12:35:,.41:49.gumakwizamuryawe53ruka
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X