Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kuri uyu wa Gatanu mu kabyiniro ka Calvados na H-Zone biraba ari ibicika

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Kanama 2017 biraba ari ibicika muri H Zone na Calvadose .Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’utubyiniro twa Calvados na H-Zone babatekerejeho maze babategurira abahanzi barimo Young Grace na Oda Paccy bazabashimisha mukishima kugeza bucyeye.


Nkuko biteganyijwe nyuma y’amatora,muri H-Zone i Gikondo kuri Dodani zo Kwa Mironko aba bahanzikazi baraba babukereye mu ndirimbo zabo zitandukanye harimo izo hambere n’izubu,nyuma yaho after party ikomereze muri Calvados i Remera mu Migina.

Si aba bahanzi gusa kuko hari Live Band n’aba djs batandukanye bahora basusurutsa abahasohokeye kandi icyo kunywa n’icyo kurya bizaba biri ku giciro gito ari nako uhabwa poromosiyo aho ugura mitsing eshatu ukongezwa indi y’ubuntu.

Muri ibyo bitaramo byombi byo kwishimira intsinzi kwinjira ni ubuntu maze ugahabwa umuziki kugeza bucyeye,akarusho kandi ni uko umutekano wawe uba wizewe kuko haba hari abasore wawucunga babigize umwuga.



Paccy azwi cyane mu ndirimbo,umusirimu, Ese Nzapfa?No Body aherutse gukorera muri Wasafi Record ya Diamond naho Young Grace we azwi mu ndirimbo Like boy,Ataha he,ikofi,O.G n’izindi.



Muri ibi bitaramo byombi agashya n’uko abafana bazajya babasaba indirimbo bashaka zabo bagahita bazihabwa.

Uretse uba bahanzi bubatse amazina hari undi muhanzi umenyerewe mu njyana ya Hip hop uzwi nka Mc Dammy uzerekana aho inganzo ye igeze uhereye ku ndirimbo ye benshi bamaze kumenya aha twavuga nka Iby’isi,Amafaranga,Wandiza...

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 7/08/2017 saa 12:58

Rekabishimishd
Kanda hano umusubize

- 6/08/2017 saa 03:51

Azazena ngororero
Kanda hano umusubize

- 7/08/2017 saa 13:01

Azaze C Gukora Iki?
Kanda hano umusubize

Shadia - 4/08/2017 saa 14:24

turabyishimiy
Kanda hano umusubize

Habanabakize jean de Diei - 3/08/2017 saa 03:50

Turikumwe kandi turabyishimiye
Kanda hano umusubize

noko - 3/08/2017 saa 01:57

Hehe precisement?
Kanda hano umusubize

umutoni djasumini - 2/08/2017 saa 13:08

nibyiza cyane kuko burya kwishima nibyo byambere kandi mukomerezaho twiyemeje kwifatanya namwe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X