Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

KNC yashwishurije Nyagatare Jean Luc wamushinje kumuriganya Radio1

Umuyobizi wa Radio1 na TV 1, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yavuze ko ibyanzuwe n’Urukiko rw’Ikirenga ntaho bihuriye n’ikibazo afitanye na Nyagatare Jean Luc, akongeraho ko atemera na gato ko hari ikibazo gifatika afitanye na Nyagatare wari ufite imigabane mu kigo cye anabereye umuyobozi.

KNC yashimangiye ko Nyagatare agamije kumwandagaza gusa no kumusenyera izina, akavuga ibyo nyuma y’uko mu rubanza rumaze imyaka itanu, haje kwanzurwa ko arutsinzwe ndetse agomba kwishyura amafaranga afitiye uwo munyamigabane.

Mu kiganiro KNC yakoreye kuri Radio1 mu gitondo cy’uyu wa gatatu tariki ya 2 Kanama, yavuze ko n’aho ijosi rye ryavaho nta kintu ashobora kuvugana na Nyagatare ugenda uhimba ibinyoma ko yaba yaramuriganyije Radio1, kandi mu by’ukuri atari byo.

Jean Luc Nyagatare wiswe umutekamutwe

Nyagatare Jean Luc washoye ikirego mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi yaregaga avuga ko KNC yamuriganyije iyi ikigo cy’Itangazamakuru ’Radio1’ kandi yarashoyemo miliyoni 9 ndetse zikunguka maze radio ikabyara na Television, akaba yarasabaga urukiko ko rwamurengera maze akabasha kwishyurwa amafaranga yose afitiwe n’umuyobizi w’icyo kigo.

Umuyobozi wa Radio na TV1 yavuze ko ibyanzuwe n’Urukiko rw’Ikirenga ntaho bihuriye n’ikibazo afitanye na Nyagatare Jean Luc.

Muri icyo ganiro ni bwo KNC yavuze ko Nyagatare ari umutekamutwe ko n’ibyo avuga atabizi, ibi yavuze bitewe n’uko Nyagatare yavuze ko amafaranga yaguzemo imigabane muri icyo kigo yaba ari yo yateye ukuvuka kwa TV1.

KNC yagize ati“Mumbabarire murebe byonyine izi ’micro’ zose ziri aha uko ari enye (4) ndetse n’izindi ziri mu bubiko nta n’imwe iri hasi ya miliyoni 1, ubwo mwumva niba yaratanze million 9 ari zo zavuyemo ibikoresho byose bituma iyi Radio ivuga? Nkaswe kuvuga ko amafaranga ye yatumye habaho TV1 ihagaze akayabo ka milliyali ebyiri (2,000,000,000frw) koko ?”

KNC uvuga ko Nyagatare ashaka kumutekaho umutwe

KNC ibi byatumye agereranya iki kibazo afitanye na Nyagatare nko gushaka kugabana umwana cyangwa kurwanira umwana na Nyina umubyara, bishatse kuvuga ko Nyagatare ashaka kurwanira Radio itari iye kandi nyirayo ahari ari we KNC.

Nubwo imyanzuro yavuye mu Rukiko rw’Ikirenga yanzuye ko KNC agomba kwishyura uyu mugabo Nyagatare, KNC we avuga ko azakomeza kujurira kugeza igihe Urukiko rwumvise neza ukuri kwe, kuko we agendera cyane ku mpapuro z’amasezerano yagiye agirana na Nyagatare ari na byo bituma afata uyu mugabo nk’umutekamutwe kandi ushaka kumuserereza bidafite aho bishingiye, ahubwo bishingiye ku kumuteza urubwa.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MWIZERWA - 12/08/2017 saa 11:02

S,UGUTUKANA KNC N,IGISAMBO NJYE NDAMUZI KWIZAMURA ITERABWOBA NO KUVUGA KO AKOMEYE MU CYAMA WAGIRANGO ARUSHA RUDASINGW na gahima gukomera bitinde bishyire cyera isi izakwereka wa mugabo we
Kanda hano umusubize

la verité - 4/08/2017 saa 13:27

Iyo KNC amusaba Radio akayimyihera ko J.Luc ari umukire witonze,ndetse ongeraho unasenga, KNC ubuhemu byawe urabizi nawe ko watangiye kubusomaho,kandi wakinaga Runiga utangira n'itike,arakuzamura urangije uramuhemukira, burya ukora nabi cg neza ukabisanga imbere
Kanda hano umusubize

