Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Rayon Sports yaba yisubije Djamar Mwiseneza na Faustin Usengimana bavuye muri APR FC

Guhera ku munsi wa nyuma w’ukwezi kwa Nyakanga, Mwiseneza Djamar na Usengimana Faustin bari mu bakinnyi bari gukora imyitozo muri Rayon Sports, bikavugwa ko barimo kugeragezwa mu gihe bamwe mu bafana bo bavuga ko ari abana basubiye iwabo ku ivuko.

Mwiseneza Djamar yerekeje muri APR FC avuye muri Rayon Sports ayisize habi mu mpeshyi ya 2014, ubwo iyi kipe yakuriyemo yari itakaje benshi mu bakinnyi bayikiniraga, ahanini bikaba byari biturutse ku bibazo by’amikoro.

Djamar Mwiseneza myinshi mu mikino yakiniye APR FC yajyagamo asimbuye

Akigera muri iyo kipe y’ingabo z’u Rwanda yakiriwe nk’umwami, ndetse yitwara neza mu mizo ya mbere, ariko bidateye kabiri mu ntangiriro z’umwaka wa 2015 yaje kugira imvune ikomeye, yatumye atabasha gukinira iyo kipe ngo ayihe umusaruro yari imwitezeho mu myaka ibiri yari yasinye.

Icyakora ntibyabujije ko bamwongera andi masezerano y’imyaka ibiri ubwo ayo yari asanganywe yari arangiye, ariko nab wo gukira bikomeza kuba ingume, bituma umwaka wa mbere muri ayo masezerano ya kabiri nab wo akinira APR FC imikino mike, dore ko akenshi yabaga ari no ku ntebe y’abasimbura.

Faustin Usengimana agiharawe muri APR FC yahabwaga n'igitambaro cya Kapiteni

Usengimana Faustin na we yavuye muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2015, nyuma yo kutumvikana na yo ku mubare w’amafaranga bashakaga kumuha ngo yongere amasezerano bitewe ahanini n’uko uyu musore yifuzwaga na APR FC ngo asimbure Emery Bayisenge wari ugiye kwerekeza ku mugabane w’u Burayi.

Icyakora uyu musore wiyita ‘Vidic’ ntiyahiriwe kuko yisanze agomba guhanganira umwanya n’uwo yari aje gusimbura, bitewe n’uko ibyo kujya i Burayi byapfuye, ibyo bituma yisanga akenshi agomba kuba umusimbura.

Byaramukurikiranye na nyuma y’uko Emery Bayisenge yerekeje muri Morocco, bituma atabasha kwigarurira umwanya n’umwe mu yo Herve Rugwiro na Aimable Nsabimana bari bahagazemo.

Mwiseneza Djamar na we yavunitse mu mukino ikipe ye (APR FC) yarimo ikina na Rayon Sports

Amakuru agera ku Imirasire avuga ko aba basore bombi na bo bari ku rutonde rw’abakinnyi APR FC idakeneye mu mwaka utaha w’imikino, ari na yo mpamvu bahisemo kwishakira ahandi berekeza, basanga amahitamo ya mbere ari ugusubira ku isooko, aho bita iwabo mu rugo (muri Rayon Sports).

Aba bakinnyi bombi bafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona mu 2013 ubwo yatozwaga na Didier Gomez, nyuma iyi kipe ntiyagira ibihe byiza ariko iza kongera kwisuganya igitwara bo barimo gufasha APR FC kugerageza kukiyambura mu 2016/2017.

Imvune Faustin yagize mu 2014 n'uburyo yavuwemo bishobora kuba byarabaye intandaro yo kwerekeza muri APR FC

Faustin Usengimana yaba agiye kugaruka mu ikipe yamutsinze inshuro mbarwa nyuma yo kuyivamo

Faustin Usengimana nyuma yo kuvunika agahagarika gukina hafi umwaka wose

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

alpha imaniriho - 2/08/2017 saa 12:10

ubwo se baje guhungira muri rayon kandi baradutereranye tubakeneye.simbizi
Kanda hano umusubize

alpha - 2/08/2017 saa 12:07

ESE ko umuntu yoherezs igitekerezo ntimutume gitambuka
Kanda hano umusubize

alpha - 2/08/2017 saa 12:04

ntabwo tubashaka tunabakiriye twaba twishujuguje kuko baratubabaje igihe batereranaga ikipe
Kanda hano umusubize

MPANOYIMANA didier - 2/08/2017 saa 02:12

kuba faust agiye muri rayonsport ntakibaZo tuzabona abandi
Kanda hano umusubize

alpha - 2/08/2017 saa 12:06

bashakire ahandi rwose batwihorere
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X