Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 bamaganye ubukwe bwa Umutare Gaby n’umugore we

Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi bitandukanyije n’ubukwe bwa Umutare Gaby n’Umugore we Joyce Nzere, nyuma y’aho basezeranyirijwe muri Hotel bikozwe na Pasiteri Dr. Rusine Joshua wahoze muri iryo torero akaza kurivamo.

Kuwa 16 Nyakanga 2017, ni bwo Nikuze Gabriel uzwi nka ‘Umutare Gaby’ yasezeranye kubana akaramata na Joyce Nzere, imihango yo guhamya isezerano imbere y’abakirisito ibera i Kibagabaga ahitwa Black & White Kiberinka Hotel.

Basezeraniye mu busitani bwa Hotel aho kuba mu rusengero rwerejwe gusezeraniramo

Iyo mihango yayobowe na Pasiteri Dr. Rusine Joshua wahoze mu Itorero ry’Abadiventisiti akaza kurivamo ku mpamvu zitandukanye, agahita yibera umushumba wigenga.

Nyuma y’ibyumweru bibiri ubwo bukwe bubaye, Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ryahise ryandikira IGIHE itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi ushinzwe Itumanaho muri iryo torero mu Rwanda, Onesphore Yadusoneye, rivuga ko ubukwe bwa Umutare Gaby na Joyce Nzere ’uwabusezeranyije yabikoze ku giti cye’ bikaba bitagomba kwitirirwa iryo torero.

Muri iryo tangazo, Yadusoneye yagize ati “Ubwo bukwe uwabusezeranyije yabikoze ku giti cye bityo ntibigomba kwitirirwa Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 mu Rwanda.”

Pasiteri Dr.Rusine we avuga ko agendera ku byo Bibiliya yigisha atari amahame y'idini cyangwa Itorero

Ubwo bukwe bwamaganywe bitewe n’uko ngo bwabaye hadakurikijwe amahame y’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindi, avuga ko ‘bibera mu rusengero rwerejwe uwo muhango, kandi mbere y’uko buba bukarangwa inshuro eshanu imbere y’abizera b’iryo Torero ndetse bugasezeranywa n’umupasiteri ubifitiye ububasha.’

Pasiteri Dr. Rusine Joshua we avuga ko ari umushumba ‘utagendera ku mahame y’idini ahubwo uyoborwa na Bibiliya’, aha akaba ari ho akura ububasha bwo gusezeranya abageni kabone n’iyo idini cyangwa itorero runaka ryaba ryanze kubafasha guhamya isezerano.

Umutare Gaby na Joyce Nzere bo bibereye mu kwa buki

Pasiteri Dr.Rusine ni na we wasezeranyije Butera Knowless na Ishimwe Clement mu bukwe na bwo butavuzweho rumwe, dore ko nab o Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ryari ryanze kubasezeranya.

Twagerageje kuvugana na Umutare Gaby ngo agire icyo avuga ku kuba Itorero ry’Abadivantisiti avuga ko abarizwamo ryitandukanyije n’ubukwe bwe n’umugore we, ariko ntibyadukundira kuko umurongo wa telefoni ye igendanwa wari ufunze.

Ibaruwa Abadivantisiti b'Umunsi wa 7 bandikiye Ikinyamakuru IGIHE

Abadivantisiti ntibemera ubukwe bwa Umutare Gaby kimwe n'ubwa Knowless na Clement

Umutare na Nzere bashobora kuzahita bajya kwibera muri Australia

N'Ubwo Abadivantisiti babwamaganye ariko bwacyujwe mu munezero

Umutare Gaby n'Umugore we Nzere Joyce

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 3/08/2017 saa 16:44

ark ninde uzi bbry cyane ngo ambwire adamu na eva niba barasezeranye? muruhe rusengero ?
Kanda hano umusubize

