Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Ni ngombwa ko abakirisito bamenya ibyerekeye Bibiliya ntibishirire mu magambo

Abakirisito ntibagomba kumenya Bibiliya byonyine, bagomba no kumenya ibyerekeye Bibiliya yabo, kuko ari iby’ingenzi kumenya neza agaciro kayo kugira ngo barusheho gushaka kuyikoresha uko bikwiriye ku by’uko iteye, umugambi wayo, n’inkomoko zayo.


Kubera ko gusobanukirwa iby’Umwuka, kwizera, kubishyira mu bikorwa no kubaha Imana bishingiye kuri Bibiliya, inyigisho ya Bibiliya (Bibliologie) ni imwe mu nyigisho z’ingenzi z’Ibyanditswe umuntu akwiriye kumenya.

Bibiliya ni igitabo umukirisito avomamo imigisha. Ni igitabo gikubiyemo ibigenga ubugingo bwe, umucyo umurikira inzira ze n’umugereka wo kwizera no kubishyira mu bikorwa.

Bibiliya ni Ijambo ry’Imana, uguhishurwa kwayo k’umwihariko umuntu agomba kwiyezesha no kuyoboka inzira z’Imana, nko guhishurwa kw’Imana ku muntu, Bibiliya yigisha umuntu ibintu adashobora kwiga ku bugingo n’urupfu atari mu guhishurwa kw’Imana kwihariye nk’uko Pawulo abivuga mu 1 Abakorinto 2:9-10.

1 Abakorinto 2:9-10 ‘Ariko, nk’uko byanditswe ngo: Iby’ijisho ritigeze kureba, n’iby’ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda 10 Arikw’Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo: kuk’Umwuka arondora byose, ndetse n’amayoberane y’Imana.’

Zaburi 119:9-11 ‘Umusore azeze inzira ye ate? Azayezesha kuyitondera nkukw’ ijambo ryawe ritegeka. Nagushakishije umutima wose; ntukunde ko nyoba ngo ndeke ibyo wategetse.’

Uku guhishurwa kurimo ibintu nk’ukuri kwerekeye Imana mu butatu ( uko iteye, imico, imigambi, na gahunda); ibintu byerekeye umuntu (inkomoko ye, imico ye, kugwa kwa Adamu, icyaha, n’ibyo akeneye).

Ibyerekeye isi n’aho yaturutse h’ukuri nk’icyaremwe n’Umuremyi no gucungurwa kwayo; ibyerekeye Satani n’imbaraga z’ikibi mu isi; ibyerekeye umugambi w’Imana w’agakiza k’umuntu kubwo kwizera Umwana wayo Yesu Kristo n’umurimo We, (gukizwa igihano cy’icyaha, imbaraga zacyo, ndetse umunsi umwe gukizwa icyaha ubwacyo); Umwuka Wera n’umurimo we; no ku byerekeye ibintu by’igihe kizaza.

Kubera ko umuntu agira aho adashobora kurenga, guhuma gusanzwe kwe ku by’Umwuka, na kamere ye y’icyaha, Bibiliya ni (nkuko nyakwigendera Dogiteri Lewis Sperry Chafer yanditse) igitabo umuntu adashobora kwandika, yabishaka cyangwa atashaka, nubwo yaba afite bushobozi.

Kubera ibyo ikora n’icyo iri cyo, Bibiliya ni cyo gitabo cy’ingenzi kurusha ibindi mu bugingo bw’umukristo. Reba iyi mirongo ikurikira yatoranijwe:

Matayo 5:18-19 ‘Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n’isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira. 19 Nuko uzica rimwe ryo muri ayo mategeko, naho ryaba ryoroshye hanyuma y’ayandi, akigisha abandi kugira batyo, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mutoya rwose: ariko uzayakora akayigisha abandi, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mukuru.’

2 Timoteyo 3:16-17 ‘Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka: 17 kugira ngo umuntu w’ Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose, ngo akore imirimo myiza yose.’

2 Petero 1:18-21 ‘Iryo jwi twaryumvise rivugira mu ijuru, ubwo twari kumwe na we kuri wa musozi wera. Nyamara rero dufite Ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza, ni muryitaho, kuko rimeze nk’ itabaza rimurikira ahacura umwijima, rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo muruturuturu izabandurira mu mitima yanyu.’

