Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Ubu buryo 3 bwagufasha kwigarurira umutima w’umukunzi wawe yakubura akabura amahoro

Mu rukundo ni ngombwa ko abakundana basa n’abakora irushanwa hagati yabo mu rwego rwo kurushaho gutuma umwe atarambirwa mugenzi we, ari na yo mpamvu muri ibyo hari ibyo wakora maze umukunzi wawe akajya ahora abona uri mushya ndetse yanakubura akabura amahwemo.

1. Ujye ukunda kumarana na we umwanya munini

A) Gerageza kubona umwanya muri gahunda zawe wo kuba uri kumwe n’umukunzi wawe: N’ubwo waba ufite akazi kenshi bingana gute, niba ushaka gukomeza gukundana n’umukobwa cyangwa umuhungu w’inshuti yawe ugomba kugira umwanya uhagije wo kuganira na we maze mukagirana ikiganiro kirambuye .

Gerageza umwereke ko umutekereza n’ubwo mwaba mutari kumwe: Nuba wabuze umwanya wo kuba wahura na we, mwereke ko wifuza kumubona. Si byiza ko ubikora kenshi cyane kuko bishobora kumubangamira, ariko iyo ubikoze neza bituma yumva akunzwe kandi akumbuwe.

Urugero nyuzamo umwandikire ubutumwa bugufi umubwire ko umukumbuye unamubwire utugambo turyoheye amatwi, nka twa Cher, Chou chou,...

C) Gerageza kumworohera kugirango muhuze umwanya: N’ubwo waba ugira akazi kenshi gerageza umwereke ko wifuza kuganira na we igihe cyose n’aho ari ho hose.

Mushobora kuba kumwe gusa musangira ibya saa sita, cyangwa ukamusura ari kumwe n’ababyeyi be.

2. Gukemura neza ibyo mutumvikanaho

A) Gerageza gufunguka mu bitekerezo: Ugomba kumenya uko we ari we kandi ko ugomba kureka agafata ibyemezo bimwe na bimwe nta kumurwanya.

Urugero ashobora kuba ashaka kwishyirishaho nki misatsi myiza abenshi bakunze kwita menshi kandi wowe utabikunda gerageza kubyihanganira .

Gerageza kutavugana umujinya: Iyo ukundana n’umuntu haba ubwo ugira umujinya cyangwa ukagaragara nk’udashoboye kwihangana bitewe n’ibyabaye hagati yanyu.

Urugero niba ubona ugeze ku kigero cyo kurwana cyangwa gutukana gerageza gutuza kandi ube nk’umuntu w’imfura kugirango mubashe kuganira aho kurwana.

Uramenye ntuzamukankamire

C) Musabe ibitekerezo ku bintu binyuranye: N’ubwo hari bimwe mwaba mutaremeranijweho ntukwiye gutinya kumubaza uko yumva ibintu bimwe na bimwe ibi bizagufasha kurushaho kumumenya ndetse binamwereke ko uha agaciro ibitekerezo bye.

D) Niba utsimbaraye ku cyemezo wafashe bikore gipfura:Niba hari ibyo mutumvikanyeho kandi ukabona ugomba gukoremera ku cyemezo cyawe, bikore gipfura kandi umwereke ko umwubashye.

Urugero mubwire uti: "Simbizi neza gusa ndumva ntekereza ko uko nabikubwiye ariko nzabikora gusa hari bimwe mu byo wambwiye nabonye ngomba kuzifashisha."

3. Kumufata nk’amata y’abashyitsi

A) Gerageza kumarana na we umwanya munini kandi umukorera ibyo akunda: Ntugomba kumutegeka ko mugomba kujya kureba cinema cyangwa gusohokera aho ukunda ahubwo mubaze icyo yifuza gukora kandi ugerageze kumarana umwanya munini mukora icyo kintu.

Ibi ntibivuze ko utamubwira ibyo na we ukunda gusa ugomba kugerageza gukora ibimushimisha kurushaho.

Mwereke agaciro afite n’uburyo ari uw’ingenzi kuri wowe: Mubwire uburyo ari mwiza, shima imyitwarire ye niba yakoze neza ndetse n’ibindi. Uzirinde gukabya gusa ariko jya unyuzamo ubimubwire.

Urugero ushobora kumubwira uti: "Uziko uzi imibare kundusha! Ntako bisa gutereta umukobwa uzi ubwenge nka we."

c) Mugenere impano: Mu by’ukuri hari ababeshya ko abakobwa bahora bifuza impano zidashira gusa ariko Kumuha impano ni byiza cyane. Gutanga indabyo ni byiza ariko ni byiza.

Habiyakare Emmanuel

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BAZIMAZIKI JEAN PIERRE - 16/08/2017 saa 00:39

IMANA IBAFASHE MWIGISHA NEZA GUSA URUKUNDO SI UGUHUZA IBITSINA GUSA
Kanda hano umusubize

saphina - 12/08/2017 saa 07:19

sha mubyihorere urukundo rwiyiminsi rwabaye business kbs
Kanda hano umusubize

juliette - 7/08/2017 saa 08:42

abanyarwanda bagira iki ntu nakwita ubujiji murukundo rwabo rugana ku busambanyi kandi , simbyo .niyo mpamvu urukundo rwabo rutamara igihe.
Kanda hano umusubize

King David - 7/08/2017 saa 13:39

Urumusoga Cy Urumunyarwanda Nabwonsobanukineza,nsobanurira Impamvu.
Kanda hano umusubize

King David - 7/08/2017 saa 13:41

Urumusoga Cy Urumunyarwanda Nabwonsobanukineza,nsobanurira Impamvu.
Kanda hano umusubize

