Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Uburyo 5 abasore bagakwiye kwitwaramo igihe basaba abakobwa urukundo

Ibi ni bimwe mu byo wowe musore wagakwiye kugenderaho mu gihe ugiye gusaba umukobwa urukundo by’umwihariko bamwe ubona ko bihagazeho.

Mu buzima bwa gisore hakunda kugaragramo imico itandukanye akenshi usanga abakobwa batishimira, ari na yo mpamvu uyu munsi Imirasire yabashakiye uburyo bw’ingenzi mwagakwiye kwitwaramo igihe muri gusaba umukobwa urukundo.

5. Kutivuga ibigwi byinshi

Burya abakobwa ntibakunda abasore bivuga ibigwi byinshi kuko burya akenshi babifata nko kwiyemera maze bigatuma akubenga mbere yo kumva ikizakuvamo, bityo rero musore nujya kwaka urukundo ntukivuge imyato ukeka ko ari bwo bazakwemera, kuko bizafatwa nko kwiyemera. Ahubwo ujye ureka abandi bakuvuge ibigwi niba koko ubifite.

4.kwihesha agaciro

Burya abakobwa bakunda abasore bihesha agaciro atari wa wundi wisuzuguza aho ageze hose ngo usange ni umusinzi, umunyamatiku cyangwa se umunyamanyanga, abakobwa rero iyo uri kubaka urukundo burya banareba ko wowe musore wihesha agaciro, utisuzuguza aho ugeze hose.

3. Kutagaragaza akantu ka kamere yawe mbi

Abakobwa iyo uri kumwaka urukundo bisaba kwitwararika maze kamere zawe mbi ukazihisha, urugero wenda niba wikundira gusohoka cyane nabandi bakobwa batari wa wundi uri kwaka urukundo, niba ukunda gusinda ndetse n’izindi kamere zawe zose biba bisaba kuzihisha kure maze ntizigaragare muri cya gihe uri kwaka urukundo.

2.Kwambara neza cyane

Kwambara neza ni bimwe mu bintu bizatuma umukobwa umubwira ko umukunda maze bikakorohereza kwakirwa kw’ubusabe bwawe, kuko bizatuma abasha kubona ko nawe wihagazeho mu buryo bw’imibereho myiza, cyane ko burya ikintu kiranga umuntu ufite imibereho myiza no kwambara bizamo.

1. Kuganira birimo no gusetsa

Burya abakobwa kuko bagira umutima woroshye, ukururwa vuba no kumushimisha umusetsa, umuganiriza, ukamugira inama ndetse n’ibindi byinshi bituma akubona ko uri umwana mwiza maze birusheho ku kwiyumvamo, ku buryo numubwira ko umukunda bizatuma akwimerera vuba.

Burya kandi umukobwa akunda umusore umuba hafi, akamwumva mu gihe na we yatangiye kuzajya akugisha inama.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

thom - 21/08/2017 saa 12:25

nkeneye umukunzi kuva kumyaka24-27 umujobwa cg fulle mer wimibiriyombi muremure butaricyane utabyibushye yahamagara 0735070473
Kanda hano umusubize

Niyo....Emmanuel - 20/08/2017 saa 16:48

Ndi Umusorewimyaka 18 Shaka Umukunzi Wimyaka Guhera Kuri 17-18 Tel 0728415952
Kanda hano umusubize

Eric - 16/08/2017 saa 08:19

ndumusore wimyaka21 nkeneye umukunzi utarengeje imyaka 25ufitegahunda yahamagara ku0784557788
Kanda hano umusubize

manirakiza franck - 14/08/2017 saa 15:35

dukeneyebirenzehokumenya inkuruzukuntu umuntu ashoborakwitwaramurukundoturashimacanekubufashabwanyu
Kanda hano umusubize

MAKOMA Joseph - 3/08/2017 saa 06:28

Ni byiza rwose ko abantu bakundana.Gusa hagati y'abahungu n'abakobwa,nibyo kwitondera.Kuko akenshi,ibi bya boyfriend/girlfriend biba bigamije gusa kwishimisha baryamana.Hanyuma bahararukana,bagashwana,bagatandukana.Ibyo ntabwo ari urukundo.Urukundo imana itwemerera,ni ugushaka umuntu,mukigana mugamije gushinga urugo,ariko mukirinda kuryamana kugeza igihe muzakorera ubukwe.Gusambana ni icyaha gikorwa na miliyoni nyinshi z'abantu,babyita gukundana.Bibaza cyana imana yaturemye ikaduha sex kugirango tubyare kandi twishimane gusa n'uwo twashakanye byemewe n'amategeko (Imigani 5:15-20).Abantu bose basuzugura imana bakora ibyo itubuza,izabarimbura ku munsi w'imperuka.isigaze gusa abantu bake bayumvira bazatura mu isi izaba Paradizo.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Birababaje cyane kubona abantu bose bavuga ko bakunda imana kandi bayitinya,nyamara bakora ibintu byinshi yanga (Ubusambanyi,intambara,ubujura,etc...).Murekeraho kubabaza imana.Ibyo mwita urukundo,ni ikintu kibi cyane kuko cyica itegeko imana yaduhaye ngo:Ntuzasambane. Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka muli Paradizo.
Kanda hano umusubize

Bikorimana Clement - 24/08/2017 saa 17:46

Ndagushimiye cyane Imana ikubehafi kdi abibwira ko bahagaze barebe neza badasanga bararambaraye bita ikirura intama,kdi ucyebure bashiki bacu baraturibuje nabo batiretse imyambarire bafite ubushizi bwisoni bwokwiyambika ubusa ngo ni vision nibyo bigaragaza kwari beza muvandimwe rwose ndagukunze ugire icyo ubabwira pe.
Kanda hano umusubize

Mugabo Eric - 7/09/2017 saa 07:52

Yewe ntacyiza nkokumvira. noneho iyo twumviye Imana bituzanira Amahoro n'Imisha itanga. arikose kubatutayumvura n'uko tutabwiwe kuyumvira? iy'Isi turimo niyibibi, Kwikunda no Kwigomeka rero twashobozwa na Yesu wenyine kumvira Imana yacu mugihe tumyemereye. bitabaye ibyo tuzakomeza kuyoborwa nirari no kutumvira byose biva kumubi.
Kanda hano umusubize

Jean paul - 3/08/2017 saa 05:08

Iki gihe nicyo nanjye ndimo kuko ndi guha umwana care kandi ndi kwirinda kumwereka ko hari icyo ndi cyo. Ahubwo ndi kwicisha bugufi muhumuriza, mwihanganisha ndetse muba hafi kuko ni umukobwa witonda.
Kanda hano umusubize

nick ange taylor - 2/08/2017 saa 19:57

bury nibyiz kujyirw inam ukazikurikiz kd bikab bib mubuzim iy ugiriw inam uzikurikiz witesh agacir mibazikugiriy nibyiz rer koduh agaci kur buri cyimw cyos murakiz
Kanda hano umusubize

Hagenimana - 21/09/2017 saa 15:30

Murahonezanshuti? nanjyendimugenzi wanyu munjyemu tugira ,inamamu rakoze.
Kanda hano umusubize

Hagenimana - 21/09/2017 saa 15:30

Murahonezanshuti? nanjyendimugenzi wanyu munjyemu tugira ,inamamu rakoze.
Kanda hano umusubize

Hagenimana - 21/09/2017 saa 15:30

Murahonezanshuti? nanjyendimugenzi wanyu munjyemu tugira ,inamamu rakoze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X