Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Muri shampiyona y’Isi ya Beach Volleyball, u Rwanda rwatashye amara masa

Ikipe y’u Rwanda ya Beach Volleyball mu bari n’abategarugori yatashye amara masa, nyuma yo gusoza imikino y’amatsinda idatsinze n’umwe, dore ko mu mukino wa nyuma yatsinzwe amaseti 2-0 na Canada byari bikurikiranye ku rutonde.

Wari umukino wa gatatu w’ijonjora mu itsinda I Nzayisenga Charlotte na Denise Mutatsimpundu bagize ikipe y’u Rwanda bari baherereyemo, bakaba baawutsinzwe nyuma y’aho batewe mpaga na Brazil mu mukino wa mbere, bagatsindwa na Leta zunze ubumwe za Amerika mu mukino wa kabiri.

Bageze muri Autriche bakererewe basanga batewe mpaga

Canada ni yo kipe yapfaga gusa n’iyoroshye ugereranyije n’izindi zari kumwe n’u Rwanda, ibi bigashingirwa ku kuba zagiye guhura nta n’imwe irabasha gustinda umukino cyangwa kubona iseti n’imwe muri iri rushanwa.

Canada yaje muri uyu mukino ishakisha intsinzi ngo idataha amara masa, iyo ikba yari nay o ntego y’abo Banyarwandakazi, ariko nyine ababurana ari babiri, haba harimo uwigiza nkana. Canada yaje kwegukana intsinzi ku maseti 2-0 (21-12; 21-9).

Bari bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona y'Isi y'abakuze, yari inshuro ya mbere

Tubibutse ko u Rwanda rwabonye itike yo kwitabira iryo ryshanwa nyuma yo kwegukana igikombe cya Afurika mu marushanwa yabereye i Maputo muri Mozambique muri Gicurasi uyu mwaka.

Zimwe mu mpamvu zatumye aba bakobwa batitwara neza muri shampiyona y’Isi harimo kuba bataritoreje ku mugabane w’u Burayi cyangwa ahandi hameze nk’aho bakiniye, ibi bikiyongeraho no kuba barahagurutse batinze ku buryo byanabaviriyemo gukererwa kugera ahabereye irushanwa, bikaba ngombwa ko baterwa mpaga umukino wa mbere.

Ntako batagize ariko ubushobozi bwabo bwari ubwo kwegukana igikombe cya Afurika

Denise Mutatsimpundu na Nzayisenga baherukaga gukina shampiyona y'Isi bataragira imyaka 23

Canada na yo yabatsinze ibarusha cyane

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X