Monaco cosmetics

Zari ashobora kwinjira mu muziki by’umwuga nyuma yo kuririmbana na Diamond ku rubyiniro rumwe-AMAFOTO

Nyuma yo kubona umuziki urimo guhira umukunzi we Diamond akaba asigaye anajyana na we ku rubyiniro ngo bishobora gutuma Zari atangira kuba umuhanzi wabigize umwuga bityo agaca impande zose ashaka amafaranga ari na ho bahera bavuga ko ashobora kuwukora by’umwuga.

Ubusanzwe umuherwe Zari azwiho kuba ari umushabitsi wibanda cyane ku bikorwa by’ubucuruzi rimwe na rimwe akanyuzamo no kumurika imideli, ariko ngo ibikorwa byo ashobora no kubyagurira mu muziki by’umwuga.

Diamond yateraga Zari akamwikiriza

Ibi bije nyuma y’uko mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ubwo Diamond yatumirwaga mu kabyiniro kitwa B Club i Nairobi yazanye na Zari, maze ahamagawe ku rubyiniro benshi batungurwa n’uko aba bombi bazanye maze batangira kuririmbana.

Nk’uko chimplyf ibitangaza, abafana bakimara kubona uyu muherwe abyina kandi anaririmba mu ijwi rinogeye amatwi, bamusabye ko yatangira gukora ibihangano bye bishya maze bakajya bamubona buri munsi, maze na we ntiyazuyaza aca amarenga asa n’ubyemeye.
Zari yaririmbaga abafana bagakoma amashyi
Muri aka kabyiniro Diamond na Zari bari bazanye na bamwe mu bagize itsinda rya Wasafi barimo n’umuhanzi Harmonize n’umukunzi we by’umwihariko ubwo yageraga ku rubyiniro benshi bamwishimiye babonye uwo mukobwa iruhande rwe.

PNG - 539.8 kb
Harmonize nawe yari yabukereye






Zari yaririmbanye na Diamond mu gihe bari bamaze iminsi itanu bari mu kiruhuko mu gace ka Kikuyu.
Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

norbert niyonizigiye - 1/08/2017 saa 11:25

harmonize na diamond ti ko mereza aho.ti muzoshike ni buja.uwo mwari naw ti wibika impano.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X