Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Umukinnyi w’Umunyarwanda afungiye mu Bwongereza azira gucuruza ibiyobyabwenge

Murenzi Seff w’imyaka 21, akaba umukinnyi mu ikipe ya Coventry Sphinx FC yo mu Mujyi wa Coventry mu Bwongereza, akaba umwe mu bahoze bakinira Amavubi U-17, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi 9 azira gucuruza ibiyobyabwenge.

Coventrytelegraph na ITV dukesha iyi nkuru bivuga ko uwo musore yaje kwishora mu gucuruza ibiyobyabwenge, aza no gufatwa n’inzego z’umutekano ndetse yemera ibyaha umunani yaregwaga.

Murenzi Seff yari yatangiye kwishora mu biyobyabwenge akiri muto

Ibyo byaha byari bishamikiye ku gucuruza ibiyobyabwenge bya heroine na cocaine, ari na byo Urukiko rwamuhanishirije igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi icyenda.

Andrew Bell wunganiraga Murenzi mu rubanza, yabwiye urukiko ko Umukiliya we yatangiye gucuruza ibiyobyabwenge bitewe n’uko hari umuntu witwa Kevin yari abereyemo umwenda w’Amayero 200, akaba yari yarabuze ubwishyu, bityo akamubwira ko yamwishyura ari uko acuruje ibiyobyabwenge.

Ikipe ya Coventry Sphinx FC ni yo Murenzi yakiniraga

Murenzi yafashwe kuwa 29 Nzeri 2016 nyuma y’igihe yari amaze akorwaho iperereza mu ibanga n’inzego z’umutekano, aho abari bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge bahaye Umupolisi witwa Matt nomero y’uwo munyarwanda, akamuhamagara inshuro umunani amusaba ‘brown’ (akazina bahimba heroine), mu gihe cocaine yo bayita ‘20Rock’.

Kera kabaye baje guhura arayimuha ariko bakaba bari barimo kubafotora Murenzi atabizi, icyo kikaba cyari ikimenyetso gihagije gihamya ibyo Murenzi yakekwagaho.

Murenzi Seff yabaga mu Mujyi wa Coventry kuva akiri umwana

Murenzi ni umwe mu bari bahamagawe gufasha ikipe y’igihugu Amavubi U-17 Emery Bayisenge yari abereye kapiteni bajya mu mikino y’igikombe cy’Isi mu 2011, gusa uyu musore ni umwe mu bataragiriwe ubuntu bwo gukina, ariko yakomeje kuba mu ikipe y’igihugu y’ingimbi no mu 2012, ubwo bakinaga amajonjora y’imikino nyafurika (African Youth Championships) yabaye mu 2013.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X