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

DUKOMEZEGUSENGA Vedaste - 6/08/2017 saa 16:49

Muri iki gihe Satani ntakirwanya Biblia akoresheje kwicisha abayitunze nko mu myaka y'umwijima ahubwo arayigoreka.Ingorane ni uko ari bake ubu bazi uko kuri!??
Kanda hano umusubize

- 16/08/2017 saa 18:32

BIBILIYA YIGISHIKI?
Kanda hano umusubize

BUKURU FRANÇOIS - 16/08/2017 saa 18:34

BIBILIYA YIGISHIKI?BIBIRIYA IRAHAMBAYE GUSUMBAVYOSE
Kanda hano umusubize

DUKOMEZEGUSENGA Vedaste - 6/08/2017 saa 16:44

Muraho bantu b'Imana!Ni byo nk'uko mubivuga abagira icyo batekereza ku kwigira umuntu kwa YESU nk'uko Bibiliya ibivuga ni bake,n'ubu wabirebera ku kuba comments kuri iyi nkuru ari ingume!Ariko iracyafite agaciro kayo ko guhindura uyisoma atagambiriye kwishakiramo ibimushyigikira ahubwo ashaka kwibona nk'uko Umwami amubona.N'ibi by'ubumana bwa YESU byahishuka(1Timoteo 3:16)umuntu yemeye guca bugufi ikamwigisha aho kuyigisha ari we.NDARARIKIRA ABANTU BOSE KUYIFATIRA UMWANZURO CYANE CYANE ABASORE KUKO BARI KU MANGA.
Kanda hano umusubize

UMWIGISHWA WA YESU KRISTO - 4/08/2017 saa 11:33

Ndashaka kugira ibyo mvuga ku magambo y'Umuhamya Ndamage. .I. Ibyanditswe byera bitubwira muri Mat.7:13-14 ko inzira ya Yesu IFUNGANYE. >> Ibi bisobanura ko abantu bari muri Kristo BY'UKURI ari bake cyane: utari ubizi abimenye. Abenshi bibereye mu bihimbano by'abantu bitiriye ubukristo. .II. Ibyanditswe byera bitubwira mu Ibyahishuwe.21:18-19 ngo: «...NIHAGIRA UMUNTU UZONGERA kuri yo, Imana izamwongereraho ibyago byanditse muri iki gitabo. Kandi NIHAGIRA UMUNTU UKURA ku magambo ...Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy'ubugingo....» >> Ndashaka rero kuburira abantu ,uzarimbuka ntazagirengo ntiyaburiwe: Niba hari ikintu wizera ngo ni ijambo ry 'Imana kandi KITANDITSE IJAMBO KU RINDI mu byanditswe byera, uzarimbuka nta kabuza. Niba hari IKINTU CYANDITSE mu byanditswe byera ukigira ingunge ,UKANGA KUCYEMERA witwaje ubwenge bwawe bw'amafuti: uzarimbuka nta kabuza. >> Aha rero ndagaruka ku mwirondoro wa Yesu Kristo: Hari abahitamo kwemera ibyo bishakiye, ibindi bakabitera ishoti: .1. Abasilamu bemera ko Yesu ari UMUNTU gusa, bagendeye kuri uyu murongo:1Tim.2:5: «Kuko hariho Imana imwe, kandi hariho Umuhuza umwe w'Imana n'abantu NAWE NI UMUNTU, ari we Yesu Kristo.» >> Abo bavandimwe, bahita bashyiraho akadomo: YESU NI UMUNTU. Ibindi byose Bibiliya ivuga kuri Yesu, ntibashaka no kubirebesha n'irihumye. .2. Abahamya ba Yehova : bemera ko Yesu yabaye ikiremwa muntu, bakemera ko mbere yo kuba umuntu yari ari mu ijuru kumwe n'Imana ari ikiremwa cy'umwuka yitwa umwana w'Imana, ishusho y'Imana itaboneka, imfura mu byaremwe byose, bashingiye kuri ibi byanditswe : Yoh.17:5 / Abakolos.1:14-15, ... Ariko bagatera ishoti ibindi byanditswe byerekana ko mbere y'uko Yesu aba Umuntu,mbere y'uko aba umwana w'Imana , YARI IMANA. Nk'uko tubibwirwa n'imirongo myinshi cyane y 'ibyanditswe, urugero nka Yes.9:5: «Nuko umwana yatuvukiye, duhawe umwana w'umuhungu, azitwa,...Imana ikomeye, DATA WA TWESE UHORAHO...» >> Yesu ntabwo yakwitwa DATA WA TWESE UHORAHO ,atarigeze aba we. * Abantu bake cyane ,babandi bari mu nzira ifunganye, nibo bazi neza, kandi basobanukiwe ko Yesu ari ibi bintu bitatu ,ariko yabibaye ibihe bitandukanye: YESU NI UMWANA W'UMUNTU ( Ikiremwa muntu): yego rwose , kuko yabaye we kuva ejo bundi abyarwa na Mariya. ( Yoh.1:14) YESU NI UMWANA W'IMANA ( Imfura mu byaremwe, ishusho y'Imana) : Kuko yabaye we KUVA ITANGIRIRO. ( Abakolos.1:14-15 / 1Yoh.2:13-14 ) YESU ni IMANA DATA WA TWESE : Kuko yabaye we KUVA ITEKA RYOSE. ( Yesaya.9:5 / Mika.5:1 ) * Mika.5:1: «Ariko wowe Betelehemu Efurata, uri mutoya mu bihumbi by'i Buyuda, Kuko muri wowe niho hazava Umwami wa Isiraheli akansanga, IMIRAMBAGIRIRE YE NI IY'ITEKA...» >> Mika avuga ko IMIRAMBAGIRIRE ya Mesiya Umwami w'Abisiraheli ARI IY'ITEKA, bisobanura ko YABAYEHO KUVA ITEKA RYOSE. >> UTEMERA KO MESIYA YABAYEHO KUVA ITEKA RYOSE, aba ateye ishoti aya magambo yavuzwe n'umuhanuzi Mika, n'ayandi menshi cyane avuga ubumana bwa Yesu, bityo uwo muntu nawe Imana izamutera ishoti: azarimbuka nta kabuza.
Kanda hano umusubize

