Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> 

Amashirakinyoma ku ndirimbo yamamaza Kagame bivugwa ko T-Rock yashishuye Diamond

Bimaze igihe bivugwa ko indirimo yitwa ‘My Number One Paul Kagame’ Umuhanzi T-Rock Saxon yaririmbye agamije kwamamaza Perezida Paul Kagame itemewe gukinwa aho FPR_Inkotanyi yagiye kumwamamariza, ariko uwo muhanzi we akavuga ko abavuga ibyo babiterwa n’ishyari.

Jean Twagirayezu uzwi nka T-Rock mu buhanzi bwe, yaririmbiye Perezida Kagame indirimbo yitwa ‘My Number One Paul Kagame’ (Kanda hano uyumve), imuvuga imyato ahereye ku by’urugamba rwo kubohora igihugu, akavuga n’ibikorwa bitandukanye byatumye u Rwanda rugera ku iterambere rugezeho ubu, ibyo byose abiririmba afatiye ku ndirimbo yitwa ‘Number One’ ya Diamond Platnumz.

T-Rock ntabwo yashishuye igihangano kuko nta n'ubwo acyiyitirira

Iyo ndirimbo ntiyamenyekanye cyane mbere ya Kamena uyu mwaka, ariko bigeze igihe cyo kwiyamamaza kw’abakandida bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, yatangiye guca ibintu, ikajya ihozwamo mu ndangururamajwi zamamaza Perezida Kagame Umukandida wa FPR-Inkotanyi.

Byatangiye guhwihwiswa ko iyo ndirimbo itemewe gucurangwa ahabera ibikorwa nk’ibyo byo kwiyamamaza cyangwa ahandi mu ruhame kuko atari igihangano cy’umwimerere cya T-Rock, ariko ntihagira itangazo rizwi (riri Official) risohoka riyihagarika.

Imirasire yabajije T-Rock ukuri ku by’iyo ndirimbo avugwa ko yashishuye Diamond, asobanura ko atari ko biri, ko yanashakishije uburyo yavugana na Diamond ngo amuhe uburenganzira bwo gukoresha iyo ndirimbo mu nyungu ze ariko akamubura, bityo ngo “Abandi ni abivugira n’abanyamashyari.”

T-rock avuga ko yagendeye kuri iyo ndirimbo nk'Umufana wa Perezida Kagame kimwe n'uko abandi bafana babigenza, ariko kuba yarabishoyemo amafaranga ngo afane mu buryo bunoze byateye ikibazo kuri bamwe

Ati “Ntago yahagaritswe kuko ntawe ubifitiye uburenganzira usibye nyirindirimbo gusa. Ntabwo nyiyitirira ‘I just made a cover of My Number One By Diamond’ (nagendeye ku ndirimbo My Number One ya Diamond).”

“Ntabwo niyitirira indirimbo, nta n’ubwo izajya kuri album (umuzingo w’indirimbo) yanjye. Nta n’ubwo nayandikishije muri RDB nk’igihangano cyanjye kuko si icyanjye. Gusa nagerageje kuba nashakisha uko nshoboye ngo mvugane na nyirigihangano ampe uburenganzira bwo kugikoresha mu nyungu zanjye ndamubura.”

Twagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’abahanzi nyarwanda ngo twumve ukuri ku ihagarikwa ry’iyo ndirimbo ariko ntibyadushobokera kuko uwo twari dufitiye nomero ntiyitabaga telefoni ye ngendanwa.

Umuhanzi T Rock yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Nimba padiri’, iyitwa ‘Mu Mutwe’ yakoranye na Bruce Melody, ’Kado’, ‘Messi’, ’America’ cyangwa ‘Marekani’, ’Zanirindi’, n’izindi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MBEGA! - 14/08/2017 saa 13:28

UYU NI UBWA MBERE MWUMVISE. NONE SE INDIRIMBO YARIRIMBYE NI IYIHE? YIGEZE IMENYEKANA SE? CYANGWA MURASHAKA KO AMENYEKANA MBERE Y'UKO ARIRIMBA???????????????? HAHAHAHAHHHHHHH
Kanda hano umusubize

DJ PACCY - 4/08/2017 saa 06:06

mubyukuri ndabona kugirango umuhanzi nyarwanda kugirango azazamuke ndabona bigoye ubwo uyu musore wajye inshyambantiryabaye iryinzitane ariko nzinezako yatojwe ubwo nawe yabonye aho byagenze nabi rwose T-Rockhumura ndacya papa wa Music uzakora akandi kazi amatiku ashire
Kanda hano umusubize

Vincent - 1/08/2017 saa 14:35

The owner of the make can either release it or not.
Kanda hano umusubize

Vincent - 1/08/2017 saa 14:34

The owner of the make can either release it or not.
Kanda hano umusubize

Vincent - 1/08/2017 saa 14:34

The owner of the make can either release it or not.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X