Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Neymar yatangiye kwangisha bamwe mu bakinnyi ikipe ya FC Barcelona

Mu gihe amahirwe menshi ari ashimangira ko umukinnyi Neymar Junior Desantos ashobora kuva mu ikipe ya FC Barcelona yerekeza muri Paris Saint Germain (PSG), uyu munya Brazil yatangiye kwangisha bamwe mu bakinnyi iyi kipe, akabashishikariza ko bamusanga aho agiye kwerekeza bagakinana.

Neymar uvugwaho kwangisha Coutinho fc Barcelona
Neymar Jr ukinira ikipe ya Fc Barcelona amaze igihe kitari gito agarukwaho cyane mu itangazamakuru ahanini kubera ko akomeje kwifuzwa n’ikipe ya Paris Saint-Germain yo mugihugu cy’u Bufaransa.

Ubu noneho uyu mukinnyi yagarutsweho cyane kubera ubutumwa yandikiye mugenzi we bakomoka mu gihugu kimwe cya Brazil witwa Philippe Coutinho ukinira ikipe ya Liverpool FC.

Muri ubu butumwa, Neymar Jr akaba yarabwiye Coutinho ko atagomba kwerekeza muri FC Barcelona, ahubwo na we agategereza ikipe ya Paris Saint-Germain bakazahurirayo ubwo iyi kipe izaba yamaze kumugura nk’uko ikinyamakuru cyitwa Sport dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Ikipe ya PSG yiteguye kwishyura akayabo ka miliyono ijana na mirongo urwenda n’esheshatu z’Amayero (£196m) kuri Neymar Jr, ndetse ikazajya imuhemba akayabo ka miliyoni mirongo itanu n’eshanu z’Amayero (£55m) buri mwaka, uyu mukinnyi akaba yaranayisabye kongeramo amaraso mashya kugirango ibe ikipe ihangana ku ruhando mpuzamahanga.

Ku mwanya wambere mu bakinnyi Neymar Jr yifuza gukinana na bo muri PSG hakaba haza uyu munya Brazil witwa Philippe Coutinho wifuzwa cyane n’ikipe ya FC Barcelona.
coutinho
Biravugwa ko impamvu nyamukuru ituma Neymar Jr atinda kwerekeza muri PSG ari ukubera amafaranga ya komisiyo agomba guhabwa se wa Neymar ari we Neymar Snr. Aya mafaranga angana na £23m, agomba kwishyurwa kuri uyu wambere, akaba yarayemerewe ubwo uyu mukinnyi yongeraga amasezerano muri iyi kipe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

iradukunda Eric - 16/08/2017 saa 04:41

kabisa ibyo neymar atangiye gukora sibyo pee kwangisha abakinyi ikipe yamuzamuye
Kanda hano umusubize

bosco - 2/08/2017 saa 19:24

Neymar niyigendere turebe messi uko azabigenza murakoze
Kanda hano umusubize

sabushimike Réné - 2/08/2017 saa 19:11

sh nanj ndababay san.ark n zamukurikir.
Kanda hano umusubize

- 10/08/2017 saa 03:55

FC barcelona ikeneye abakinny barimonde na nde
Kanda hano umusubize

- 12/08/2017 saa 17:19

mwihangane
Kanda hano umusubize

Niyonkuru Steve - 30/08/2017 saa 07:32

F.C.B Ikeneye Dimariya ,coutinho,neymar Nareku Kubuza Abakinyi Ko Baza Muri F.C.B Kuko Yibukeko Aribo Batumye Agera Ahagezubu, Ok Murakoze.
Kanda hano umusubize

Niyomugabo Olivier - 2/08/2017 saa 14:28

birababaje kbx tuzamukurikira neimar pe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X