Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Amashusho y’indirimbo "Igisingizo" ya Miss Shanel yamaze kujya ahagaragara

Nirere Ruth wamenyekanye nka Miss Shanel yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ’Igisingizo’ yanditse abifashijwemo na Depite Bamporiki Edouard usanzwe ari umusizi n’umukinnyi w’ikinamico.


Mu mashusho y’iyi ndirimbo hagaragaramo ibisa n’imitako gakondo ya kinyafurika ndetse n’ishusho ya Afurika muri rusange, bitandukanye n’ibigaragara muri zimwe mu ndirimbo ze yamenyekaniyeho, zirimo Ndarota n’izindi.

Nk’uko Shanel yabivuze asohora iyi ndirimbo, iyi ni impano yageneye abanyarwanda nk’abantu bafite igihugu cyiza gitekanye ndetse n’amahanga akaba ahora agifatiraho urugero.

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Pastor P umenyereweho gukora indirimbo zifite umwimerere.

Mu mwaka wa 2014 nibwo Miss Shanel yashakanye n’umufaransa Guillaume mu gihugu cy’u Bufaransa ari na ho hanabereye umuhango wo gusezerana, gusa nyuma yaho baje mu Rwanda banakora imihango yo gusaba no gukwa.

Reba indirimbo Igisingizo hano

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X