Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Bugesera FC yatangiye kwiyubaka ishaka igikombe cy’Amahoro


Abenshi mu bakinnyi ba APR FC bakomeje kugenda bagurwa ni kipe ya Bugesera FC,nubu ikaba yongeye kugura Bukebuke Yannick na Ninihazwe Fabrice ba APR FC.

Mu kiganiro umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Bugesera FC Mbonimana Silas yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko ikipe ya Bugesera FC imaze gusinyisha abakinnyi 8 mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka no kwitegura umwaka utaha aho mu bashya baherutse kugurwa harimo aba basore 2 bo muri APR FC.

Yagize ati “Nibyo koko tumaze gusinyisha abakinnyi 8 barimo umuzamu Nsabimana Jean de Dieu wakiniraga Pépinière FC, Ndatimana Robert wakinaga muri Police FC na Ntijyinama Patrick wakiniraga Gicumbi FC,Dusenge Bertin wavuye Marines FC , Nzigamasabo Steve wavuye mu Burundi , Bukebuke Yannick na Ninihazwe Fabrice bombi bavuye mu ikipe ya APR FC."

Uyu munyamabanga yavuze ko iyi kipe yifuza gusinyisha undi mukinnyi umwe mbere y’uko shampiyona itangira aho biteguye gutangira imyitozo hagati ya taliki 07 na 15 Kanama uyu mwaka.

Mbonimana Silas yavuze kandi ko ikipe ya Bugesera FC yifuza kurenza umwanya wa 05 yarangijeho muri shampiyona ishize ikaba yakwinjira mu makipe 04 ya mbere aho ndetse bifuza kwitwara neza mu gikombe cy’Amahoro.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Sempundu.Serestini - 5/08/2017 saa 08:22

Nejejwe,cyane,nokumva,ekipe,yakavukire,yanjye,irikumwanya,nkuwo.5,jyewe,ndi..Yuganda.Ariko,nkabandi,umunyabugesera,aho,muringeruka,RUTONDE.KAMUGERA.Nanjyerero,mbandikumwe,namwe,twizeyeko,nigikombe,nacyo,tuzageraho,tukajyitwara,musonge,mbere,natwe,tubarinyuma.Mutubwire,ukotwabagezaho,inkunga,kuko,ndikumwe,nabandi.Nomero,telefon.-0777810013-.Imana,ibarinde
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X