Monaco cosmetics

Urubuga rwa facebook, intandaro y’igihuha cy’itandukana rya Chameleone n’umugore we

Kuva kuri uyu wa kane na mbere yaho gato ni bwo hatangiye gukwirakwira amakuru y’uko umuhanzi Dr Jose Chameleone yatandukanye n’umugore, nyamara uyu mugabo yanyomoje aya makuru avuga ko ari urukuta rwe rwa facebook rwinjiriwe barabisakaza.


Aganira n’Itangazamakuru ryo muri Uganda, Chameleone yavuze ko amakuru y’itandukana rye n’umugore atari yo, ahubwo ngo bishoboke kuba ari inshuti ye yari yarahaye umubare w’ibanga ngo amufashe kwamamaza ibitaramo yari amaze iminsi akora, bityo akaba akeka ko ari we ubisakaza.

Chameleone yavuze ko kugeza ubu umugore we arimo kuzenguruka ku mugabane w’u Burayi akazahava yerekeza mu gihugu cya Colombia, nyuma akazahita agaruka muri Uganda nk’uko bisanzwe.

Uyu mugabo avuga ko yatunguwe ubwo umuryango we n’umugore we bamuhamagaraga bamubaza ibyo yanditse ku rukuta rwe rwa facebook, maze bikamuyobera, ariko arebyeho asanga inkuru yabaye kimomo ari na bwo yahise afungura urundi rukuta (Account).

Amagambo yari yatangajwe kuri urwo rubuga akitirirwa Dr Jose Chameleone, yavugaga ko Daniella asanga akwiriye buri cyiza cyose, ko yamukunze kandi akemera kubana na we, anongeraho ko azakomeza kwita ku bana babyaranye.

Ati ”Ndicuza kuba binaniye, warankunze turashyingiranwa, sinitaye ku byo abantu bavuga, nzagukumbura kenshi ndicuza ku kuba naragutesheje igihe (…).

Aya magambo akimara kwandikwa aya yakuruye ibitekerezo byinshi bigenda bimubwira ko umugabo unaniwe urugo aba ari ikigwari, gusa nyuma y’igihe gito, hahise hagaragaraho ifoto noneho igaragaza agahinda.

Si ubwa mbere havugwa itandukana rya Chameleone n’umugore we, kuko no mu minsi ishize byaravuzwe, ariko nyirubwite arabihakana icyo gihe avuga ko atazi intandaro y’ibyo bihuha cyakora aza gucyeka ko ngo ari abashaka kumwangiriza izina no kumusenyera.

Aba bombi bashyingiranywe mu mwaka wa 2008,ubu bakaba bafitanye abana bane.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X