Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Kiyovu Sports yagaruwe mu cyiciro cya mbere nyuma y’iminsi 48 iri mu cya kabiri

Kiyovu Sports yari imaze iminsi 48 imanutse mu cyiciro cya kabiri yagaruwe mu cyiciro cya mbere ngo isimbure Isonga FC mu gihe ubusabe bwa AS Muhanga bwo bwatewe ishoti.

Tariki ya 15 Kamena 2017 wari umunsi mubi ndetse utari kuzava mu mitima y’Abayovu, dore ko i Nyamirambo ahitwa Majengo, Matimba, Tarinyota n’ahandi ho bari bameze nk’abari mu kiriyo, nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2-1, igahita ishyira akadomo ku kumanuka kw’ikipe yabo Kiyovu Sports.

Abafana ba Rayon Sports bari bashyinguye Kiyovu Sports none FERWAFA irayicunguye

Icyakora na none menya tariki ya 3 Kanama ari undi batazibagirwa ndetse bamwe bafata nk’uwo bacunguweho, nyuma y’aho Inama ya komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ifashe umwanzuro wo kugarura Kiyovu Sports mu cyiciro cya mbere, ubusabe bwa AS Muhanga bwo bugateshwa agaciro.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo Isonga FC yandikiye FERWAFA imenyesha ko itazakina muri Azam Rwanda Premier League, benshi batangira guhwihwisa ndetse abandi bahamya ko ayo ari amahirwe ya Kiyovu Sports yo guhita igaruka mu cyiciro cya mbere.

Abafana ntibakiyiherekeje i Rutsiro, mu Kabagari, kuri Kamena n'ahandi

Icyakora AS Muhanga yari yarasezerewe n’Isonga FC yahise yandikira FERWAFA isaba ko hakurikizwa itegeko riyiha amahirwe yo kuba ari yo izamuka mu cyiciro cya mbere, ariko Komite nyobozi ya FERWAFA ubwo busabe yabutesheje agaciro, hakurikizwa itegeko riha amahirwe Kiyovu Sports.

Kiyovu Sports igaruwe mu cyiciro cya mbere nyuma y’iminsi 48 gusa imaze mu cyiciro cya kabiri dore ko yari itaranahakina umukino n’umwe n’ubwo yari yarashyizwe mu itsinda rya kabiri muri iyo shampiyona.

Kiyovu Sports yakinishaga abakinnyi biganjemo abatarengeje imyaka 20

Kiyovu Sports mu mwaka wa 2017 ishobora kuba ari byo bihe bibi yagize kurusha ibindi nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda

Kiyovu Sports bamwe bavugaga ko yarozwe

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 6/08/2017 saa 15:05

ubu urucaca rwacu sha ,nta musare urohama ,umwanzi twaramubonye ,
Kanda hano umusubize

Thiago Kurutuba - 6/08/2017 saa 07:21

Shahu nimwitonde, Aba Rayon Turahari turaje tujye tubakubita urunganda buri gihe.
Kanda hano umusubize

Mboro Kante - 6/08/2017 saa 07:19

Na Njye nka Mboro Kante icyo nababwira, ni uko kuba Urucaca rugarutse mu cyiciro cya mbere, bidakuraho ko Gasenye yabashyinguye, kandi na mwe murabizi Kiyovu ntiteze kuza imbere ya Rayon Sport na rimwe. Ubutumwa ku Gikona rero, nimwitonde nta gikombe na kimwe muzongera kudutwarana!
Kanda hano umusubize

- 5/08/2017 saa 14:04

nta musare urohama sha
Kanda hano umusubize

- 5/08/2017 saa 14:04

nta musare urohama sha
Kanda hano umusubize

Hakuzimana.Eriab - 5/08/2017 saa 06:58

ndishimye.kuko.ngiye.gusubira.ki.isombi.n'ubugari.kuko.nari.narabihagaritse.kubera.agahinda
Kanda hano umusubize

- 5/08/2017 saa 06:46

ndishimye.kuko.sinarimperutse.kurya.iso mben'ubugari ndi.hakuzimana.eriab
Kanda hano umusubize

bebeto - 4/08/2017 saa 19:26

Gasenyi se yiruhirije iki? Urunwa rwabo nirwo rutuma APR ibereka power yikekekeye NGO barashaka gukomerwa amashyi. Hahaha. None NGO bashyinguye ikipe bazakomeza guhangana nta na season iciyemo hahaaaa, ibigambo byanyu puuuuu.
Kanda hano umusubize

FOFO - 3/08/2017 saa 23:32

Ni amahirwe tubonye,ndacyeka mutazadutenguha,natwe tubari inyuma.
Kanda hano umusubize

eric r rugaju - 3/08/2017 saa 21:26

ndishimye kdi nibyiza kumunyarda Weser ukunda imihanganire y'amakipe y'iwacu yakwishimira ko kiyovu yagaruka,gusa ibonye isomo kubwikosa yakoze ,ishyingura rayon sport igihe yamanukaga mugihe cyayo cyashize. urakoze man's.gusa ribe isomo kubayovu twese kdi tuzirikana uyu mugani NGO inkware y'inyabugingo itura mwitongo ryuwayihigaga. nshimira nabareyo batwaye igikombe.icyiciro cya 2 kigize iseseme NNE kiraturutse
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X