King David - 7/08/2017 saa 13:41

Urumusoga Cy Urumunyarwanda Nabwonsobanukineza,nsobanurira Impamvu.
Kanda hano umusubize

Therese Mukunde - 7/08/2017 saa 15:47

Ibyo nibyo 100% nange nubaza cyane niba urukundo= sex&!????
Kanda hano umusubize

Nshimiyimana Fidell - 7/08/2017 saa 21:14

Barahari Bafit Urukundowe! Bose Sikimwe Nabuze Uwoduhuza Nkawe.
Kanda hano umusubize

JEAN BAPTISPE - 8/08/2017 saa 09:27

YEGO NIBYIZA GUKUNDA UGUKUNDA ARIKO SIBYIZA KO UWUKUNDA UMUSAMBANYA KUKO NO MURIBIBILIA HAVUGAKO URUKUNDO RUHEBUJE BYOSE KUBA INGENZI KDI NTIRUKORA IBITEYE ISONI KUMUNTU.
Kanda hano umusubize

Ntigurisha - 8/08/2017 saa 11:54

Bibriya,ivug'ati Nimukundane Nkuko Nanje Nabakunze. (Matayo19:5,6.) Ntivomerezibiterasn.
Kanda hano umusubize

you - 9/08/2017 saa 18:35

Nyiba utubatse byihorere twebwe ingo zabuze ibyo zirasenyuka iyo ntampamvu ziburwayo zibitera
Kanda hano umusubize

innocent ntakarutimana muco - 6/08/2017 saa 09:17

nivyo,ariko wotwara umutima w'umukunzi mugihararanye yamara kubna nawe akakuzinukwa.icofasha cane abakundanye bokwama bibka gusengera urukundo rwa bo kugira rugre ishimikiro.murakoze!
Kanda hano umusubize

NIYONKURU PACIFIQUE UMURUNDI - 6/08/2017 saa 03:55

Urukundo rutisunga ijambo ry'Imana sirwo,kuko ivyo wakora vyose Yesu atari murirwo ni zero.
Kanda hano umusubize

Léonce - 5/08/2017 saa 16:49

Turashima cane izo nyigisho muduha!
Kanda hano umusubize

Irankunda Cédrick - 5/08/2017 saa 05:17

Ndashimishwa Niz Nama Mujy Mutugra, Ndabkunda Cyane
Kanda hano umusubize

Devid - 9/08/2017 saa 18:42

Muratwemeza Pe!
Kanda hano umusubize

kanyandekwe - 3/08/2017 saa 12:45

Rukundo mamaa ni rwiza cyane iyabaa•••
Kanda hano umusubize

Akariza Sabrine - 4/08/2017 saa 08:49

Urukundo Nibyo Ruraryo Iyaba Rwakomezaga!
Kanda hano umusubize

Akariza Sabrine - 4/08/2017 saa 08:54

Urukundo Nibyo Ruraryo Iyaba Rwakomezaga!
Kanda hano umusubize

RUKUNDO Emmanuel - 3/08/2017 saa 11:43

Nkuko mugenzi wacu witwa MAKOMA yanditse mu yindi nkuru ijya gusa n'iyi,tugomba kwitondera ibi byitwa urukundo.Aba bitwa ko bakundana,iyo bamaze guhararukana,barashwana bagatandukana.Mujya mwumva benshi bihakana abana b'abakobwa bateye inda.Akenshi izo nda bazikuramo.Ubwo bakaba bakoze ibyaha 2 (gusambana no kwica umwana).Mujye mumenya ko URUSORO,nukuvuga iyo intanga-ngore ihuye n'intanga-ngabo,burya biba ari umuntu mu maso y'imana.Soma KUVA 21:22,23 na Yesaya 49:5.Abantu bose baryamana atari umugabo n'umugore binyuze mu mategeko,baba bakora icyaha imana yanga cyane.Nyamara abantu bakabyita ko "bakundana".Bibabaza cyane imana iyo dukoresheje imibiri n'ubwiza yaduhaye iyo tugiye mu busambanyi.Ntacyo bimaze kwishimisha ubabaza imana,hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Ntimukitiranye "kwishimisha" no "gukundana".Ingaruka y'indi mutazi,nuko abantu bose babikora batazaba mu bwami bw'imana nkuko tubisoma muli 1 Abakorinto 6:9,10.Nubwo iyo bapfuye Padiri na Pastor bababwira ko baba bitabye imana,ntabwo ari byo.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).Ntabwo rero wakitaba imana kandi utumva.Ahubwo baba bagiye mu gitaka,nta kuzuka.Abantu bapfa bakoraga ibyo imana idusaba,bo bazazuka ku munsi w'imperuka,bahembwe ubuzima bw'iteka (Yohana 6:40).
Kanda hano umusubize

Akariza Sabrine - 4/08/2017 saa 08:59

Bitese? Umva Nshimishijwe Nubutumwa Bwiza Watanze Kuriyi Nkuru Nizere Kurumuvandimwe Pe Biragaragara Sawa Yehova Akurinde
Kanda hano umusubize

olivier - 4/08/2017 saa 13:14

uzampamagare dupange urukundo
Kanda hano umusubize

d - 5/08/2017 saa 13:23

iyo numvise amagambo nkaya numva harahandinjyankwa murakoze
Kanda hano umusubize

ISHIMWE PACIFIQUE - 6/08/2017 saa 17:36

NIBYO URI UMUNTU WUMUGABO PE!! UTANZE DISCHOOL NZIZA TU
Kanda hano umusubize

Mugiraneza Jean Baptiste - 3/08/2017 saa 11:10

Mur'abambere Kuri Commantel Zurukundo Ndabemerakbs Kutabakurikira N'ukuyoba.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X