RUKUNDO Emmanuel - 3/08/2017 saa 12:08

Ndasubiza uwitwa TUYIRATE HONORE.Menya ko AMATURO Atari icyaha.Kuko aba agomba gukora imirimo y'idini.Urugero:kugura umuriro,amazi,isabune,intebe z'idini,etc... Naho ICYACUMI Pastors barya kandi bakuramo UMUSHAHARA wa buri kwezi,cyali kigenewe gusa ubwoko bwo muli ISRAEL bwitwaga ABALEWI kuko imana itabahaga amasambu,kandi bagakora gusa imirimo yo mu Rusengero rwa Yerusalemu (Jerusalem Temple).Niyo mpamvu imana yasabye Abayisirayeri guha ABALEWI Icyacumi (Kubara 18:21,24).Ariko aho YESU aziye ku isi,yasabye ABAKRISTU NYAKURI "gukora umurimo w'imana ku buntu" (Matayo 10:8).Ndetse na PAWULO aduha urugero (Ibyakozwe 20:33). Iyo wahaga amafranga Abigishwa ba YESU,barakubwiraga ngo "gapfane n'ayo mafranga" (Ibyakozwe 8:18-20).Tujye dusoma Bible yose,aho gufata ahantu haduhahira gusa.Uzabaze Pastor wawe,uti kuki utigisha ko YESU yadusabye gukora umurimo w'imana ku buntu?Ubu se ko imana yategetse ABISIRAYERI bose GUKEBWA,ntabwo uzi ko iryo tegeko ritareba Abakristu?Hakebwa ushatse gusa,kuko isezerano rishya rivuga ko gukebwa kwacu ari ku mutima.Mujye mwitondera Pastors banyu kuko bahahisha Bible.Mutabahaye amafranga yanyu ntimwakongera kubabona.Jyewe ubandikira,njya mu mihanda nkabwiriza ku buntu nkuko YESU yasize adusabye.Kandi nkakora indi mirimo nkitunga.Nta na rimwe uzabona PASTOR ajya mu nzira ngo abwirize nkuko YESU yabigenzaga.
Kanda hano umusubize

Tuyirate Honore - 3/08/2017 saa 08:36

Abantu benshi babayeho mubuzima bw'ikinyoma cyane, turabona abashumba bashumbye amadini bakora amakosa akabije, abo bashumbye bo nibindi bindi, nyamara ubuzima abantu babayemo bw'ikinyoma buzagira iherezo nyiri ntama ubwe naza(KRISTO YESU) gusezerana Imbere y'Imana nibyiza, kuko isezerano ryose rigomba gukomezwa na nyagasani, ndagira mbabwire ko isezerano ryiza ari irikozwe muburyo bwa gi kristo gusa, bamwe bubakira ku mitungo nyamara bakarushaho kuryana, ngizo za divorce, amakimbirane adashira nibindi byinshi bitandukanye, nabonye hari uwavuze ku bijyanye n'inyungu z'amadini, bene data bibiliya ndayikunda irayobora kdi neza, ibijyanye n'ituro ntakosa na rito ririmo rwose,gutanga icyacumi birakwiye kuko umuntu wese uzi ijambo ry'Imana aziko bizana umugisha, sinemeranya nuwanditse ko icyacumi ari icya pastor rwose, kuko n'itegeko ry'Imana. iby'abatambyi bakora amakosa bagakora ibitanjyanye nkuko ijambo ry'Imana ribivuga mubireke uwabahamagaye niwe uzi icyo azakora, Malaki2:1-17 “Nuko rero mwa batambyi mwe, iri tegeko ni mwe nditegetse. 2. Nimwanga kumva mukanga kuryitaho, ntimuheshe izina ryanjye icyubahiro nzabavuma wa muvumo ndetse n’imigisha yanyu nzayivuma, na ko maze kuyivuma kuko mutitaye ku itegeko ryanjye. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. 3. Dore nzahana imbuto zanyu ari mwe mubinteye, kandi nzabasīga amayezi ku maso, n’ay’ibitambo byanyu muzayoranwa na yo. 4. Ubwo ni bwo muzamenya ko ari jye wategetse iri tegeko nkariboherereza, kugira ngo isezerano nasezeranye na Lewi ridakuka. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. 5. “Isezerano nasezeranye na we ryari ubugingo n’amahoro, nabimuhereye kugira ngo anyubahe, maze aranyubaha ahindishwa umushyitsi n’izina ryanjye. Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibiliya kuri TwitterIgisha ijambo ry'Imana kuri GoogleSoma bible yera mu kirundi kuri linkedin 6. Itegeko ry’ukuri ryabaga mu kanwa ke, kandi mu minwa ye nta gukiranirwa kwahumvikanaga. Yagendanaga nanjye mu mahoro no mu byo gukiranuka, yahinduraga benshi bakareka ibyaha. inshingano yabatambyi nukuyobora abantu munzira nziza yo kwihana ibyaha abiyobagiza bazahanwa nuwiteka ariko hahirwa uwihangana akageza ku mperuka Ibyaha by’abantu b’Imana n’ibyaha byo mu ngo 10. “Mbese twese ntidusangiye data? Imana yaturemye si imwe? Ni iki gituma umuntu wese ariganya mwene se, tukica isezerano rya ba sogokuruza? 11. Yuda yarariganije, kandi bakoze ibizira muri Isirayeli n’i Yerusalemu. Yuda yacumuye ku buturo bwera Uwiteka akunda, kuko yarongoye umukobwa w’imana y’inyamahanga. 12. Ukora bene ibyo, ari uhamagara cyangwa uwitaba, Uwiteka azamuca mu mahema ya Yakobo, amucane n’utura Uwiteka Nyiringabo amaturo. 13. “Kandi hariho n’ibindi mukora: mutwikira igicaniro cy’Uwiteka amarira no kuboroga, mugasuhuza imitima, bigatuma atita ku maturo mutura, ntayakire ngo anezerwe. 14. Nyamara mukabaza muti ‘Impamvu ni iki?’ Impamvu ni uko Uwiteka yabaye umugabo wo guhamya ibyawe, n’iby’umugore wo mu busore bwawe wariganije nubwo yari mugenzi wawe, akaba n’umugore mwasezeranye isezerano. 15. Mbese ntiyaremye umwe, naho yari afite umwuka usagutse? Icyatumye arema umwe ni iki? Ni uko yashakaga urubyaro rwubaha Imana. Nuko rero murinde imitima yanyu hatagira uriganya umugore wo mu busore bwe. 16. Kuko nanga gusenda, ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga, nanga n’umuntu utwikiriza urugomo umwambaro we. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Nuko rero murinde imitima yanyu mwe kuriganya. 17. “Mwaruhije Uwiteka n’amagambo yanyu, nyamara murabaza muti ‘Twamuruhije dute?’ Kuko muvuga yuko umuntu wese ukora ibyaha ari mwiza imbere y’Uwiteka, kandi muti ‘Arabanezererwa’, cyangwa muti ‘Imana ica imanza iri he?’ rero bakundwa nimureke Uwiteka aba ariwe utuyobora mubyo dukora byose naho kwiyobora sibyiza nahato kdi twige ijamo ry'Imana kuko ukuri niko tuzatubatura. Amaraso ya Kristo Yesu atwikire benshi kubwo kumwizera maze Imana ikomeze guhabwa icyubahiro muri byose amen