la verité - 4/08/2017 saa 13:26

Iyo KNC amusaba Radio akayimyihera ko J.Luc ari umukire witonze,ndetse ongeraho unasenga, KNC ubuhemu byawe urabizi nawe ko watangiye kubusomaho,kandi wakinaga Runiga utangira n'itike,arakuzamura urangije uramuhemukira, burya ukora nabi cg neza ukabisanga imbere
Kanda hano umusubize

rukundo - 3/08/2017 saa 05:06

Knc ubujura ubwirinde??
Kanda hano umusubize

rukundo - 3/08/2017 saa 05:06

Knc ubujura ubwirinde??
Kanda hano umusubize

pakos - 3/08/2017 saa 05:05

Sha ni mwicecekere ubu uwitwa John dubai ntiyariganyije family tv izuba riva ku macenga nkayo yose ,gusa ibintu ni igihe gusa ubundi birakemuka ukuli kukagaragara
Kanda hano umusubize

mahoro - 2/08/2017 saa 15:50

Mwiriwe, Birababaje kuba KNC atinyuka gutukana ku mugaragaro yitwaje ko avugira kuri TV1 na radio 1 yitwa KO akuriye!ayo ni amakosa yo kubura ubunyamwuga!!!gusa nta wakubuza kwivuga ameza ariko nawe ubwawe uzi neza aho ukuri gushingiye,ndasaba Nyagatare kutaba nkawe kuko burya ukuri kuratinda ntiguhera byose ni ikibazo cy'igihe. KNC nashoboye kwitabira zimwe mû manza zawe ariko ndakubwiza ukuri n'umwana w'igitambambuga yari kubibona kuburyo wabeshyaga,uhimba!!! Naho kuvuga ngo micro 1 igura 1mln,nibaza KO n'iyo byaba byo atarizo watangiriyeho!!! Nuba umugabo,ukuri nkuko ushaka kubigaragaza wagakemuye ikibazo bucece, kandi neza Hanyuma mû gusoza nakubaza nti uwo wita umutekamutwe siwe harya wakubereye Best Man mubukwe???harya ninde umuhitamo?kuko wari uzi icyo umushakaho si wowe ubwo wamushatse ukamuhitamo!!! None urikumwitura kumusebya???? Imana ikubabarire kabisa
Kanda hano umusubize

MANIRARORA - 3/08/2017 saa 09:34

Erega KNC n'umwana w'umugi, yaragiye kuguhanagura da!

mahoro - 2/08/2017 saa 15:48

- 2/08/2017 saa 15:32

Bit abanyamakuru muri aba fake bamwe na bamwe nawe wanditse iyi nkuru uri fake ikiganiro KNC yakoze nacyumvishe ntiyahakanye ko nyagatare ari umunyamigabane ahubwo wowe uri gushyushya abantu imitwe 😂👆👆👆👆

ELIAS - 2/08/2017 saa 15:29

NIzereko iry jurira avuga ejo atazajya kurushya abunzi cg izindi nzego zo hejuru aburana amahugu urukiko rwikirenga mubushishozi bukomeye bwemeje rwose ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana nyuma yimyaka 5 ukuri kuragaragajwe tumusabye kwemera imikirize yurubanza nkuko yivugirako ari umugabo
Kanda hano umusubize

Emma - 2/08/2017 saa 14:59

Ark namwe mushyiramo amakabyankuru ntabwo ari byiza rwose Ese mutekereza ko mwanditse inkuru uko iri twabura kuyisoma rwose murabeshya kuko icyo kiganiro muvuga njye nagikurikiranye KNC yemeye ko azashyira mu bikorwa imyanzuro y'urukiko ibyo kujurira ntabyo yavuze rwose kandi yemeye ko nyagatare akiri umunyamigabane ahubwo bazicara bakaganira nka banyamigabane.
Kanda hano umusubize

Emma - 2/08/2017 saa 14:56

Innocent s5 - 2/08/2017 saa 14:43

Urambonera Aba bana Ra KNC ni mumwihorere ukora ibyo azi annya Ahetse,Aho bahuriye mwari muhari?Aho bazongera guhurira se ho murahazi?Mwitonde,KNC amatunda yaharaniye ari kuyarya naho Nyagatare we yararyamye,Mujye Mubanza mumenye inzira umuntu yaciyemwo Mbere yuko yaba ageze aho ari uyu munsi wanone,Mwitukana Murebe kure
Kanda hano umusubize

