Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Ese ni AS Muhanga ikomeza mu cyiciro cya Mbere cyangwa ni Kiyovu Sports?

Biracyari urujijo kumenya ikipe iza gusimbura Isonga FC mu cyiciro cya mbere nyuma y’aho yanditse ivuga ko itazagikinamo, ibyo bigaha amahirwe Kiyovu Sports yo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri mu gihe AS Muhanga na yo ivuga ko FERWAFA nikurikiza amategeko ari yo izahita izamuka.


Kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Kanama ni bwo ikipe y’Isonga FC yagejeje ibaruwa ku biro by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ivuga ko bidasubirwaho ititeguye kuba yazamuka mu cyiciro cya mbere umwaka utaha w’imikino.

Ibi bije bikurikira ibyari bimaze iminsi bivugwa ko iyi kipe yashinzwe na leta muri 2011, itazagaragara mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, nyuma yo kubitsindira umwaka ushize w’imikino.

Umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ruboneza Prosper yatangarije TV10 ko ikipe y’Isonga yamaze gufata icyemezo cyo gusezera bidasubirwaho, ndetse ibaruwa yamaze kubageraho.

"Ibaruwa y’Isonga FC yamaze kutugeraho yemeza ko iyi kipe itakibashije gukina icyiciro cya mbere nk’uko yari yabitsindiye umwaka ushize wa 2016/17."

"Kuri uyu wa kane ni bwo inama ya komite nshingwabikorwa ya FERWAFA izaterana, ubwo hazafatwa umwanzuro nyuma yo gusuzuma ibaruwa y’Isonga hamenyekane igikurikiraho."

Kwakirwa kw’icyifuzo cy’Isonga biraza gutuma imara imyaka 2 itemerewe kuba yazamuka mu cyiciro cya mbere n’iyo yaramuka ibitsindiye nk’uko amategeko ya FERWAFA abivuga.

Ku rundi ruhande hagomba kuboneka ikipe isimbura Isonga mu cyiciro cya mbere, kuko hasigayemo amakipe 15 gusa.

Umuvugizi wa FERWAFA Ruboneza Prosper yakomeje asobanura ko amabwiriza avuga ko ikipe yamanutse mu cyiciro cya 2 ifite amanota menshi ari yo igomba gukina icyiciro cya 1 umwaka utaha.

N’ubwo bimeze gutyo iri bwiriza ritandukanye n’icyo itegeko rigenga amarushanwa rivuga, kuko iri tegeko ryo ritangaza ko iyo ikipe yikuyemo mu buryo nk’ubu bw’Isonga, ikipe bahuye muri 1/2 ari yo izamuka mu cyiciro cya 1.

Iri tegeko rya FERWAFA rireba amarushanwa mu ngingo yaryo ya 10, rivuga ko ikipe yatsindiye kuzamuka mu cyiciro cya mbere iyo inaniwe kuba yakina icyiciro yatsindiye ihanishwa igihano cy’imyaka 2 itemerewe kuzamuka. Ikipe yayikurikiye akaba ariyo izamuka.

Kugeza kuri ubu amategeko avuga ko AS Muhanga yazamuka mu cyiciro cya mbere.

Amakuru agenda amenyekana avuga ko Kiyovu Sports izakina icyiciro cya mbere umwaka utaha, aho yanamaze kumvikana na Mbugo Casa, hakaba hategerejwe kureba itegeko rizakurikizwa iyi kipe ikazamuka.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bagabo - 2/08/2017 saa 15:56

Itegeko rya FERWAFA riri hejuru y,amategeko agenga amarushanwa kandi biranumvikana amakipe amanuka kugirango ahe umwanya azamutse ! Iyo habuze izamuka rero iyagombaga kumanuka ntimanuka ! Hari n'iki gihugu nzi byabayemo aho amakipe yatsindiye kuzamuka mu cyiciro cya mbere yagize ibibazo bituma atazamuka bituma nta kipe n'imwe imanuka!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X