Monaco cosmetics

Alicia Keys , John F. Kennedy na Bill Gate bamwe mu bayoboke 25 ba Illuminatti (Igice cya nyuma + amafoto)

Ikinyamakuru ranker.com cyashyize ahagaragara urutonde rw’ibyamamare bikorana na Illuminatti, rukaba rugaragamo abahoze ari abaperezida hirya no hino ku isi, abacuruzi ndetse n’ibyamamare muri muzika n’imideri.

Ubusanzwe wumvaga abantu bavuga ngo runaka aba muri Illuminati bashingiye ku bimenyetso bigaragara akora ari mu bantu benshi cyangwa ku mafoto akoresha ku mbuga nkoranyambaga.

Nyamara ariko abenshi burya ntibaba bari muri uyu muryango uvugwaho gukorana bya hafi na shitani ahubwo baba bashaka kuririra ku bimenyetso bya Illuminati ngo barusheho kumenyekana.

Dore muri rusange urutonde rw’ibyamamare bivugwaho gukorana na Illuminati mu nzego zitandukanye. Abenshi muri bo bapfuye urupfu rw’amayobera ubwo bamenaga amabanga yayo cyangwa se bashatse kuyivamo, abandi baracyariho bari mu myanya yabo nk’uko tubikesha ikinyamakuru ranker.com.

Aba tugiye kubagezaho ni abandi bane biyongera kuri 21 tumaze kubagezaho muri rusange

Dick Cheney

Byatahuwe ko Dick Cheney yagenzuraga cyane ubuyobozi bwa Bush na Bush Nyirizina agamije guteza imbere inyungu za Illuminatti.

Dick Cheney ngo yagize uruhare rukomeye mu gutanga abantu ho ibitambo muri Illuminatti. Mu bavugwa ko yatanzeho igitambo harimo Trayvon Martin wishwe ngo abe igitambo cya Illuminatti.

Urupfu rw’uyu mugabo rwari ku mpamvu 2. Iya mbere kwari ukurangaza abanyamerika bityo abaturage ntibabashe gukurikirana amabi Dick Cheney yakoraga ndetse na guverinoma yakoraga ibitegetswe na Cheney.

Dick Cheney w’imyaka 76 Yavukiye Lincoln, muri Leta ya Nebraska, muri leta Zunze ubumwe za Amerika
Mu mirimo yakoze harimo ubucuruzi, umunyapolitiki ndetse n’umwanditsi w’ibitabo.

John F. Kennedy

John F. Kennedy ni umwe mu bategetsi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoranye na Illuminati. Nyuma yo gushaka kwihagararaho ngo ave muri illuminati avuga ko yishoboye, uyu muryango wa Illuminatti wahise upanga kumwica yicirwa mu kivunge cy’abantu. Uwamwishe ntiyakurikiranwa.

John F.Kennedy wapfuye ku myaka 46 yavukiye mu burasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe I Blookline I New England muri Norfolk muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yabaye umunyapolitiki , umusirikare umwanditsi w’ibitabo na filimi.

Alicia Keys

Alicia Keys’ ranker.com ivuga ko nawe ari umuyoboke wa Illuminati ishingiye ku bimenyetso agaragaza bya Illuminati cyane cyane mu ndirimbo yise "Girl On Fire" ari nayo ifunitse igifuniko cya Alubumu yitiriwe iyi ndirimbo.

Avugwaho kugirana ubucuti bw’agatangaza na bamwe mu banyamuryango ba Illuminatti barimo Jay Z , Eminem na Beyonce

Alicia Keys w’imyaka 38 yavukiye I Hell’s Kitchen,mu mujyi wa New York City, muri Leta ya New York, muri Leta Zunze ubumwe za Amerika
Atunganya amajwi y’indirimbo, umucuranzi wa piano, umunyamuziki umuririmbyi,umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umukinnyi w’amafilimi.

Bill Gates

Bill Gates ni umwe mu bantu bakomeye ku isi. Avugwa ko ari umwe mu banyamuryango ba Illuminatti kubera ko ibyo yahimbye byoroheye buri wese kugera ku muntu uciriritse aho abasha kubikoresha nta kibazo. Buri gihe asaba umwana uvutse yajya yandikwa mu bitabo by’irangamimerere hifashishijwe ikoranabuhanga ry’igikumwe ( Finger Print) ngo bizafasha buri wese kugenzurwa n’umuryango wa Illuminatti.

Bill Gate w’imyaka 63 yavukiye I Seattle, muri Leta ya Washington, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu muhanga akora programme za mudasobwa, za software zitandukanye, umucuruzi, umushoramali ndetse na rwiyemezamirimo.

Umuryango Illuminatti washinzwe na Adam Weishaupt mu 1776 muri Bavaria ushingirwa mu nzu y’abantu bavugwaho kugira ibitekerezo biri hejuru y’iby’abandi baje gukora ikigo cyiswe Freemasons.

Nyuma y’imyaka mike iki kigo cyaje kuvamo umuryango Illuminatti ukora mu buryo bw’ibanga rikomeye cyane. Bakaba bagamije guhindura isi ikagendera ku bitekerezo byabo ari nako bivugana abashatse gusohoka muri uyu muryango cyangwa bashatse kumena amabanga yawo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gisubizo - 7/08/2017 saa 04:00

Ariko Abanyarwanda tuzageza ryari amatiku? mbibarize udakunda amafranga namanike urutoki mwese uko mwagiye muvuga ngo Muzehe wacu ko batamuvuze arimo mwagiye mugabanya imidomo ,uwakwereka inzira tukareba mugabanye iminwa habaye habaho twese twajyayo
Kanda hano umusubize

- 5/08/2017 saa 10:29

komutatubwir'abanyafurika
Kanda hano umusubize

nzabonafelicien - 5/08/2017 saa 04:29

bavandimwe dukunda mwaramutse mwatubwirace kubanyafurica babamo ko tuzibenci babamo mutatubwiye cyangwa mwabatinye mutubwire nabo basaza murakoze.
Kanda hano umusubize

yego - 4/08/2017 saa 12:22

Tuvuge ko ari abo babamo gusa se?
Kanda hano umusubize

iwineza - 3/08/2017 saa 20:11

muragowe ndetse mwa banyamakurumwe mubasizehe ba muzehe bacu??
Kanda hano umusubize

iwineza - 3/08/2017 saa 20:08

ubwenge bwumwe burayobera burya mugira ibigambo ni ibigambo ka 2 kuki Se?
Kanda hano umusubize

ngoga - 3/08/2017 saa 14:32

kandi abaperezida bacu mu karere ko nabo babavugamo ra!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X