Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Byari ibicika muri Calvados na H Zone I Gikondo ubwo Urban Boys yataramiraga abakunzi bayo (Amafoto)


Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu risoza kuri iki cyumweru byari bishyushye cyane ubwo Urban Boys yataramiraga abakunzi bayo bari muri H Zone I Gikondo na Calvados I Remera. Ibi bitaramo byaranzwe n’imibyinire idasanzwe ndetse n’imyambarire idasanzwe.

Ibi bitaramo byaraye bibaye mu ijoro ryacyeye byari mu tubyiniro tubiri dutandakanye aho itsinda rya Urban Boys ryari gutaramira abakunzi babo muri utu tubyiniro tumaze kwamamara cyane mu gutegura ibitaramo bihuza abafana ndetse abahanzi bakunda.

JPEG - 195.3 kb
Umuhanzi Gihozo nawe yashimishije benshi bari bakurikiranye ibitaramo

iki gitaramo cyabereye kuri Calvados I remera nyuma bakomereza kuri H-zone Gikondo.

Kuri Calvados Igitaramo cyatangiye kwisaha ya saa 11 ubwo ku rubyiniro habanzagaho umukobwa ukizamuka mu ruhando rwa muzika nyarwanda uzwi ku kabyiniro ka Gihozo aho yariririmbiye abantu bari baje kwirebera itsinda rya Urban Boys rigizwe na Safi ,Nizzo,Humble

Igitaramo cyaje gusozwa ubwo Urban boys bari bamaze kuririmbira abakunzi babo zimwe mu ndirimbo zabo zirimo Too Much ,Nipe,ishyamba ,ndetse bakaba baboneyeho umwanya wo kubasusurutsa babaririmbira indirimbo nshya yabo bise Mama yishimiwe n’ abatari bacye dore ko nyuma umuraperi Jay Polly nawe yaje kuza abunganira mundirimbo bahuriyemo Too Much.

Ikirori cyakomereje kuri H-Zone Gikondo aho abafana ba Urban Boys bari bamaze kwitegura ngo babyinane n’ abahanzi bakunda iki gitaramo cyaje kuzamo udushya tudasanzwe aho bamwe mu bakobwa birekuye bagatinyuka kubyinana na Urban Boys dore ko bamwe bagiye baboneraho no kwifotozanya nabo udufoto tw’ urwibutso

ikindi nuko wavugako iki gitaramo cyari kitabiriwe n’ ingeri nyinshi zirimo urubyiruko rwiganjemo abakobwa benshi ndetse n’ abasore dore ko nkuko bisanzwe kuva kuwa 5 haba kuri Calvados ndetse na H-zone Gikondo haba hariyo ibitaramo bitandukanye birimo Live band ndetse na service zindi udashobora gusanga ahandi.

Dore uko byari byifashe mu mafoto










Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kerri - 31/07/2017 saa 05:50

Everyone loves what you guys are up too. This kind of clever work and reporting! Keep up the excellent works guys I've included you guys to my personal blogroll. my web blog - [coretan sejarah->http://coretansejarahindonesia.blogspot.co.id/]
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X