Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Bidasubirwaho, Neymar ntakiri umukinnyi wa FC Barcelona

Nyuma y’aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne ryari rigiye kumunaniza, Neymar da Silva Santos Júnior yamaze gusohoka muri FC Barcelona nyuma y’aho abamwunganira mu mategeko bishyuriye amasezerano ye yose yari asigaranye muri iyo kipe.

Kuwa gatatu tariki ya 2 Kanama ni bwo Neymar yasezeye ku bakinnyi bagenzi be ndetse n’umutoza ahita amwemerera kudakorana nab o imyitozo ngo abanze ajye gukemura ibirebana n’ejo hazaza he mu mupira w’amaguru.

Kuva ubwo, Neymar na Papa we bahise bajya kuganira na Perezida wa FC barcelone, maze uyu rutahizamu w’imyaka 25 ahita ajya no gukora isuzumwa ry’ubuzima mu mujyi wa Porto muri Portugal, aho yahuriye n’umuganga wa Paris Saint Germain.

Kuwa kabiri Neymar yasohotse mu kibuga imyitozo itarangiye

Kugeza ubwo yasaga n’uwamaze kuba umukinnyi w’iyo kipe yo mu Bufaransa, ariko hasigaye kwishyura amasezerano ye muri FC Barcelona, ahwanye na Miliyoni 222 z’Amayero, ni ukuvuga Miliyoni 198 z’Amapawundi.

Mu gitondo cy’uyu wa kane tariki ya 3 Kanama, ni bwo itsinda ry’Abavoka ba Neymar bageze ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Espagne, bazanye sheik y’amafaranga yose bagombaga kwishyura FC barcelone ngo Neymar yerekeze i Paris.

Icyakora, iyo sheki ntiyahise yakirwa, ariko ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (6:30pm) ku isaha ngengamasaha ya GMT, ubwo ni saaa kumi n’igice (4:30pm) ku isaha y’i Kigali, ni bwo byatangajwe ku mugaragaro ko ayo mafaranga FC Barcelona yayakiriye, bityo Neymar akaba atakiri umukinnyi wayo.

Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byakurikiranaga isegonda ku yindi ko Neymar arekurwa

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na FC Barcelona ryavugaga ko “Neymar ubu ari umukinnyi wigenga, bityo yemerewe kujya mu ikipe ashaka”, bityo akaba ashobora kwerekeza i Paris mu mugoroba w’uyu wa kane tariki ya 3 Kanama.

Neymar yageze muri FC Barcelona mu mpeshyi ya 2013 avuye mu ikipe ya Santos yo muri Brazil, asinya amasezerano y’imyaka itanu ndetse yari aherutse kongerwa, ariko ayivuyemo ari na we mukinnyi uhenze ku Isi, yerekeza muri PSG aho agiye gusinya andi masezerano y’imyaka 5.

Abafana ba FC barcelona baramuvumira ku gahera, bamwe bamushushanyije yambaye inshabari

Cyari ikimenyetso cya nyuma cy'igenda rye

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ndayizeye Regis - 8/08/2017 saa 18:07

Ntakund Azogaruka
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X