Monaco cosmetics

Rihanna ari mu rugamba rukomeye rwo kurengera Abanyafurika

Umuhanzikazi Rihanna akomeje guteza imbere Afurika binyuze mu ireme ry’uburezi akomeje kuzamura mu bihugu bitandukanye, ariko muri iki gihe akaba akomeje kwibanda ku gihugu cya Malawi.

Rihanna mu minsi ishize ubwo yari muri Malawi
Uyu muhanzikazi abinyujije mu muryango udaharanira inyungu witwa “Clara Lionel Foundation” arimo kugenda areba ibihugu bibabaye byo muri Afurika by’umwihariko bikennye mu myigire maze akabitera inkunga.

Igihugu cya Malawi ni cyo Rihanna akomeje kwibandaho, aho kuri ubu yahisemo kuzamura ireme ry’uburezi ku bana b’abakobwa bitewe n’uko ari bo bakunze gucikiriza amashuri bakanarongorwa bakiri bato.

Ku bufatanye n’Umuryango Global Partnership for Eduction, Rihana yiyemeje gutanga ubufasha haba mu buryo bw’amafaranga ndetse n’ubukangurambaga mu baturage ngo bafashe abana kwiga.

Kuri iyi nshuro akaba yatanze ubufasha bwo kubaha Buruse akanarenzaho amagare azajya afasha abiga kure.

Mu butumwa ageza ku bari aho aba ari gutanga ubwo bufasha, uyu muhanzikazi avuga ko abanyeshuri n’abarimu ari bo bafite uruhare mu iterambere ry’ibihugu, bityo ngo bakaba bakwiye gushyira imbaraga mu byo bakora.

Clara Lionel Foundation n’abafatanyabikorwa bayo ntibatanga buruse mu gihugu imbere gusa, kuko no mu bihugu nk’u Bushinwa, Brazil, Barbados, Cuba, Haiti, Grenade, Guyana na Jamaica hari abajyanwa gukomerezayo amasomo.

Mu ruzinduko rwe mu minsi ishize, Rihanna yafashe ingwa ajya ku kibaho anigisha imibare abana basaga ijana bari bateraniye mu ishuli.

Ibi ngo bikaba biri muri gahunda y’ubukangurambaga mu gukusanya inkunga ingana na miliyali ebyiri z’amadolari y’Amerika yo gufasha abana basaga miliyoni 800 ku isi batabona uburezi bw’ibanze mu bihugu by’ibikene.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

xxxx - 5/08/2017 saa 17:50

@Kagambage, nonese kwiga bibiriya bizakemura ibibazo biri ku isi? Iyo myumvire irashaje. Gusa wowe nabandi muhuje gucira abantu imanza murabashije. Ese mwareba ibyanyu gusa mukareka ibitabareba ? Ngo muhora mumubona ahinduranya abagabo? Ibyo byitwa gukora ubusa mba nkwambuye. Nsoze nkubaza nti urinde ucira abantu imanza?
Kanda hano umusubize

Muziranenge Thierry - 5/08/2017 saa 11:59

Rero mureke mbabwize ukuri. Hano Ku isi hari abiyemezi benshi bibwirako uko biyemera ari nako Imana ibemera! Uyu Rihana ni intangarugero mubikorwa umuntu asabwa gukora kugirango Imana ikwemere. Bible iti ntabwo wakunda Imana utabona udakunze mugenzi wawe ubona. Mwibuke Ku mperuka hari benshi bazakorwa n'isoni n'imirongo ya Bibiliya yuzuye igasendera mumutwe. Ibikorwa biruta kwirirwa umena abantu umutwe. Dore ngo uko bizagenda mwese mwumvire aha"YESU AZABA HARI ABANTU BARI IBUMOSO N'IBURYO BATEGEREJE KUJYA MU IJURU. ABIBURYO ABABWIRE ATI MUZE DUSANGIRE IBYIZA MWAHARANIYE KUBERA IBI BIKURIKIRA: 1.NARINSHONJE MURAMFUNGURIRA.2.NDI IMBOHE MURANSURA.3NDWAYE MURANGEMURIRA.4NAMBAYE UBUSA MURANYAMBIKA. ABUJUJE BIBLE MUMITWE BARI IBUMOSO ABABWIRE ATI MWE UMURIRO WITEKA UBATWIKE SHA.KUKO MWARANYIRENGAGIJE NDI MUBIBAZO. BAMUSUBIZE BATI"NYAGASANI NIRYARI TWAKUBONYE TUKAKWIRENGAGIZA? ABABWIRE ATI"UMWE MURI MWEBWE MWABIKOREYE UCIYE BUGUFI, BURYA NI JYEWE MWABAGA MUBIKOREYE. MUMVE MUMASO HOGI MUGENDE."UBW Ubwo rero ,ibikorwa byiza amagambo make! Rihana we Nyagasani akongerere umugisha. Natwe uzaze kabisa.
Kanda hano umusubize

