Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Humble Jizzo mu byishimo bidasanzwe byo kwitegura ubukwe n’umukunzi we

Manzi James uzwi ku mazina ya Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boyz yakiriye umukunzi we Amy Brauman benda kurushinga bimutera umunezero udasanzwe na we awugaragariza isi yose.

Hari hashize iminsi Humble Jizzo atishimye bamwe bakemeza ko byatewe n’umukunzi we utamuri bugufi. Ibi yaje kubyemeza ku mugaragaro ubwo yandikaga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umunezero n’ibyishimo by’uko umukunzi we yaje mu Rwanda kugira ngo bafatanye kwitegurira hamwe ubukwe buteganyijwe muri iyi mpeshyi.

JPEG - 62.8 kb
Ubutumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga bugaragaza ibyishimo yagize akimara guhura n’inshuti ye

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 5 Kanama, ni bwo Amy Blauman umukunzi wa Humble Jizzo yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe aho yasanze umukunzi we amutegereje.

Yahageze mu masaha y’igicuku, nyuma yo kumwakira uyu muhanzi ahita yandika ku nkuta ze ku mbuga nkoranyambaga akoresha anashyiraho amafoto atandukanye maza aterura agira ati ”Urakaza neza, nta byishimo mu buzima utarimo mbega naragukumbuye…”

Uyu muhanzi na Amy Blauman batangiye gukundana mu buryo buteruye mu mwaka wa 2015. Urukundo rugitangira kuvugwa hagati yabo babanje kubihakanira itangazamakuru, nyuma baza kubyemera ndetse kuri ubu bateganya kurushinga bitarenze impeshyi y’umwaka wa 2017.


Humble Jizzo n’umukunzi we ubu bafitanye indirimbo bise ‘Do You Know’ ndetse baherutse kuyifatira amashusho.

Humble Jizzo n’uyu mukobwa ngo bamenyaniye muri Nigeria ubwo Urban Boyz yari yitabiriye iserukiramuco rya muzika rya ‘Gidi Culture Festival’ muri 2015.

Bagarutse mu Rwanda, uyu musore yakunze kugaragara mu Mujyi wa Kigali atemberana na Blauman, kuva ubwo kugeza ubu ‘bari mu rukundo rukomeye’.

Nkindi Alpha}

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 8/08/2017 saa 09:14

Ukozeneza 2
Kanda hano umusubize

Nyerere Innocent Ndagiwenimana - 5/08/2017 saa 16:19

Ryoherwa Manzi Sibenshi Bakorubukwe Kubahanzi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.