Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Balack Obama, Adolph Hitler na Lady Gaga mu bayoboke 25 ba Illuminatti (igice cya 3+ amafoto)

Ikinyamakuru ranker.com cyashyize ahagaragara urutonde rw’ibyamamare bikorana na Illuminatti, rukaba rugaragaramo abahoze ari abaperezida hirya no hino ku isi, abacuruzi b’abaherwe ndetse n’ibyamamare muri muzika, itangazamakuru no kumurika imideli.

Ubusanzwe wumvaga abantu bavuga ngo runaka aba muri Illuminati bashingiye ku bimenyetso bigaragara akora ari mu bantu benshi cyangwa ku mafoto akoresha ku mbuga nkoranyambaga.

Nyamara ariko abenshi burya ntibaba bari muri uyu muryango uvugwaho gukorana bya hafi na shitani, ahubwo baba bashaka kuririra kuri ibyo bimenyetso bya Illuminati ngo barusheho kumenyeka.

Dore muri rusange urutonde rw’ibyamamare bivugwaho gukorana na Illuminati mu nzego zitandukanye. Abenshi muri bo bapfuye urupfu rw’amayobera ubwo bamenaga amabanga yayo cyangwa se bashatse kuyivamo, abandi baracyariho bari mu myanya yabo nk’uko tubikesha ikinyamakuru ranker.com.

Aba tugiye kubagezaho ni abandi batanu biyongera ku 10 twabagejejeho mu minsi yashize:

Barack Obama.

Barack Obama yafotowe inshuro nyinshi agaragaza ibimenyetso bya Illuminatti. Ibi bimenyetso abenshi bemeza ko ari ibya shitani.

Ubwo yari akiri ku butegetsi, ingoma ye yaranzwe no gushyira hejuru abacuruzi n’abandi bakire, igatsikamira cyane ba rubanda rugufi. Ikinyamakuru the ranker.com kivuga ko ari amabwiriza yahabwaga na Illuminati yanamusabye inshuro nyinshi kujyana muri uyu muryango aba bose yashyiraga hejuru.

Balack Obama w’imyaka 57 yavukiye i Honolulu, muri leta ya Hawaii, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mugabo yabaye umunyapolitiki, umwanditsi w’ibitabo, umucamanza ndetse n’uwunganira abandi mu nkiko aba bitwa ’Avoka’.

George W. Bush


Kimwe na Barack Obama, George Bush na we yafotowe inshuro nyinshi yamamaza Illuminatti agaragaza ibimenyetso byayo. Bivugwa ko ibitero yagabweho n’ibyihebe ku itariki ya 11 Nzeri 2001 byari mu nshingano yari yahawe n’ubuyobozi bwa Illuminatti.

Uyu mugabo w’imyaka 70 yavukiye i New Haven muri Leta ya Connecticut muri leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mugabo akora ibijyanye no gutwara indege, umuhanga mu kuvugira mu ruhame no kujya impaka mu biganiro mpaka. Na none kandi ni umucuruzi, umunyapolitiki n’umwanditsi w’ibitabo.

Adolf Hitler

Ubushakashatsi bwakozwe na ranker.com buvuga ko Adolf Hitler n’abayoboke be bibumbiye mu ishyaka rya Nazis bari abanyamuryango ba Illuminatti kandi ari na yo yabashyizeho.

Bakaba barashyizweho n’umuryango wa Rockefeller bivugwa ko ari wo uyoboye Illuminatti. Uyu muryango wa Rockefeller ngo wahaye Hitler amatoni n’amatoni y’amafaranga kugira ngo amene amaraso y’inzirakarengane ku isi, ku buryo ngo ibikorwa by’intambara Hitler yarwanye byari mu mugambi wa Illuminatti.

Adolph Hitler wapfuye afite imyaka 56, yavutse mu 1889 apfa mu 1945, yavukiye I Braunau Am Inn muri Autriche. Yabaye umunyapolitiki, umusirikare, umwanditsi w’ibitabo n’umuhanzi.

Lady Gaga

Lady Gaga aho aba ari hose kandi mu byo aba arimo byose aba agaragaza ibimenyetso bya Illuminatti. Mu ndirimbo ze mu mashusho akora agaragaza ibimenyetso bya Illuminatti.

Yafotowe na none inshuro nyinshi agaragaza ijisho rimwe irindi akarihisha abakurikirana Illuminatti bemeza ko ari ikimenyetso gikuru cyayo.

Uyu mugore w’imyaka 33 yavukiye i New York City, muri leta ya New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu bisanzwe atunganya imyenda, atunganya amajwi y’indirimbo, umucuruzikazi, umuririmbyi ndetse n’umwanditsi w’indirimbo.

Justin Bieber

Justin Bieber yahakanye inshuro nyinshi ko ataba muri Illuminatti ariko akarenga akishyiraho ibishushanyo (Tatoo) byayo. Bieber yishyizeho ibimenyetso by’ijisho ry’imana ya Illuminatti ku maboko ye ndetse aniyandikaho ko ahagarariye Moloch ari yo mana ya Illuminatti.

Uyu musore w’imyaka 25 yavukiye mu gace ka London gaherereye mu gihugu cya Canada. Umwuga we ni ugutunganya amajwi y’indirimbo, akaba umunyamuziki, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umukinnyi wa Filimi.

Umuryango Illuminatti washinzwe na Adam Weishaupt mu 1776 muri Bavaria ushingirwa mu nzu y’abantu bavugwaho kugira ibitekerezo biri hejuru y’iby’abandi baje gukora ikigo cyiswe ’Freemasons’.

Nyuma y’imyaka mike iki kigo cyaje kuvamo umuryango Illuminatti ukora mu buryo bw’ibanga rikomeye cyane, bakaba bagamije guhindura isi ikagendera ku bitekerezo byabo ari na ko bivugana abashatse gusohoka muri uyu muryango cyangwa bashatse kumena amabanga yawo.

Uru rutonde ruracyakomeza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

norbert niyonizigiye - 1/08/2017 saa 11:35

ukuri niwe akuzi
Kanda hano umusubize

Eric - 31/07/2017 saa 16:10

Uzi uko ur nyuma y'isi abantu barahishuriwe
Kanda hano umusubize

FESTUS - 31/07/2017 saa 05:41

njye mbona ibyo ari urugambo rwabantu nonese ko yijyana yo ibyo babikura hehe
Kanda hano umusubize

FESTUS - 31/07/2017 saa 05:41

njye mbona ibyo ari urugambo rwabantu nonese ko yijyana yo ibyo babikura hehe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X