Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Cristiano Ronaldo yatangaje ko agiye kuva muri Espagne

Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid Cristiano Ronaldo aratangaza ko mu gihe gito kiri imbere asezera muri shampiyona yo muri Espagne akajya gushaka ahandi yakinira umupira we.


Ibi Cristiano yabitangaje nyuma yo kuva imbere y’inkiko akatiwe igifungo cy’imyaka 7 azira icyaha cyo kunyereza imisoro ya Leta.

Uyu mukinnyi akaba yaremeye ko iyi myaka 7 yakatiwe azayishyuramo amafaranga kugirango atagana mu buroko.

Uyu musore nyuma yo guhangayikishwa n’iki kibazo mu nkiko zo muri Espagne yatangaje ko na we ashobora kuva muri shampiyona ya Espagne, nyuma ya Neymar uherutse kuva muri FC barcelone akerekeza mu Bufaransa muri PSG n’ubwo we atari ahunze imisoro cyangwa ubutabera.

Ikinyamakuru As cyabyanditse uyu musore mu magambo yatangaje yagize ati:”Nishyura imisoro mu buryo buhoraho. Mu bwongereza ndetse no muri Espagne. Buri gihe nndishyura. Nk’uko mubizi, ntacyo nshobora guhisha, byaba bibabaje ndamutse nkoze ibyo. Ndi nk’igitabo kibumbuye. Nta kindi ukwiye kwirirwa ukora uretse kwandika izina ryanjye muri Google, ubundi buri kimwe kuri Christiano kikaza. Urugero Forbes Magazine yashyize ku karubanda buri kimwe kirebana n’amafaranga nonjiza.”

Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati:”Burigihe nishyura imisoro yanjye haba mu bwongereza cyangwa muri Espagne, nk’uko mubizi nta kintu cyange na kimwe njya mpisha. Byaba ari ubugoryi gukora ibintu nk’ibyo ku muntu nkanjye.
Njye ndi nk’igitabo kibumbuye, iyo ushaka kumenya ibyanjye wiyandikira muri google izina ryanjye gusa. Urugero Forbes Magazine yashyize ku karubanda buri kimwe kirebana n’amafaranga nonjiza.”

Akaba yakomeje avuga ko ibi bishobora kuba intandaro yo kuva muri shampiyona ya Espagne ubutagaruka. Kugeza ubu Ronaldo ntaratangaza igihugu azerekeramo.

Si ubwa mbere Christiano atangaje ko agiye gusezera muri Real Madrid kuko akivugwaho bwa mbere ko yanyereje imisoro yahise afata icyemezo cyo gusezera. Amakipe atandukanye harimo PSG yo mu Bufaransa yaramwifuje ariko we atangaza ko yifuza Manchester United yakiniraga mbere yo kuza muri Espagne.

Umutoza wa Man U, Jose Mourinho yatangaje ko mu bakinnyi akeneye Cristiano Ronaldo ko atarimo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ARICE - 7/08/2017 saa 18:10

ngwino m rarinenal uzitwarira eraopa lueger
Kanda hano umusubize

didier - 7/08/2017 saa 04:12

ntawe dukeneye murine manu
Kanda hano umusubize

Innocent - 6/08/2017 saa 16:58

Azigarukire muri Man-u
Kanda hano umusubize

nsabimana janvier - 6/08/2017 saa 07:45

Yes ndamushyijyikiye kuhava
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X