Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Barafinda yagaragarije amarangamutima Senderi, agira n’icyo amusaba

Barafinda Ssekikubo Fred umaze kumenyekana mu Rwanda nyuma yo kugerageza kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu yavuze ko yemera umuhanzi Senderi International Hit ndetse ngo aramutse amwemereye akagaragara mu mashusho y’indirimbo ye yiteguye kugaragaza udukoryo tudasanzwe.

Barafirafinda uzwiho udushya
Aganira na Imirasire, Barafinda yavuze ko impamvu yemera uyu muhanzi, ari uko yigeze kumubona bwa mbere mu nzu ndangamurage (Museum) i Kanombe ahahoze ari kwa Perezida Habyarimana, abona ari kuzenguruka mu bafana aririmba neza bituma amugirira icyizere.

Aha ni ho rero ngo yumva aramutse agiriwe ubuntu bwo guhura n’uyu muhanzi yamusaba ko yamushyira mu mashusho y’indirimbo ye maze akarushaho kwigaragaza, kuko ngo yagaragaza udukoryo turenze utwo yamenyekaniyeho.

Nyuma yo kumva ayo marangamutima ye twavuganye n’umuhanzi Senderi ngo tumubaze niba yiteguye kuba yakwakira ubwo busabe maze ntitwabasha kumvikana neza kuko ngo yari mu gitaramo.

JPEG - 73.3 kb
Senderi usabwa na Barafinda ko yamushyira mu mashusho y’indirimbo ye akagaragaza udukoryo

Ku byerekeye umuziki muri rusange, Barafinda yavuze ko nk’umunyapolitiki mwiza utarya indimi, asanga injyana ya hip hop ari umuyoboro mwiza yanyuzamo ubutumwa bwe aramutse abaye umuhanzi.

Uretse gukunda Senderi, yashimangiye ko Diplomate ari umuhanzi akunda kuko afite amagambo akomeye afite ubutumwa.

Naho mu gihe abahanzi nka Kitoko n’abandi bahanzi batwaye irushanwa rya Guma Guma barimo kwamamaza umukandida w’umuryango RPF Paul Kagame, we ngo aramutse abaye umuhanzi hari ibisabwa kugirango abe yamwamamaza.

Barafinda Fred, Shimwa Dianne Rwigara, Mwenedata Gilbert ni abanyepolitiki batujuje ibisabwa ngo kandidatire zabo zemerwe babe bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe taliki 4 Kanama, gusa uyu mugabo yakomeje kuvuga ko yari abyujuje ariko ntiyemererwe n’ubu akaba yabishimangiye.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

chris breeze - 2/08/2017 saa 13:33

ndumva nta kibazo kirimo
Kanda hano umusubize

chris breeze - 2/08/2017 saa 13:32

ndumv nta kbazo kirmo
Kanda hano umusubize

Alex - 1/08/2017 saa 13:25

ariko koko twaragowe uyu mugabo wasabaga abanyarwanda kumutora ageze aho asaba kuba umibyinnyi nabibura azasaba gutwara ingorofani oyeeee Barafinda gusa ndamwemera
Kanda hano umusubize

Amie - 1/08/2017 saa 10:35

Rwose azabimwemerere kuko umwe ni impanga y,undi
Kanda hano umusubize

- 31/07/2017 saa 15:43

Ntasenderi Nta Barafinda Bose Niba Barafinda Abonye Mugenziwe
Kanda hano umusubize

eric - 31/07/2017 saa 12:36

najye iwabo kuragira ingurube ubundi uryo zina sekikubo ubundi si umugande nage gucuruza mugikobo kampala
Kanda hano umusubize

kalim - 31/07/2017 saa 09:00

Senderi arasabwa kumvubwo busabekandi akabuha umugisha ubunditukazareba uwashakaga kandidatire yebereye umubyinnyi wa senderi
Kanda hano umusubize

- 31/07/2017 saa 08:44

nagjegukina,urunananinhabushambe
Kanda hano umusubize

Matty - 31/07/2017 saa 08:21

Barafinda Ni Rasta Wuzuye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X