Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ama G The Black ngo yaba atakiri Umuyoboke w’idini ya Islam

Nyuma yo kugaragara anywa inzoga ndetse yirira ‘akabenzi’, benshi mu bafana be bemeza ko umuhanzi Hakizimana Aman uzwi ku izina rya Ama G The Black ko yaba yaravuye mu idini ya Islam, n’ubwe we yemeza ko atigeze ava mu idini yayobotse.

Hashize igihe Umuhanzi Ama G The Black abonwa na bamwe mu kabari, rimwe na rimwe akaba yanyoye ndetse yasinze, hakaba n’ubwo agaragara ari kurya inyama y’ingurube (Akabenzi).

Amag the Black ngo yaba atakibarizwa mu idini ya Islam yavukiyemo

Ibi ni byo baheraho bavuga ko Ama G The Black yaba atakibarizwa mu idini ya Islam kuko Umuyoboke nyakuri w’iryo dini adashobora gukora ibyo, ariko cyane cyane kurya ingurube kuko ifatwa nka Haramu (ikizira) ku idini ya Islam.

Amag The Black yabajijwe niba koko akiri mu idini ya Islam nk’uko bivugwa hanze aha ko yasohotse mu idini, asubiza agira ati “ Ubwo se hanze hehe? Hanze y’u Rwanda se?”

Nyuma y’aho Umunyamakuru amusobanuriye ko ari mu bafana be, maze ahita agira ati “Gute se? Ibyo ni ibyo bavuga nyine. Sinigeze mbaho ntari umuyisilamu.”

Umunyamakuru yamubwiye ko abantu bamubonye arya ’akabenzi’, ananywa inzoga maze asubiza agira ati “ Wandike ibyo bakubwiye nanjye wandike ibyo nkubwiye. Njyewe sindya akabenzi [...] Unkura mu idini ute se ? Uri Imana uri….”

Umunyamakuru yahise amuca mu ijambo amubwira ko ari we wikuyemo ntabwo ari we ugukuyemo ni na yo mpamvu abafana babaza…. Amag na we yamuciye mu ijambo ati “ Basubijwe ngira ngo wabyumvise”.

Bamwe mu basangiye akabenzi na Ama G batashatse kwivuga amazina, bahamya ko akunda kuza mu minsi y’imibyizi mu masaha akuze uhereye saa tanu z’ijoro.

Aha yakundaga kuhahurira cyane na TMC na Platini bo muri Dream Boys.

Amag The Black yamenyekanye cyane mu ndirimbo zizwi cyane nka Nyabarongo, twarayangije, ONAPO na Care.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Messi - 5/08/2017 saa 12:52

Ama G inallillah wa inalliha Rajiun
Kanda hano umusubize

muba - 5/08/2017 saa 08:45

Weho uvuga ngo pastor wanyu ababeshya nibivuze ko na sheh abeshya abaslam utanze imirongo ya Bible Ark nutanze iya qoran
Kanda hano umusubize

ISA - 5/08/2017 saa 04:33

nanjye ndumusiram iyonifuje akabenzi ndifata nkakareka ariko harigihe mburamahoro bikarangira nkariye nkumva ndatekanye manirinda izindingaraka zambaho nyuma yokwiyima icyumutimushaka
Kanda hano umusubize

- 4/08/2017 saa 16:48

Yarivuyemo Gs Naryo Ryamuvuyemo
Kanda hano umusubize

koko - 3/08/2017 saa 12:48

ayo masomo utanga wowe nuko uyasobanura uriyenza ba pastors na sheh Ninde utazi ko gusinda aribibi.uru muhamya wowe.
Kanda hano umusubize

ismaél - 3/08/2017 saa 10:48

nashaka arivemo ubundi se ubuslam abumariye iki ? usibye kubugaragariza isurambi iyaba yabuvagamo bikarangira
Kanda hano umusubize

MAKOMA Joseph - 3/08/2017 saa 09:05

Hali ibintu byinshi Abaslamu bahuza n'Abakristu.Urugero,kwigisha ko INZOGA ari icyaha. Nyamara nta hantu na hamwe muli Bible higisha ko kunywa inzoga nkeya ari icyaha. Dore amasomo menshi yerekana ko kunywa inzoga nkeya atari icyaha. Muli Tito 2:3,havuga ko abakristu bagomba kwirinda kunywa "inzoga nyinshi". Muli 1 Timote 3:8,naho habuza abakristu kunywa VINO nyinshi.Muli 1 Timote 5:23,imana yasabye TIMOTE kunywa VINO nkeya.Ndetse no muli Gutegeka 14:26,imana iha INZOGA abantu ikunda.Kimwe no muli Yesaya 25:6.Icyo imana itubuza,ni GUSINDA nkuko tubisoma muli Abefeso 5:18.Tugomba kwirinda inyigisho z'ibinyoma za Pastors n'aba Shehe.Niba imana itanga inzoga nkeya,niba na YESU yaratanze VINO mu bukwe bw'i KANA,kuki PASTOR na SHEHE babuza abantu kunywa VINO nkeya?? Nyamara PASTOR na SHEHE benshi bazinywa bihishe.Ibyo ni UBURYARYA bakoresha,bagamije kwereka abantu ko batunganye.Mu byukuri,baba bishakira Ifaranga bitwaje Bible na KORAN.Mutabahaye amafranga ntabwo mwakongera kubabona.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X