Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuyobozi wa Radio/TV 1 yimanye amakuru ku rubanza rw’amahugu yatsinzwemo na Nyagatare

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Radio 1 na TV 1, Kankooza Nkuriza Charles uzwi ku izina rya KNC yanze kugira amagambo menshi avuga ku bijyanye n’urubanza yatsinzwemo na Jean Luc Nyagatare uvugwa ko yamuhuguje imigabane yatanze kugira ngo icyo gitangazamakuru gishingwe.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Imirasire, KNC yagaragaje uburakari no kudashaka kugira icyo avuga ku bijyanye n’urubanza yatsinzwemo mu rukiko rw’ikirenga ubwo yajuririraga imikirize y’urwo rubanza mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi.

Kakooza Nkuriza Charles ntashaka kugira icyo avuga ku rubanza yatsinzwemo

Umunyamakuru yamubajije uburyo yakiriye ugutsindwa kwe mu rubanza yajuririye aho yavugwagaho guhuguza Nyagatare Jean Luc imigabane yatanze muri Radio 1, maze KNC asubiza ati “ Imyanzuro urayifite?” Umunyamakuru ati “ Ndi kuyisoma imbere yanjye, ndayifite.”

KNC yahise yongeraho ati “ Wabonye iki?" Maze Umunyamakuru na we amusubiza ati “Nabonye ko ubujurire bwanyu butahawe agaciro ndetse ko ugomba kwishyura amafaranga y’umwavoka agera kuri miliyoni imwe.”

KNC yahise yahise avuga ati “ Icyemezo gishyirwaho kikanubahwa kandi twagishyize mu bikorwa si byo”.

Umunyamakuru yamubajije niba ayo mafaranga yarayatanze nk’uko yabisabwe, maze KNC agira ati “ Umva nkubwire wa mugabo we, icyemezo gishyirwa mu bikorwa kandi cyashyizwe mu bikorwa. Si byo? Kandi nta n’ikindi kirimo ni uko hatakurikijwe procedure ( inzira nyayo) birukanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko."

Umunyamakuru ati "niba mwari mwajuriye mwajuririye iki?"

KNC wavugaga usa nk’aho arakaye adashaka kugira icyo abivugaho yagize ati “Ntitujye muri detailles (nitujye muri byinshi) genda usome.”

Iyi myanzuro ije nyuma y’imyaka itanu hatangiye urubanza Kakooza Nkuriza Charles (KNC) nyiri Radio 1 na TV1 yaregwagamo na Nyagatare Jean Luc, Umunyamigabane muri Radio One, urubanza rwageze ku musozo rurangijwe n’Urukiko rw’ikirenga.

Imyanzuro y’urubanza dufitiye yatangajwe n’Urukiko rw’Ikirenga yo kuwa 23/06/2017, rumaze gusuzuma ibyatanzwe n’impande zombi, ruhereye ku mikirize y’imanza za mbere, hakiyongeraho ibimenyetso byatanzwe na buri ruhande, rwemeje imyanzuro y’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, rutegeka ko yubahirizwa, rugaragaza ko KNC yatsinzwe mu bujurire yatanze ku giti cye.

Iby’iyi dosiye byatangiye kuwa 02/08/2012, ubwo KNC yandikiraga Nyagatare Jean Luc (Nyiri Electro) amubwira ko atagifite ububasha ku bikorwa bya Radio One Ltd, ngo kuko atujuje umugabane we nk’umwe muri babiri bari bayifitemo imigabane ku buryo bungana, 50% buri umwe.

Icyo gihe KNC yanditse ibaruwa isaba ko Nyagatare Jean Luc yatanga konti (compte) asubirizwaho umugabane yari yaramaze kwishyura uri hejuru gato ya ¼, mu gihe bivugwa ko KNC we yari amaze kwishyura gusa umugabane ungana na zero n’ibice ku ijana.

Igenzura ryategetswe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, rigakorwa n’inzego zibifitiye ububasha, ryagaragaje ko mu gihe KNC yafataga icyemezo cyo gukumira Nyagatare muri Radio 1, uyu wavanywemo ubwe yari amaze kwishyura umugabane ukubye inshuro 30 uwo KNC yari yarishyuye.

