Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Sida cyangwa ruswa? Urujijo ku cyafungishije Umunyemari Nkusi Godfrey

Umucuruzi Nkusi Godefrey amaze igihe afungiwe muri Gereza ya Mageragere, akekwaho icyaha cy’uko yahaye ruswa umuganga ngo amuhe icyemezo cy’uko ari muzima ubwo yashakaga gukora ubukwe nyuma bigatahurwa ko yari afite imigambi yo guhisha ko afite ubwandu bwa sida.

Abakozi bakorera uyu mucuruzi muri Super Market iri mu mujyi wa Kigali batashatse kwibwira Imirasire, bavuze ibintu bitandukanye ku ifungwa ry’umukoresha wabo, ari na kimwe mu bikomeje gutera urujijo.

Ifungwa ry'uyu mugabo riri kwibazwaho na benshi

Bamwe bavuze ko Nkusi Godfrey afunzwe azira gushaka gukora ubukwe n’umukobwa ufite ise ukomeye ariko akabeshya ko ari muzima bashingiye ku mpapuro za muganga wabapimye bombi bikavugwa ko yaba yaratanze ruswa kugira ngo abone impapuro zigaragaza ko ari muzima.

Amakuru avuga ko hari umugore w’umuganga bakoranye muri iyo gahunda (deal) yo kubeshya umukobwa Nkusi Godfrey yashakaga kurongora, uwo muganga na we akaba afunzwe, azira ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 100.000 bivugwa ko uwo munyemari yamuhaye.

Abandi na bo bavuze ko uyu mucuruzi ukomeye muri Kigali yaba yarazize imisoro yashatse kunyereza, ariko bagera aha bakibaza uburyo yaba yarigeze guhembwa kuko yari yabaye umusoreshwa mwiza.

Ikinyamakuru Imirasire cyashatse kuvugana n’umunyamategeko wa Nkusi Godfrey kugira ngo hamenyekane ukuri ku cyaha ashinjwa maze uyu mugabo umwunganira mu mategeko yanga kugira icyo avuga kuri iyi dosiye.

Abajijwe n’itangazamakuru icyo Nkusi Godefrey afungiwe, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yashubije ko yafunzweho ariko dosiye iri mu bushinjacyaha ariko hashize igihe.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Imirasire avuga Nkusi Godfrey yafunzwe azi ko ari bintu byoroshye azafungurwa vuba, ariko amakuru avuga ko amezi ageze muri abiri ategereje kuburana icyaha ashinjwa mu mizi.

Nkusi Godefrey mu iduka rye atarafungwa

Uyu mucuruzi wakanyujijeho atarafungwa yakomeje kuvugwa mu itangazamakuru ndetse yigeze kuvugwa ko yaba ari we wafungishije Miss Sandra Teta aho byavugwaga ko yari yamugurije amafaranga agera muri Miliyoni 2 akamuha sheki itazigamiye, akamufungisha.

Nkusi Godfrey yabaye umuterankunga ukomeye w’imyidagaduro hano mu Rwanda ndetse aba umufana ukomeye cyane w’ikipe ya APR FC.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BOBOSE - 28/08/2017 saa 11:19

IYO BAVUGA NGO IMINSI YUMUJURA NI 40 BIRAMBABAZA KUKO IMINSI 39 YASHIZE MBERE YUKO NKUNSI AFATWA UBWO WE NUWO MUGANGA BARIBAMAZE KWANGIZA BANGAHE UWO MUGANGA NIBAGERA KURUBANZA RWE BAZASHIREMO INGUFU NYISHI KUKO YARENZE KURE YINSHINGANOZE UMUGANGA YIGIYE GUTANGUBUZIMA NABWO YIGIYE KWAMBURA UBUZIMA BWABABUFITE UBUYOBOZI BWACU NDABUSHIMA CYANE ICYO WAKORERA MUMWIJIMA WIGICUKU KWIBUYE RYUMUKARA AHATABONA BUCYA CYAMENYEKANYE MWITONDE RERO
Kanda hano umusubize

- 7/09/2017 saa 19:05

gya witonda sha uburane ibyuzi
Kanda hano umusubize

christine - 9/08/2017 saa 09:08

Sha Mimy,Karangwa mureke Imana niyo yonyine izamwitura araza akakurataho V8 ukagirango ubonyumuntu uzakugirirakamaro ubundi akakwigaraguraho akigendera,gusa ikibi cye gikomeye nuko anarongora mukanwa yakanyagwa.puuu
Kanda hano umusubize

karuhije kamagera - 1/08/2017 saa 17:58

Yewe uyumugabo yabaharikindi azira naho icitwa abakobwa bacu ntibagitinya sida kuburyo yakwirirwa abitangira ruswa Ngo Dr. Avugeko atarwaye nonese mwabajije abo kabarebe Jemus aboyirirwa ayitera sakangari kandi bamwe bataragera nokumyaka16 abashukisha amafranga yewe igisanbo nigifashwe koko
Kanda hano umusubize