MAKOMA Joseph - 3/08/2017 saa 06:10

Ndabanza nkosore.Biriya bavuga ngo ni "gusezerana imbere y'imana",ntabwo ari byo.Imana ntabwo iba mu nsengero z'abanyamadini.Ziriya nsengero,usanga ahanini ziba zigamije ifaranga,cyane cyane icyacumi gihemba Pastors buri kwezi,nyamara YESU yaradusabye gukora umurimo w'imana ku buntu (Matayo 10:8).Ndetse na PAWULO adusaba gukorera imana tudasaba amafranga nkuko nawe yabigenzaga (Ibyakozwe 20:33).Ikindi kandi,ku gihe cya YESU n'abigishwa be,ntabwo bajyaga gusezerana n'aba Fiyanse babo mu nsengero.Ahubwo bajyaga kwiyandikisha mu butegetsi (byitwa gutera igikumwe muli iki gihe). Tujye tumenya ko ntabwo ari imana ishyiraho ba Pastors. Nibo bishyiraho,bakiyita "abakozi b'imana".Kubera ko bakora ibyo imana itubuza,cyane cyane gukunda ibyisi (1 Yohana 2:15-17),Bible ibita "abakozi b'inda zabo" (Romans 16:18).Ntibatinya no gusezeranya abakobwa batwite kubera gushaka ifaranga.Nyamara imana itegeka ko umukobwa urongowe atwite bamwica.Byisomere muli Gutegeka 22:20,24.Amadini,uretse Abahamya ba Yehova,ntatinya guca amafranga yo gusengera umuntu wapfuye,uwarongoye,etc...Kimwe no kurihisha abayoboke babo bagiye kwihagarika muli Toilets z'insengero !!!Tujye tureka gukinisha imana.Aba basezerana muli iki gihe,abenshi baba batwite cyangwa basanzwe baryamana uko bishakiye.Mwibuke ko imana yabujije YOZEFU kuryamana na MALIYA mbere yuko babana (Matayo 1:25).Nubwo abantu bakinisha AGATIMBA (veil),burya bisobanura ko umukobwa aba ari Virgin (vierge).None babihinduye umwenda wo kurimba!!! Iyi mihango y'abantu,ntitukavuge ngo ni "gusezerana imbere y'imana".They are human ceremonies,not godly ones.
Kanda hano umusubize

Tuyirate Honore - 3/08/2017 saa 07:27

Hari ibyo uvuze nkunze ariko hari nibyo wangije rwose, kuk Umwami Mnana yategetse ko habaho icyacumi n'amaturo? ikindi Yesu ubwe yigeze areba abatura amaturo arangije abona umupfakazi watuye ama sente abiri yari yifitiye yonyine, arangije Yesu abwira abantu ati uyu mupfakazi niwe utuye menshi kurusha abandi, arababwira ngo bamwe batura ibisagutse ariko we yatanze ibyo yarafite abitegerejeho amakiriro. none wowe ngo icyacumi namaturo nibyabapastor?, ncuti Bibiliya ninyanja ujye uyisoma neza kdi ukorere Imana neza kuko ijambo ryarambwiye ngo ntukagire icyo wongera cgwa ngo ukigabanye mubyanditswe byera, gusa kuri bimwe ndakumva rwose bamwe babikorera ubusa kuko baba baramaze kwishyingira mubundi buryo bitewe nibyaha by'ubusambanyi bakora mbere yo gusezerana
Kanda hano umusubize

