Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Eric Senderi yemeje ko indirimbo yise FPR yahozeho atari umwimerere we

Umuhanzi Nzaramba Eric uzwi nka Senderi International Hit aratangaza ko indirimbo yaraye asohoye afatanyije n’umuhanzi Tuyisenge Intore yise FPR yahozeho atari umwimerere we ko ahubwo yayihimbye afatiye ndirimbo isanzwe ya Mucaka mu gisirikare.

Mu kiganiro amaze kugirana na Imirasire.com Eric Senderi yagarutse kuri iyi ndirimbo yise FPR yahozeho yatangiye gukundwa na benshi ko atari umwimerere we ko ahubwo yayikuye ku ndirimbo za mucaka za gisirikare.

Eric Senderi avuga ko iyi ndirimbo yashyize hanze ivuga imigabo n’imigambi ya RPF Inkotanyi aho igaruka ku ngingo 9 RPF igenderaho.

Umunyamakuru yamubajije aho yakuye igitekerezo cyo guhimba iyi ndirimbo maze Senderi asubiza agira ati “ Iriya ndirimbo yari isanzweho muri morale za mucakamucaka za RPF nanjye ubikubwira ndi Inkeragutabara ya RPF. Ni ukuvuga ngo aho kugira ngo izi ndirimbo zigende zicika nafashe umwanzuro wo kuyishyira mu byuma mfatanyije na Tuyisenge”.


Umunyamakuru ati “ Noneho ni ukuvuga ko indirimbo atari umwimerere wawe ahubwo ari indirimbo wakoze uhereye kuri mucaka mucaka za gisirikare”
Senderi ati “ Yes Yes Yes eeeee”.

Iyi ndirimbo iri mu njyana z’amajwi gusa yasohotse mu ijoro ry’ejo ikaba imaze gukurikiranwa n’abantu barenga ibihumbi 10 kuri You tube.

Iyi ndirimbo ije nyuma y’igihe gito asohoye indi ndirimbo Nzabivuga. Igaragaza ibyiza u Rwanda rwagezeho aho yasabye ko uzashaka kubyangiza wese azamuvuga.
Ikaba yarasohotse bwa mbere ubwo Eric Senderi yari yagiye kwamamaza Perezida Kagame mu karere ka Rulindo.

Senderi asanzwe amenyerewe cyane mu ndirimbo zigaruka kuri gahunda za leta n’imibereho myiza y’abaturage, avuga ko nk’umuhanzi ukunda Rwanda atazatezuka ku ntego yo gukorera igihugu cyamubyaye kuko ari wo murage utagira ingurane.

Kanda munsi wumve indirimbo FPR yahozeho


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gitore - 7/08/2017 saa 04:45

Icyakora agizeneza kuvugako Atari umwimerere we,jyewe narindi kuri RPF Headquarter mw'ijoro ry'insinzi y'umusaza Ngiye kumva numva Senderi ati hari indirimbo nshyashya nabazaniye,natangajwe nokumva arindirimo yakera twakoreshaga dushyiraho Moral numva birantangaje.ariko ubwo abivuze nisawa jyewe nari namurakariye koyabeshye abanyarwanda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X