Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Sugira Ernest mu bakinnyi batandatu birukanywe muri AS Vita Club

Rutahizamu w’Umunyarwanda Sugira Ernest ari mu bakinnyi batandatu b’abanyamahanga birukanywe muri AS Vita Club nyuma y’igihe abafana bari bamaze bamwinuba bigahurirana n’ibibazo by’ubukungu butifashe neza muri iyo kipe.

Sugira Ernest yageze muri AS Vita Club ari umwe muri ba rutahizamu iyo kipe igenderaho

Byatangiye guhwihwiswa mu ntangiriro z’iki cyumweru ko Sugira yaba yatandukanye na AS Vita Club, ariko ukuri gukomeza kugirwa ubwiru, kugeza ubwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Kanama, uwo musore ubwe yabyitangarije, avuga ko atakiri umukinnyi wayo ndetse yanavuye i Kinshasa bamaze gusesa amasezerano.

Uyu rutahizamu yatangaje ibi nyuma y’aho bimwe mu bitangazamakuru byo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byari bimaze gutangaza iyi nkuru, nk’aho Leopardsfoot.com yari imaze gutanga Inteko rusange isanzwe ya AS Vita Club yabaye kuwa Kabiri w’iki cyumweru yemeje ko ingengo y’imari y’uyu mwaka izaba miliyoni esheshatu z’amadorali, mu kuzana abakinnyi bashya hakibandwa ku benegihugu.

Sugira Ernest yagiye atisndira AS Vita Club ibitego aho byari bikenewe

Aha ni naho haturutse ko iyo kipe ihita isezerera abakinnyi bagera kuri 22, kuko muri 33 yari ifite mu 2016-2017 yasigaranye 11 gusa barimo abanyamahanga batatu Nelson Lukong, Yazid Atouba na Oumar Sidibe, igasezerera Ernest Sugira, Mthunzi Shikisha, Machapa, Felix Gerson na Onkabetse Makgantaï.

Sugira Ernest yageze muri AS Vita Club muri Kanama umwaka ushize, asinya amasezerano yo kuyikinira amezi 18 (ni ukuvuga umwaka n’igice), aguzwe miliyoni 102 z’amanyarwanda, none yirukanywe nyuma y’amezi 12 yonyine bivuze ko yari agifite amasezerano y’amezi 6.

Akigera muri RDC, AS Vita Club yamuhaye inzu yo kubamo ndetse n'imodoka

Sugira ajya muri AS Vita yakiriwe nk'umwami

Akihagera abafana bamukundaga nk'inka imwe

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BENIMANA Eric CANAL - 7/08/2017 saa 13:19

Aya niyo mahirwe yo kujya muri primier
Kanda hano umusubize

bizumuremyi fils - 6/08/2017 saa 18:07

sugira wlcm to A.P.R fc gitinyiro.
Kanda hano umusubize

kalisa - 8/08/2017 saa 12:36

gusa itecyerezo cyanjye nuko bibaye byiza sugira yabona idi kipe hanze arko bitanashobotse yaba yigarukiye murwamubyaye kuo turamukunda nkumwana wumunya Rwanda wazamuyi bendera ryurwanda mumahanga, ubworero nkanjye nkumufana wa A.P.R fc sugira tumubonye byanshimisha kurushaho murakoze mugire amahoro namahirwe
Kanda hano umusubize

nshimiye Emmanuel - 5/08/2017 saa 09:28

nazetumwakire mu reospor turamwishimiye
Kanda hano umusubize

kagaba - 6/08/2017 saa 10:27

muri GIKUNDIRO ni ikaze
Kanda hano umusubize

Nshimyumukiza Aaron - 6/08/2017 saa 11:42

Natwemuri APR FC turamushaka ajenatwetwamwakiraneza.
Kanda hano umusubize

ndayisaba j m v - 4/08/2017 saa 17:32

naze yikinire muri APR FC
Kanda hano umusubize

bakaja - 6/08/2017 saa 14:14

yaba arangiye noneho
Kanda hano umusubize

- 4/08/2017 saa 17:05

sugira yihangane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X