Byamungu Eric - 5/08/2017 saa 08:35

Itandukaniro Hagati Y'Imana N'imana Niba Bibilia Ibitandukanya Ntamvu Yo Kubiva
Kanda hano umusubize

Byamungu Eric - 5/08/2017 saa 08:36

Itandukaniro Hagati Y'Imana N'imana Niba Bibilia Ibitandukanya Ntampamvu Yo Kubivanga
Kanda hano umusubize

rwanda - 3/08/2017 saa 05:12

Ariko Pastor Rusine mumushakaho iki ko Imana ariyo izi abayo, Uyu mugabo yakundaga Imana kandi nizeye ndashidikanya ko akiyikunda. Imana rero n'iy'abantu ntabwo ari iya Abadive cg se Pastor Byiringiro Hesron wagize amatiku kuri uwo mugabo mwiza w'imfura. Imana gusa niyo mucamanza w'ukuri. Uwo mwana we rero uri kwandika ku muntu atazi ndabona arimo ahomvomva. Imana yo izi abayo
Kanda hano umusubize

umutware - 2/08/2017 saa 16:57

Uwo mupasiteri nta kosa yakoze n"Imana ntimubaraho icyaha , abanyamadini n'amatiku atagira agaciro gusa. Umutare na Madamu we bakoze neza gusezerana imbere y"Imana n'abantu si ngombwa ko abafite impamyabushobozi bahawe n'abantu babe aribo bashyingira, uwuzuye umwuka wera wese niwe utanga imigisha ya nyayo.
Kanda hano umusubize

Tuyirate Honore - 3/08/2017 saa 07:29

hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh! none se imigisha itangwa n'abantu? biratangaje cyane
Kanda hano umusubize

- 2/08/2017 saa 12:36

Gaby uri umuntu w'umugabo uwo muPasteur atange number afashe benshi.
Kanda hano umusubize

alpha - 2/08/2017 saa 11:53

Mu rwanda mbona kugira ngo abo bita aba star cg abashatse abastar babane matateranye amada bigoranye cyane.Gusa numva Atari byo gufata avance kdi ku mana bifatwa nk,ubusambanya bityo bikaba ari icyaha.murakoze
Kanda hano umusubize

Alisette - 3/08/2017 saa 03:40

Ubwirwa nikiko bateranyamada wowe?
Kanda hano umusubize

pepekale john - 3/08/2017 saa 05:33

Niba barateranye amada, niba utari umunyamatiku n'imburamukoro vuga wowe icyo washakaga ko baterana! Wagiye ukora ibiri mu nyungu zawe ntiwinjire mu buzima bw'abandi nk'imungu!
Kanda hano umusubize

Nkurikiyine Boniface - 2/08/2017 saa 10:38

ahaaa! biratangajepe! noneho basigaye basezeranirizamuri hotel ntibikwiriye mwakubatse isenjyero Yezu yavuzeko inzuy,Imana ntakindi gikorerwamo uretse kuyisenjyeramo.
Kanda hano umusubize

Umwiza Lucky Tressy - 2/08/2017 saa 11:41

Gusa Nanjye Biranangaje Cyane Mwagiye Mwumvira Ibyo Imana Yavuze
Kanda hano umusubize

kalisa - 2/08/2017 saa 09:16

Private Sector nicyo imaze, igihe umuntu atakiri mubintu by'abandi akikorera mumureke, kuko ntatangazo yasohoye rivugako byakozwe n'abadive. None murabonako Boyfriend na Girlfriend nibaterana inda bagashaka kubana bizajya biba ntasengesho se? Ahubwo aba pastor bari private biyandikishe muri RDB kuko kubona umukobwa ukora ubukwe adatwite biragorana n'abandi nuko biba bitaragaragara neza, barahari yego bagenda badatwite ariko nibo bakeya. Ibyo mushaka rero niba abantu batakibishoboye by'amasugi n'ibindi bo batemera ko ari ibyaha mureke nyine habeho ababishyigikiye baziko bitagishoboka bikorere kugiti cyabo.
Kanda hano umusubize

alpha - 2/08/2017 saa 11:55

iyi minsi y,Imperuka nakataraza izakazana mukabone
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X