Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Nyuma y’imyaka myinshi yarazimye Mr Nice yateje akaduruvayo kugira ngo abashe kumenyekanisha indirimbo ye nshya.


Umuhanzi Lucas Mkenda uzwi ku mazina ya Mister Nice ( Mr Nice) nyuma y’imyaka n’imyaka yarazimye ibinyamakuru byo muri Tanzaniya byatangaje ko gusambana n’indaya agateza akaduruvayo mu baturage avuga ko yamwibye ikamutoroka ari amayeri yo kongera kumenyekana kugira ngo indirimbo nshya yasohoye ibashe gukuriranwa n’abakunzi be.

Ikinyamakuru kitwa Risasi Mchanganyiko cyo muri Tanzania kivuga ko M r Nice yashungerewe ubwo yari ari kuririra mu gace ka Kinondoni agira ngo agaragaze akababaro k’indaya yaraye imwibye.

Iki kinyamakuru kikaba cyagaragaje amafoto agaragaza aka kababaro kititaye ko ari umusitari.

Abaturage batandukanye bamwiboneye n’amaso bavuga ko Mr Nice yaraye muri ako gace ijoro rimwe nyuma yo kuririmba mu kabyiniro kaho ariko bikavugwa ko yari yasinze bikomeye ku buryo ibyo yavugaga bitasohokaga neza mu kanwa. Yahavuye ajyanye n’indaya yitwa ’Happy’ bararyamana ariko mu gitondo iyo ndaya iramutoroka icunze agisinziriye.

Ahagana saa tanu z’amanywa nibwo Mr Nice yagaragaye agendagenda mu gace ka Kinondoni kazwi cyane i Dar Es Salaam, avuga ko yibwe n’umukobwa bararanye ndetse anisaka nk’uko bihamywa n’abamubonye ndetse n’amashusho ye yagiye afatwa.

Mr. Nice yasabye abo muri ako gace kumushakira uwo mukobwa avuga ko yamutwaye telefoni ndetse n’amashilingi yo muri Tanzania 230,000 n’ibindi bintu atashatse kuvuga ibyo aribyo.

Abaturage bo muri ako gace baje kumuzanira uwo mukobwa bararanye akamucucura, undi aramutontomera bikomeye kugeza ubwo habaye umuvundo udasanzwe bagakizwa na polisi yahise ibata muri yombi bakurikiranyweho ubusinzi no kubangamira abandi mu masaha y’akazi.

Umukobwa witwa Happy washinjwaga kwiba Mr. Nice, yireguye imbere y’inzego zishinzwe umutekano avuga ko ubujura ashinjwa butabaye kuko ngo telefoni y’umuhanzi bararanye yafatanywe yari ayifashe atagamije kuyitwara burundu kuko ngo yari agiye hanze kugura imiti yo kumuzanira kuko yari yamubwiye ko arwaye.

Iyi nkuru yo kwibwa ije nyuma y’aho yari atangiye kwegura umutwe akagaruka mu bikorwa bijyanye na muziki, byabimburiwe n’indirimbo nshya ivuga amateka ye yitwa "Sina" yafashijemo Harmonize wo muri Wasafi Records ya Diamond.

Abenshi bakaba bemeza ko ibyo kwiyibisha ari amayeri yo kugira ngo kumenyekana no kumenyekanisha indirimbo ye.

Uyu muhanzi wakanyujijeho mu ndirimbo zakunzwe mu myaka ya 2000 yaherukaga kuvugwa cyane mu itangazamakuru mu mwaka ushize.


Icyo gihe byakwirakwijwe ko yapfuye biturutse ku butumwa bwatangajwe na East African TV ariko bikaza kugaragara ko byari ibihuha, ibi nabyo birashingirwaho havugwa ko yaba agiye kugaruka mu muziki agakoresha ariya mayeri.

Mr Nice yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye mu myaka ishize yasohoye kuri album yise "Kidali Po" ; yaririmbye iyitwa "Rafiki" ; "Fagilia" ; "First Lady", "Kikulacho" ; "Nakuita" ; "Kila Mtu Na Demu Wake" n’izindi zitandukanye.

Hakaba hari hashize igihe adakora ibihangano bishya bitewe n’ibibazo by’ubukene bukabije, ahanini ngo yatewe n’itangazamakuru ryo muri Tanzaniya.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Cherie - 7/08/2017 saa 10:10

I was curious if you ever thought of changing the layout of your blog? Its very well written; I love what youve got to say. But maybe you could a little more in the way of content so people could connect with it better. Youve got an awful lot of text for only having one or two images. Maybe you could space it out better? My site: [รับรีวิวสินค้า->http://xn--12ca7e9adjma0dc4ek4mxdvd.com/]
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X