Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Ibyahoze ari uburyohe ubu birusha umubirizi kurura hagati ya Chameleone n’umugore we Daniella

Icyamamare mu muziki wa Uganda ndetse no mu karere dutuyemo, Dr Jose Chameleone yatangaje ko nta rukundo rukiri hagati ye n’uwahoze ari umugore we Daniella Atim Mayanja, mu gihe ibyabo byari uburyohe bagishoboye kurebana akana ko mu jisho.

Ni nyuma y’uko uyu muhanzi Chameleone yatotezaga umugore we Daniella bigeze n’aho yamubwiraga ko azamukorera iyicarubozo.

Ibi byatumye umugore we Daniella afata iya mbere maze ajya mu rukiko asaba gatanya avuga ko adashaka kubana na we bitewe n’amagambo yamubwiraga atagaragaza urukundo habe na gato.

Nyamara n’ubwo bimeze gutya Chameleon yavuze ko atigeze avuga aya magambo yo kuzamuhitana cyangwa se n’andi ayo ari yo yose agamije ubugizi bwa nabi ku mugore we.

Icyakora kuwa 03 Kanama 2017 yandikatse ku rukuta rwe rwa Facebook avuga ko yicuza icyatumye agirana umubano na Daniella, akarenzaho avuga ko yamukundaga umugore we, ari na yo mpamvu yanditse aya magambo asa n’usaba imbabazi.

Yabivuze agira ati: “N’ubwo nagukoreye amabi menshi kurusha uburyohe nagukoreye, nsabye imbabazi kuko nzi neza ko wankunze kandi ntagukwiye.”

Akimara kwandika aya magambo yakuruye ibitekerezo byinshi bigenda bimubwira ko umugabo unaniwe urugo aba ari ikigwari.

Akimara kubona amagambo abakunzi be bamusubije, yahise ashyiraho ifoto noneho agaragazako ari mu gahinda.

Ibi na byo bikomeza gushyira abantu mu rujijo bibaza niba ibyo yari yavuze haruguru yihimura ko byaba ari ukugirango avugishe itangazamakuru.

Mu gihe Chameleon avuga ibyo, umugore we Daniella ntabyitayeho habe namba kuko yavuze ko mu myaka yose yamaranye na we nta mahoro yagize, bivuze ko atakongera kwifuza umugabo nka Chameleon.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nicky ange taylor - 5/08/2017 saa 05:54

wend ashibor kub yarasubij ubweng kugih akabinak ibyo yakoz atariby
Kanda hano umusubize

asosa marchard - 3/08/2017 saa 18:57

Aba stars bakunda guhemukira abafasha babo.ibyo turabimenyere
Kanda hano umusubize

CLAUDE - 4/08/2017 saa 10:41

ABAGORE NABO SABANA BEZA.
Kanda hano umusubize

hakizimana jean claude - 3/08/2017 saa 15:15

aba star niko kenshi uhura bameze.ariko buriya guta umugore wawe ukaja mubandi ntaba ari vyiza.je mbonye umukobwa amujako ngira nti:uragabe nivyakanya gato.merci
Kanda hano umusubize

RUKUNDO Emmanuel - 3/08/2017 saa 13:04

Ntabwo ari Chameleon gusa.Usanga aba STARS bose bahararuka abagore babo.Mujya mwumva ukuntu DIAMOND abyarana n'abandi bakobwa.Cyangwa ukuntu ba RONALDO badinduranya abagore.
Kanda hano umusubize

nicky ange taylor - 5/08/2017 saa 06:26

ab star bensh nik bamez bab bumv ko bashakw bakabigenz uk ark c tuvugek nabo bakobw baryaman bab bataz k badafit abagor
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X