NDAMAGE Fred - 4/08/2017 saa 05:38

BIBLE nicyo gitabo cyonyine cyandikishijwe n'imana.Hari ibihamya byinshi bibyerekana (proofs).Urugero,ubuhanuzi bwa BIBLE bwose buraba buri gihe.Bible yahanuye kera cyane kuli YESU,aho azavukira,uko azapfa,uko azazuka agasubira mu ijuru.Bible yahanuye kera ko umujyi wa Babuloni uzasenyuka,uko umujyi wa Yerusalemu uzasenywa,etc...Byose nyuma byarabaye.Nta kindi gitabo na kimwe kitwa ko kiva ku mana gifite ubuhanuzi bwabaye.Usanga ari inkuru gusa (Fables) zitagira gihamya.Bibles zanditswe,zirenga 5 Miliyari (billions).Usanga abantu batuye isi hafi ya bose bafite BIBLE,uretse ABASHINWA benshi.Impamvu imana yacu yitwa Yehova yaduhaye BIBLE,ni ukugirango tumenye neza imana,kandi itugire abantu beza (2 Timote 3:16).Ikibabaje nuko abiyita Abakozi b'imana,bakoresha Bible nabi,bagamije inyungu zabo.Niyo mpamvu abayoboke babo badahinduka,ahubwo bakora ibintu bibi.Urugero,muli 1994,abayobozi b'u Rwanda bose bitwaga Abakristu.Nyamara hafi ya bose bakoze Genocide.Abasenyeri b'amadini,nabo hafi ya bose bakoze Genocide.Ikindi kibabaje,Abanyamadini bagoreka (to distort) ibyo Bible yigisha.Urugero,bigisha ko hariho imana data,imana mwana n'imana mwuka wera,bakabyita Ubutatu.Nyamara n'iryo jambo Ubutatu ntariba muli Bible.Ryahimbwe n'umuntu witwaga TERTULLIEN imyaka 200 nyuma ya YESU. YESU ubwe yigisha ko imana imuruta (Yohana 14:28).Abigishwa ba YESU bigishaga ko YESU ari UMUGARAGU w'imana (Ibyakozwe 3:13),bakigisha ko YESU ari Ikiremwa cya mbere cy'imana,the first born of all creatures (Abakolosayi 1:15).YESU yasize adusabye gusenga SE wenyine,his father (Matayo 4:10).YESU yarapfuye,imana iramuzura.Imana yacu yitwa Yehova,ntishobora GUPFA.Aho niho atandukaniye n'abandi bitwa imana. Intambara ziba mu isi,ubusambanyi,ubujura,etc...bikorwa na Miliyoni nyinshi cyane z'abiyita Abakristu. Nkuko Bible ivuga muli Matayo 7:13,14,Abakristu nyakuri ni bake cyane.Bose batunze Bible ariko ntacyo ibamariye.Ahanini biterwa n'abayobozi b'amadini biyita ngo ni "Abakozi b'imana",mu gihe Bible ibita "Abakozi b'inda zabo" (Romans 16:18).
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X