Kamali - 5/08/2017 saa 05:16

Ese kuki ajya muri Malawi kandi na Madona ariho ajya we yagiye muri Darfour cyngwa Somalia cyangwa mu Burundi nari Nibeshye mu Burundi hariyo Beyonce.
Kanda hano umusubize

arbelt - 5/08/2017 saa 10:44

hhhmbaga kutavuzengoa zemurwandase?
Kanda hano umusubize

nick ange taylor - 5/08/2017 saa 02:48

Imana izamuhe umugisha
Kanda hano umusubize

- 6/08/2017 saa 17:27

Ahaaaaa Umuhanzi Ushaka Guteza Ibihugo Bicyennye Murafurika Murwanda Ntazajyere Mu Rwanda Rwacu Numvise Adacyijijwe Ngokorana Nimyuka Mibi? (illuminette)
Kanda hano umusubize

- 4/08/2017 saa 15:51

Ibyo wowe uvuze reka guca urubanza kuko ntahobihuriye nibikorwabye akora!!
Kanda hano umusubize

KAGAMBAGE Esdras - 4/08/2017 saa 08:46

Ku isi hali abantu n'imiryango myinshi (NGO) bifasha abantu.RIHANNA arakora ibintu byiza cyane.Gufasha abantu ni byiza,imana irabidusaba.Ariko kugirango imana ikwemere,nuko wumvira amategeko yayo.Ntiwice,ntusambane,ntiwibe,etc...RIHANNA duhora tumubona ahinduranya abagabo baryamana nawe batarashakanye.Kugirango imana imwemere,nuko abireka kuko imana idakunda abanyabyaha banga kwihana (Yohana 9:31).ISI yose ifite ibibazo byinshi.Kugirango biveho,imana yashyizeho UMUNSI W'IMPERUKA (Ibyakozwe 17:31).Kuli uwo munsi,izabanza imenagure ubutegetsi bwose bwo ku isi (Daniel 2:44),isi yose iyihe YESU abe ariwe uyitegeka (Ibyahishuwe 11:15),ayihindure Paradizo.Kuli uwo munsi kandi,imana izica abantu bose bakora ibyo itubuza,ku buryo intumbi zabo zizaba zuzuye isi (Yeremiya 25:33).Hazarokoka abantu bake cyane bumvira imana.Bizaba nkuko byagenze igihe cya NOWA,ubwo imana yicaga abantu bose bali batuye isi,hakarokoka abantu 8 gusa bayumviraga (Matayo 24:37-39). Ibi tubabwira,birenda kuba.Abahanga benshi batemera imana,nabo bahamya ko IMPERUKA iri hafi cyane.Aho kwibera mu byisi gusa,nimushake imana hakiri kare.Nicyo imana idusaba muli Tsefania 2:3.Mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,ibibi byose bizavaho:Ubukene,akarengane,intambara,ubushomeri,indwara,urupfu,etc...Dukore kugirango tubeho,ariko kandi namwe muze twigane BIBLE ku buntu,namwe mudufashe gukora UMURIMO wo kubwiriza Yesu yasize asabye abakristu nyakuri bose (Yohana 14:12). Ntabwo ari RIHANNA cyangwa NGO zizavanaho ibibazo isi ifite.
Kanda hano umusubize

- 5/08/2017 saa 00:23

Muraho ! Muvandimwe Kagambage, kuki wihutira gucyira umuntu urubanza kandi atari wewe bishinzwe kuzacyira abantu imanza ? Ese wewe ubwo uratunganye bya cyane ? Ibyo wanditse byose. ni bwabuyobe bwanyu aba témoin mwibwirako muri mukuri aho mwuzuza ama versets Bibliques mumitwe nkaho kujya mw'ijuru bizadusaba kuyavuga yose kugira ngo winjire. Ibyo Rihanna akora umenye neza ko azabihemberwa. Ese ko mbona usa n'uwa blotse Bible mumutwe, ntaho wasomye havuga ko indaya n'abandi tuzi ko arabanyabyaha bazatanga abayita abakristo kwinjira mw'ijuru ???? Ubwo Rihanna ntiyagutanga kwinjira mw'ijuru wewe ugasigara na ma versets yawe ? Mujya Mwubaha umuntu ukurusha gukora ibyiza my dear. Mureke gucyira abantu imanza ibyo s'ibyanyu.
Kanda hano umusubize

Ndikubwimana Jerome - 5/08/2017 saa 10:48

nonese niba isi ifite ibibazo twicecekere? turebere? tubiharire Imana? Oya Ufi icakora yagikora tukagerageza guhindura isi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X