Iby’iri hagarikwa byagejejwe mu nkiko kuko nta tegeko na rimwe ryubahirijwe cyangwa ngo rishingirweho hafatwa icyemezo cyo kumuhagarika.

Icyo gihe muri Radio One hirukanywe abakozi barimo bamwe bari barararanyirijwe imishahara yabo.

Mu rubanza rwaciwe kuwa 31/01/2013, Nyagatare Jean Luc ntiyanyuzwe n’imyanzuro, arajurira. Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi mu mwanzuro warwo wo kuwa 5/12/2014, rwavuze ko Nyagatare Jean Luc afite uburenganzira bwose nk’umunyamigabane muri Radio One, kandi ko iyirukanwa rye n’ibisobanuro byaritanzweho na KNC nta shingiro bifite.

Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwemeje kandi ko n’iyo haba impamvu iyo ari yo yose ituma Nyagatare ahagarikwa muri Radio One, byari gukorwa na Company, aho gukorwa n’umuntu ku giti cye (KNC).

Icyo gihe Urukiko rwemeje ko Nyagatare akiri umunyamigabane wa Radio One, KNC arabijuririra, urubanza rugezwa mu Rukiko rw’Ikirenga.

Mu mwanzuro wa 14 w’Urukiko rw’Ikirenga, ruragira ruti “Isesengura ry’ingingo z’amategeko n’inyandiko z’abahanga byerekana ko nta na hamwe hagaragara ko umuntu aba umunyamigabane ari uko amaze kwishyura imigabane ye muri Sosiyete, ko ahubwo icy’ingenzi ari uko aba yanditse mu gitabo cy’imigabane ya sosiyete.



Urukiko rugasanga bishimangirwa na none n’ingingo ya 31 igika cya mbere y’itegeko ryo kuwa 27/04/2009 (Ryerekeye amasosiyete y’ubucuruzi), iteganya ko imari shingiro y’isosiyete ari imigabane abanyamigabane bemeye, yaba yarishyuwe cyangwa itarishyuwe, kuko igaragaza ko kwishyura imigabane atari cyo kigira umuntu umunyamigabane, ko ahubwo icya ngombwa ari ukwemera gufata imigabane runaka muri sosiyete.”

Aha ni ho Urukiko rwahereye rwongera gushimangira ko kuba hari igice cy’imigabane cyari kitarishyurwa na Nyagatare bitamwambura uburenganzira bwo kuba umunyamigabane, rukanongeraho ko n’iyo KNC aza kuba yarishyuye imigabane ye yose, bitari kubuza Jean Luc kuba umunyamigabane wemewe.

Ikindi kigarukwaho muri uru rubanza ni uko KNC yirukanye Nyagatare Jean Luc amuziza ko ngo atarangije kwishyura umugabane we, kuko ngo yagombaga kuba yarishyuye miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko akaba yari yaratanze igice kingana na miliyoni icyenda, kingana na 25.71% y’umugabane we wose, mu gihe ku ruhande rwe, KNC yari yarishyuye avance yonyine ya 280.000 Frw, angana na 0.79%, ari munsi ya 1% y’umugabane yasabwaga kwishyura.

Usibye kuba Nyagatare ari we watanze amafaranga yaguze ibikoresho bya Radio One ngo itangire gukora, Raporo y’ubugenzuzi (Audit) igaragaza ko n’amafaranga yaguze ibikoresho bya TV 1 yavanywe mu mutungo wa Radio 1.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Karoli - 5/08/2017 saa 15:24

Yayayayaya!!!! Cyakora koko KNC akoresha media 1 nk'izitari ize! kuko arazicunaguza bihagije! Nizo mbuga yabonye zo gutukaniraho, gusebanya,....n'ibindi bibi bitarondoreka. Gusa iminsi y'igisambo iba ibaze koko! Hama wumve!
Kanda hano umusubize

lion - 3/08/2017 saa 15:53

Ukuri iteka kuratsinda kNC yiyiciye izina na Redao1abantu ubu babonye arumunyamanyanga asabimbazi birirwa bavunga ngabantu babima amakuru none nawe yayimanye ubwose we ninde uzongera kuyamuha.
Kanda hano umusubize

karanta - 3/08/2017 saa 02:05

Hhhhh!!! Genda KNC uri urwenya ! Nako urwandiko! Nizere KO nawe uri bwitaramireho nk'uwimanye amakuru!
Kanda hano umusubize

karanta - 3/08/2017 saa 02:01

hhhhhh!!! Mbega! Ngo yimanye amakuru!? Iyo ndwara we ayikuye he? Nawe ntaze kwiyibagirwa, nizere KO ari bwitaramireho! Nk'uwimanye amakuru ! ! ! Cyakora KNC uri urwenya nako urwandiko!
Kanda hano umusubize