DAN - 2/08/2017 saa 13:03

Arko ubu mwese mwateye izi commentaire, mwakurikiye icyo kiganiro cyanyuze kuri radio1 muvuga? ayo magambo yose mufite nayiki? namwe mushyire munyurabwenge mwumve! nigute bavuga ko KNC yagurishije imigabane ifite 50% yarangiza we ntiyishyure imigabane ye ? ubwoc nuko yaba yaragurishaga ibyo adafite? niba wenda KNC nawe yarari mubagura? arko mujye mutera commentaire mudatukana!
Kanda hano umusubize

d - 2/08/2017 saa 12:46

Knc muhe ayo wemera noneho hakurikireho kureba inyungu yayo
Kanda hano umusubize

kalisa - 2/08/2017 saa 13:29

Murabona ko u Rwanda rukataje mubutabera? Wao!!! Abantu bose bari bararangije gukurayo amaso bavuga bati KNC yeretse J.Luc ko batiganye, kuko J.Luc ntawe utazi ko Radio ariwe yubakiweho ariko atazi iby'itangaza makuru, bibaye nk'ibya Pastor rugamba wa Betesida nawe ni umuntu wamujyanye muri cya kizu cyo kwa Myasiro amera nk'umuhaye akazi ariko uwo muntu ntiyabonekaga mubyo gusenga maze ashora ubukode, ntibyarangiye abakirisitu bazi ko ari ibya Rugamba wamuntu yaza kurwana akanafungwa? None KNC we biranze biramenyekanye. Gushaka ubukire bw'umurengera no kwiyuriza kunzego zikurenze mumibereho bizajya bizanira benshi akaga. Nabe umugabo yishyure rero.
Kanda hano umusubize

RUKUNDO joseph - 2/08/2017 saa 12:21

ariko iyomwifata mugatuka umuntu wumugabo ngonumujura ntasoni mubamufite
Kanda hano umusubize

Bosco - 2/08/2017 saa 10:42

KNC uri umujura kbs wakwishyuye uwomwafatanyjje koko?
Kanda hano umusubize

DAN - 2/08/2017 saa 13:05

arko mwagiye mureka gutukana!
Kanda hano umusubize

Mujyanama - 2/08/2017 saa 10:36

KNC mwishyure murangizanye man!! naho nuzana ibyubunyamugi cg bimwe wakinaga muri theatre ya Runiga muzahomba mwese hunguke abazagura muri cyamunara.
Kanda hano umusubize

umusaza - 2/08/2017 saa 10:30

Sha KNC Uru igisambo kuki ejo unyamaKuru w'imirasire yabikubajije ukarya indimi none ugiye gubitangaho icyiganiro kuricyo cyirabarezi cyawe ngo ni Radio 1 hhhhhh
Kanda hano umusubize

Innocent - 2/08/2017 saa 10:21

KNC ibyo uvuga ntubizi. Hazaba irangiza-rubanza, umunwa wawe si wo uzahagarika ibyemezo by'inkiko.
Kanda hano umusubize

yabesi wa yabesi - 2/08/2017 saa 09:50

namwe mwamwanditse sinzi icyo mupfa ahari amakuru yanyu yose ni KNC mujye mugabanya
Kanda hano umusubize

Nyarubuye - 2/08/2017 saa 09:47

Ariko KNC nagakabye,iyo avuga ngo Nyagatare numutekamutwe ajye abanza arebe aho we amafaranga yari kuyakura? Dore ikibazo uko cyaba kimeze,hari igihe umuntu aba adashaka ko abantu babona ko afite amafaranga agashaka umuntu aha amafaranga hanyuma we akaba umunyamigabane ubwo rero Nyagatare yahaye amafaranga umuntu amwereka umugi ko batiganye ububandi
Kanda hano umusubize

Billy li - 2/08/2017 saa 09:21

Umuntu asoma ibintu nkibi akumirwa..Luc ntabuteka mutwe namba afite c eat un hme honnête..Kuko aha Knc avuga ngo Tv ntiyavuye muri radion..nonese ko batajyiranye ari gato bigakura..nukuvuga ko umugabane Luc yatanze ntacyo wabyaye?Ntago radio yungutse rero?Naho kuvuga ngo arandagaza luc.. ntako atagize ngo amwandangaze ariko Ukuri kuratsinda igihe cyose...
Kanda hano umusubize

d - 2/08/2017 saa 12:47

Nibunvikane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X