Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umubyeyi wa Justin Bieber arabyinira ku rukoma nyuma yo kongera kubona umuhungu we

Hari hashize igihe kinini Papa wa Justin Bieber asa n’uwatakitaweho n’umuhungu we nyuma yo kwamamara, ndetse bikanavugwa ko uyu musore yaba afite undi mubyeyi (Se) wa kabiri, ariko ngo ubu ibyishimo ni byose bitewe n’uko aba bombi bamaze kongera kubonana.


Muri iyi minsi, Justin Bieber ari kuvugwa mu itangazamakuru cyane mu makuru atandukanye harimo ayo guhagarika ibitaramo yarafite mu bihugu bitandukanye, kuri ubu ari kuvugwaho kubonana na Papa we nyuma y’igihe kinini batabonana.

Papa wa Justin Bieber ari we Jeremy Bieber atuye muri Canada mu mujyi wa Ontario n’aho Justin Bieber akaba atuye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, gusa mu ntangiro z’iki cyumweru akaba yarabonywe ari mu modoka muri Los Angeles akurikiwe na Justin Bieber na we wari witwaye mu modoka ye.

Jeremy waherukanaga n’umwana we mu bihe bya Noheli yazanye na murumuna wa Bieber ari we Jaxon, n’ubwo impamvu itaramenyekana biri gukekwa ko yaba yaje kuganira na we kuri biriya bitaramo yahagaritse.

Ibinyamakuru bitandukanye byakomeje bitangaza ko uyu musore yiyeguriye Imana ndetse akaba ashaka no kuba Pasiteri ari na byo ngo byatumye ahagarika ibitaramo bigera kuri 14 yari gukorera mu bihugu bitandukanye, bityo mu rwego rwo gutangira kwera imbuto akaba yatangiye kwiyegereza umuryango yasaga n’uwataye.

Justin Bieber na Se mu bihe bitandukanye






Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nick ange taylor - 5/08/2017 saa 02:27

shn byar bukwiy kbx kd imana ushimwe kk ayigarukiy kd na papa nziko yishimy cyan kd kk biba bikwiye
Kanda hano umusubize

ngoga - 3/08/2017 saa 14:41

bombi ko mbona ari aba star la!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X