Claude - 2/08/2017 saa 06:50

Ndashimira ubuyobozi, ninzego zose ziri mu Rwanda, kuko KNC (Charles) yirukanye abakozi benshi mugihe yahagarikaga Jean Luc kuri Radio1, abaziza ko bavuganaga na Jean Luc. Inkiko zaciye urubanza rero nizikomeze zikore neza kuko Ntawizera Imana ngo akorwe n'isoni. Kandi KNC ahagurukire gusenga kuko nikuriya Imana ihana ntakundi. TV1 & Radio1 & Jean Luc mutere imbere, gusa kuriganya bishire, mureke dukore twiteze imbere turye ibyo twavunikiye. NB: KNC wibuke neza uko ukirukanwa kuri City Radio wasaga, ntasura wagiraga, ninkweto ya Gaudace yaraguhengamiyeho. icyo gihe ELECTRO niyo wirirwaga usaba ubufasha ngo urebe ko wasubira kuri Microphone abanyarwanda bakumve. Think Like a real Man my Brother Murakoze
Kanda hano umusubize

Claude - 2/08/2017 saa 06:50

Ndashimira ubuyobozi, ninzego zose ziri mu Rwanda, kuko KNC (Charles) yirukanye abakozi benshi mugihe yahagarikaga Jean Luc kuri Radio1, abaziza ko bavuganaga na Jean Luc. Inkiko zaciye urubanza rero nizikomeze zikore neza kuko Ntawizera Imana ngo akorwe n'isoni. Kandi KNC ahagurukire gusenga kuko nikuriya Imana ihana ntakundi. TV1 & Radio1 & Jean Luc mutere imbere, gusa kuriganya bishire, mureke dukore twiteze imbere turye ibyo twavunikiye. NB: KNC wibuke neza uko ukirukanwa kuri City Radio wasaga, ntasura wagiraga, ninkweto ya Gaudace yaraguhengamiyeho. icyo gihe ELECTRO niyo wirirwaga usaba ubufasha ngo urebe ko wasubira kuri Microphone abanyarwanda bakumve. Think Like a real Man my Brother Murakoze
Kanda hano umusubize

myself - 2/08/2017 saa 08:23

wowe witwa claude ibyuvuze nubwo arukuri ariko uge umenya nogusengera abahemu kugirango bihane aho kubanenga gusa. nka KNC NAJYAGA NUNVA UKUNTU ANENGA ABANTU BATANDUKANYE NKAMUSHIMA KUKO NIBYIZA BITUMA BISUBIRAHO. ARIKO NANONE WUNVISHIJE UKUNTU ARUMUHEMU AGANIRIRA MUBYO YAHUGUJE NSANGA NTAWUZONGERA KUMUTEGA AMATWI KUKO KUVUGA IBYUTEMERA BIRUTWA NO GUCECEKA. ARIKO NIYIYAKIRE ABANE NUWAMUTSINZE BAKORE BAZAGERA KUBIRENZEHO MURIYIYI 7 YEARS BAZABA BAGEZE KURE
Kanda hano umusubize

