Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ben Nganji yasubije abavuga ko ashobora kuba yarasobwe n’inganzo y’Inkirigito

Abakurikiranaga imyidagaduro ahagana mu mwaka wa 2009 na nyuma yaho, iyo wavugaga ijambo ‘Inkirigito’ bahitaga bumva umuhanzi Bisangwa Nganji Benjamin wari umaze kuba icyamamare mu bitangazamakuru cyane cyane ubwo yari akibarizwa i Huye by’umwihariko akora kuri Radio Salus.

Icyo gihe uyu muhanzi iyo nkirigito n’ibindi bihangano bye byiganjemo indirimbo ni byo byamugize uwo ari we kugeza ubu, ariko iryo zina kandi muri iyi minsi benshi bakaba batakiryumva nka mbere aho batanatinya kuvuga ko inganzo ye yaba yarakamye.

Nyuma yo kumva ibyo rubanda bamutekerezaho, bibaza ibyo ahugiyemo, Ben Nganji yatangarije Imirasire ko inganzo ye ntaho yagiye, ahubwo ngo yari ahugiye mu kazi akora mu buzima busanzwe, ariko kandi ngo yari yabanje no kwikiranura n’ubukode bwo muri Kigali, abanza kubaka.

Yagize ati ”Inganzo yanjye ntiyakamye ahubwo nari mpugiye mu kazi kanjye ka buri munsi no kwita ku rugo, ariko ahanini nari ndimo kurwana n’uko nakwiyubakira ngo ndebe ko natura muri Kigali nanjye, urebye ni ibyo byari bimpugije cyane.”

Abajijwe niba Inkirigito yarayiretse kandi iri mu byatumye izina rye rimenyekana, Ben yavuze ko kugeza ubu nta yindi ateganya gusohora muri uyu mwaka, icyakora ngo yamaze kumvikana n’imwe mu masosiyete y’itumanaho yo mu gihugu cya Israel ngo bagirane imikoranire mu gihe umukunzi w’inkirigito ashatse kuyumva akoresheje telefoni (Caller tune) bijye bimworohera.

Ben Nganji ubwo yari yambikanye impeta n'umugore

Impamvu muri uyu mwaka yahisemo kumenyekanisha iyo nganzo ye muri ubwo buryo,ngo ni uko usanga arimo kwibona cyane mu ikinamico bitewe n’ibigo runaka biba bimusaba ko yabifasha bigatuma abura umwanya wo kuyibandaho dore ko biba binamwinjiriza bikaza byiyongera ku kazi ke ka buri munsi ko mu itangazamakuru.

Ku byerekeye gusohora izindi ndirimbo, Bisangwa yavuze ko mbere y’uko uyu mwaka urangira ateganya gushyira hanze indirimbo ebyiri zisanga izo yamenyekaniyeho abantu benshi bakunze cyane.

Yasobanuye ko impamvu adakora indirimbo ngo ahite anakora amashusho yazo vuba, ngo ni uko we iyo agiye kuyakora yibanda cyane ku gisobanuro cy’ibyo yaririmbye, agakora amashusho ahuye na byo bityo bikaba bisaba umwanya uhagije n’itsinda rinini rimufasha bikaba byamugora kubifatanya n’akazi ke ka buri munsi.

Ben Ngaji, ni umunyarwenya, umukinnyi w’ikinamico,umunyamakuru umuhanzi mu njyana ya Raggae. Indirimbo ‘Mbonye Umusaza, Rehema” ni zimwe mu zo yamenyekaniyeho cyane.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

King - 5/08/2017 saa 03:57

Uwo inganzo yaracumbye kbsa.
Kanda hano umusubize

Petero - 4/08/2017 saa 17:48

Sinzi niba mujya mukurikirana ibihangano byuyu musore. arko ni UMUHANGA kbsa. Ni umuhanga pe...
Kanda hano umusubize

uje - 3/08/2017 saa 11:47

Eh, narinzi ko Ben ari igisaza nkurikije ijwi rye numva kuri kt radio.
Kanda hano umusubize

Emmanuel KARANGWA - 3/08/2017 saa 11:29

Ndashimira Ben ku bihangano adahwema kugeza ku bakunzi be kandi hamwe no gushaka byose birakunda iyo wayigizemo ubushake
Kanda hano umusubize

Emmanuel KARANGWA - 3/08/2017 saa 11:29

Ndashimira Ben ku bihangano adahwema kugeza ku bakunzi be kandi hamwe no gushaka byose birakunda iyo wayigizemo ubushake
Kanda hano umusubize

Emmanuel KARANGWA - 3/08/2017 saa 11:15

Turamushimira ku bihangano bye agaragariza abaunzi be kandi gushaka niko gushobora nakomeze aaashyiremo agatege byose bizakunda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X