Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Umunyezamu wa Rayon Sports yambitse impeta umukunzi we amusaba ko babana akaramata

Nyuma yo kumusaba urukundo akarumuha, Umunyezamu w’Umusimbura muri Rayon Sports FC, Bashunga Abouba yambitse impeta umukunzi we Djamilla Cyuzuzo, amusaba ko bazabana akaramata, undi na we abyemera atazuyaje.

JPEG - 161.1 kb
Bashunga ni Umunyezamu w’umusimbura ariko ufite umwihariko wo kuba ari we munyezamu usumba abandi bose bo mu Rwanda

Umugoroba w’uyu wa gatandatu tariki ya 5 Kanama 2018, wari umugoroba w’ibyishimo kuri Abouba Bashunga, nyuma y’aho we na bagenzi be bari bamaze gutsinda umukino wa kabiri wa gicuti, aho Rayon Sports akinira yatsinze ibitego 3-1 ikipe y’abakinnyi bitoranyije mu bandi bakina muri shampiyona y’u Rwanda.

Gusa kuri Bashunga ntibyaciriye aho, kuko yahise yerekeza muri Galaxy Hotel iherereye, aho inshuti, abavandimwe be n’ab’umukunzi we ndetse n’ababyeyi bari bateraniye, bategereje umuhango wo kwambikana impeta isaba umubano (Engegement Ring).

Ahagana saa moya z’umugoroba ni bwo Umuhango nyirizina watangiye, maze hageze Bashunga asaba Cyuzuzo umubano, undi na we mu byishimo byinshi, ati ‘nyuma y’imyaka ine tumaze dukundana, narungurutse mu mfuruka zawe zose, nkureba imbere n’inyuma, nsanga nta cyatuma nguhakanira umubano’.

JPEG - 34.7 kb
Yamwambitse impeta isobanura ko ibya ’Externat’ bikwiye guhagarara....

Bashunga yahise atoranya urutoki rumwe muri eshanu z’ikiganza cy’ibumoso cya Cyuzuzo, arwambika ya mbeta ishobora kuba inakosha mu giciro mu mafaranga, ubundi araruzamura yereka inshuti, abavandimwe n’ababyeyi bari bitabiriye uwo muhango.

Mu kumwambika impeta, bashunga yongoreye Cyuzuzo ati “Namubwiye nti ‘ubu ni bwo ugiye kubona ‘care’ kabisa apana bya bindi”, maze Umukunzi we na we “ahita aseka”.

Bashunga Abouba na Cyuzuzo Djamilla baritegura guhamya isezerano ryo kubana akaramata mu bukwe buzaba ku Itariki ya 2 Ukuboza uyu mwaka. Uyu musore n’inkumi bamenyanye muri Kanama 2013, bahita batangira gukundana, bivuze ko bamaranye imyaka ine (4).

JPEG - 93.9 kb
Bashunga yamuhagurukije bisanzwe nk’ugiye kumwereka inshuti, abavandimwe n’ababyeyi
JPEG - 101.2 kb
Yamweretse impeta imubwira iti ’Harageze ngo tuve mu mandazi’....(ni ibyo nivugiye)..hhhh
JPEG - 84.5 kb
Bashunga yarebye mu ntoki eshanu z’ikiganza cy’ibumoso, atoranyamo mukubitarukoko, aba ari yo yambika impeta
JPEG - 89.9 kb
Bashunga: "Ubu ni bwo ugiye kubona ‘care’ kabisa apana bya bindi”...Cyuzuzo: "hhhhhhh"
JPEG - 92.4 kb
Yahise amusoma mu cyubahiro
JPEG - 66.1 kb
Abouba na Djamila bahise batangaza ibivuye mu kiganiro gito bagiranye
JPEG - 38.7 kb
Bahise bajya kwiherera bambara umwambaro mushya ugaragaza intambwe bateye mu rukundo rwabo
JPEG - 77.5 kb
Cyuzuzo na Bashunga bahise bajya gukata umutsima ngo basangize ababyeyi, inshuti n’abavandimwe na bo biyumvire uburyohe bw’urukundo rwabo
JPEG - 74.4 kb
Bashimiye ababyeyi, buri wese yashimiye ugiye kuba nyirabukwe
JPEG - 80.4 kb
Banasangiye ikirahure n’abitabiriye umuhango bose
JPEG - 87.5 kb
Hafashwe n’ifoto y’urwibutso n’ababyeyi ndetse na ba nyina wabo na ba nyirasenge bari bitabiriye umuhango
JPEG - 100.7 kb
Ifoto y’urwibutso: Cyuzuzo hagati ya Mama we n’Umubyeyi ugiye kuba nyirabukwe, Bashunga na we iruhande rwa mama we
JPEG - 86.6 kb
Ifoto y’urwibutso ku bitabiriye umuhango
JPEG - 34.7 kb
Yamwambitse impeta amusaba ko bazibanira akaramata
JPEG - 46.2 kb
Mwese mwabibonye?...
JPEG - 58.8 kb
Bashunga n’Umukunzi we bamaranye imyaka ine mu munyenga w’urukundo
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

dushimimana emmy - 10/08/2017 saa 03:41

biranshimishije
Kanda hano umusubize

Hagenimana - 17/09/2017 saa 07:20

Ihanganepe.!
Kanda hano umusubize

Hagenimana - 17/09/2017 saa 07:20

Ihanganepe.!
Kanda hano umusubize

Hagenimana - 17/09/2017 saa 07:20

Ihanganepe.!
Kanda hano umusubize

Hagenimana - 17/09/2017 saa 07:21

Ihanganepe.!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X