Ngendahimana yves - 2/08/2017 saa 03:52

Knc ndabona yabaye knc yanzobe yabaye igikara ariko ndabona yamwariye kuri telephone haaa narinzi kontawamutsinda
Kanda hano umusubize

ngabo - 1/08/2017 saa 19:20

nibyo c wa mwirasi yatsinzwe uburiganya bwe burakabije we na ntawuyirushamaboko birirwa baka amafranga abantu babatera ubwoba ngo batabatangaza none baragaragaye
Kanda hano umusubize

tharcisse ndayishimiye - 2/08/2017 saa 06:21

Nukuri knc arasobanutse bokumuriganya bamurecye agume adutangarize inkuru zukuri
Kanda hano umusubize

ngabo - 1/08/2017 saa 19:20

nibyo c wa mwirasi yatsinzwe uburiganya bwe burakabije we na ntawuyirushamaboko birirwa baka amafranga abantu babatera ubwoba ngo batabatangaza none baragaragaye
Kanda hano umusubize

sinzi - 1/08/2017 saa 17:17

Mudushakire imyanzuro y'urubanza. Ntabwo tumenye uko urukiko rwakijije urubanza. Niba Nyagatare azakomeza kuba umunyamigabane cg niba KNC agomba kumusubiza amafranga yaramaze gutanga. Thanks
Kanda hano umusubize

johnson - 2/08/2017 saa 01:57

Reba neza munkuru imyanzuro irimo .knc na nyahatare bose n abanyamigabane then knc nhonazoshyira umwavocat ..... kubera imanza yashoje ....
Kanda hano umusubize

sinzi - 1/08/2017 saa 17:16

Mudushakire imyanzuro y'urubanza. Ntabwo tumenye uko urukiko rwakijije urubanza. Niba Nyagatare azakomeza kuba umunyamigabane cg niba KNC agomba kumusubiza amafranga yaramaze gutanga. Thanks
Kanda hano umusubize

sinzi - 1/08/2017 saa 17:13

Mudushakire imyanzuro y'urubanza. Ntabwo tumenye uko urukiko rwakijije urubanza. Niba Nyagatare azakomeza kuba umunyamigabane cg niba KNC agomba kumusubiza amafranga yaramaze gutanga. Thanks
Kanda hano umusubize

ange - 1/08/2017 saa 16:09

Ikigaragara KNC menya ari ummwambuzi tu. Nonese niba ari umunyakuri kuko atatangaje uko we afata iyo myanzuro cg yamwaye nzabandora ni se wa bonnavanture ahaaa
Kanda hano umusubize

bella - 1/08/2017 saa 12:30

.muri Rirarashe KNC aze kuvuga kuri iyi nkuru yubwambuzi bwe nunuryo yimanye amakuru
Kanda hano umusubize

nduwayo - 1/08/2017 saa 10:04

yooo uwakumva KNC arimo kwivuga yihaye abayobazi bibanze ngo bamwimye amakuru, kumbi nawe ni umunyamitwe bigeze ahoo!
Kanda hano umusubize

kamuucyo - 1/08/2017 saa 08:42

iyi nkuru inteye kwibaza byinshi iyo urebye imbaraga ibitangazamakuru bikoresha byandika abandi nigututu bibashyiraho igihe batabahaye inkuru bintera kwibaza ukuri kwitangazamakuru nubunyamwuga bwabyo niba hatakiri intambwe itaraterwa tv1na radio 1numuyobozi wabyo ndabakunda kd ubona bagerageza gukora akazi neza kd ndizera ko bazatera intambwe iganisha gutanga nogutangaza amakuru kabone niyo yaba aribo areba kd bikwiriye kuba umuco witangazamakuru ryacu
Kanda hano umusubize

kamuucyo - 1/08/2017 saa 08:41

iyi nkuru inteye kwibaza byinshi iyo urebye imbaraga ibitangazamakuru bikoresha byandika abandi nigututu bibashyiraho igihe batabahaye inkuru bintera kwibaza ukuri kwitangazamakuru nubunyamwuga bwabyo niba hatakiri intambwe itaraterwa tv1na radio 1numuyobozi wabyo ndabakunda kd ubona bagerageza gukora akazi neza kd ndizera ko bazatera intambwe iganisha gutanga nogutangaza amakuru kabone niyo yaba aribo areba kd bikwiriye kuba umuco witangazamakuru ryacu
Kanda hano umusubize

narumiwe - 1/08/2017 saa 12:00

Bamwe mu bitwa ko bayobora ibinyamakuru, ni ukubabona usa, ni abo kunengwa kabisa. Bambura abakozi bakoresha, barabakwepa, kubabona wapi, nyamara bakiha kwandika abandi cyangwa kabanenga aho babanje bagakemura ibyo mu mazu yabo (ibitangazamakuru). Uwabavuga bwakwira bugacya
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X