Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Beyonce na Jay Z mu bihe bisa n’ukwezi kwa buki nyuma yo kwibaruka impanga

Nyuma y’uko muri Kamena uyu mwaka hamenyekanye amakuru ko Beyonce yibarutse impanga ariko akaza gusa n’utinda mu bitaro bitewe n’uko abana bari bagize ikibazo, ubu aba bahanzi bagaragaye basohokeye muri ruriro (Restaurant) banezerewe basa n’abari mu kwezi kwa buki.

Beyonce na Jay Z ubwo bageraga muri Restaurent
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 3 Kanama aba bombi bahisemo gusohokana mu rwego rwo gufata akaruhuko no kurya ku biryo birimo ikiribwa cyitwa Sushi Beyonce yari yarananiwe kurya ubwo yari atwite, bityo ngo akaba yari abikumbuye.

E!news itangaza ko Beyonce na Jay Z batari bonyine kuko bari bari kumwe na bamwe mu bagize itsinda ribafasha muri gahunda zabo za buri munsi, gusa mu byaranze uku gusangira byari ibyishimo gusa bisa n’aho ibihe byo gutwita no kwibaruka byasaga n’aho byari byarashyizeho imbago ku byishimo byabo.

Nyuma yo gufata amafunguro uyu muraperi ngo yafashe umwanya ashimira iryo tsinda ko ryababaye hafi mu bihe byose banyuzemo none ngo nicyo gihe ngo bakomeze ubufatanye dore ko anakomeje kumenyekanisha alubumu ye yise saa04:44.

Uyu muraperi si ubwambere agaragaye ari kumwe na Beyonce nyuma yo kwibaruka kuko na bimwe mu bitaramo akora akunze kumuherekeza arikumwe n’imfura yabo.

JPEG - 41.8 kb
Beyonce na Jay Z mu bihe bitandukanye

Uwari hafi y’ibi byamamare yavuze ko banahavuye bafashe umwanzuro w’uko bakomeza kujya bafata umwanya uhagije w’ikiruhuko bagasubiza ubwenge ku gihe banatekereza uko bazarera abana batatu bamaze kugira.

Ni nyuma y’uko kandi muri iki cyumweru baherutse kongera abakozi bo murugo babafasha kurera abo bana aho bavuye kuri batandatu bakagera kuri cumi n’umunani.

JPEG - 69.1 kb
Impanga Beyonce aherutse kwibaruka

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nick ange taylor - 5/08/2017 saa 02:20

nibyishi cyan ko yabyay aban bakir bazim murakiz
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X