Boringo - 5/08/2017 saa 16:52

wowe wiyise Karuhije nakugira inama yo kutazongera gutaranga abantu ku bintu utahagazeho. Kuvuga ngo James si byiza kuko amazina y'abantu hano rwose si byiza kuko niba ari Nkusi uvugwa ndibwira ko nta zindi ngero n'amazina dukwiye kugereranya hano kandi icyo afungiye nacyo ntikizwi. Murakoze cyane
Kanda hano umusubize

Murekere aho - 1/08/2017 saa 02:58

Abanyamakuru bashyushya imitwe gusa!Niba se nta certitude mufite murandika ibiki? Gusa mujye muceceka,ari ibyo ubusambanyi buri mu ma bureau ni bwinshi,uwabafunga yabamara kuko sida ntifata bamwe ngo abandi basigare! This is Africa my friends. Icyo azira cyo ni we ukizi,mujye mureka gukina Ku yaguye hasi.Ejo wasanga ari mwe!
Kanda hano umusubize

Gakandara - 1/08/2017 saa 01:31

Yazize Kudashyigikira Mandat no kwiha kuyinenga.
Kanda hano umusubize

Mimy - 31/07/2017 saa 13:25

ibyo bireze cyane icyakubwira ikigabo kitwa Karangwa j.pierre ibyo kirirwa gikorera abakobwa kandi kibizi ko kirwaye hamwe numugore wacyo.sha abakobwa nabo batayagaciro
Kanda hano umusubize

pedro - 3/08/2017 saa 17:10

Uwo ko numva wagirango ni Karangwa nzi ikibungo,kuko nawe ngo Arya abana bikaze!!!!!!
Kanda hano umusubize

inez - 12/08/2017 saa 09:58

mimy nkwibarize gatoya uwo arangwauvuga nuwikibungo cg wa gatsata hhhh mbabarira ndumva mfite amatsiko pe
Kanda hano umusubize

teta - 31/07/2017 saa 09:21

ubwo se ba miss bacu bo bahagaze gute ko kenshi nababonaga battonze umurongo kubiro byuwo BOss basimburanwa nkabavuye muri consultation kwa Dr Kanimba
Kanda hano umusubize

- 31/07/2017 saa 07:48

Azize kurya utwana duto
Kanda hano umusubize

Ngunda - 31/07/2017 saa 05:25

Igihembo cy'ibyaha ni urupfu rutagira umuzuko. Ubukire bukomeye nukumenya Imana yo iba itubeshejeho naho ubutunzi bwo ushobora kubugira ariko ugasanga urushwa ubuzima bwiza n'abantu baciriritse. Uyu amafaranga afite yakagombye kuba abayeho neza ariko kuko atazi Imana yibereye mu buroko
Kanda hano umusubize

dada - 31/07/2017 saa 06:58

ibyo uvuze nukuri pe niyo watunga ibyamirenge utazi IMANA ntacyo byakumarira
Kanda hano umusubize

Habineza - 31/07/2017 saa 19:29

Umuntu wabaye umufana wo ku rwego rwo hejuru wa APR none akaba alimo kzgaraguzwa agati bigezaha?
Kanda hano umusubize

willy - 31/07/2017 saa 02:41

bibaye aribyo nahita nkurira ingofero ubucamanza bwacu kuko iyo ni systeme neza nkaya canada iyo wanduje umuntu ubizi nihagati ya 5ans na 25 ans ibi wenda byabera isomo abantu bose baba baziko banduye ntibabibwire partners babo ahubwo nasabaga ko inteko zombi zabishyira mu mategeko ahana rwose
Kanda hano umusubize

Elisa manirakiza - 30/07/2017 saa 17:37

Yihangane bibaho
Kanda hano umusubize

jerome - 30/07/2017 saa 16:46

Ubwose Nkusi yaba yaranduye ryari koko?? Ko muzi neza atarwaye... nurujijo byo.
Kanda hano umusubize

Murenzi - 31/07/2017 saa 06:30

Ngo umuzi atarwaye?? uratangaje kbsa ukoresha ikihe gipimo??
Kanda hano umusubize

tity2015 - 30/07/2017 saa 14:18

Eh...... sinkeka ko yaba ari Imisoro rwose. ahubwo ndamusetse.....iyo ashaka umugore ubana n.ubwandu c ko bahari beza kandi ko banabyara abana bazima! None c akeka ko ubwo uwo mugore finaly atari kuzandura VIH ?azize ubuswa n.ubunebwe. Umuganga ahubwo njye namuhezamo. ..ubwo asanzwe yica abantu uku nyine .
Kanda hano umusubize

soleil - 25/11/2017 saa 12:42

ubuzima burahenda,ahubwo mwe ni mucunge ubwanyu.
Kanda hano umusubize

soleil - 25/11/2017 saa 12:42

ubuzima burahenda,ahubwo mwe ni mucunge ubwanyu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X