Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Igihe Butera Knowless azacukirizaho umwana we cyamenyekanye

Umuhanzikazi Butera Knowless nyuma yo kwibaruka imfura ye akanakomeza umuzi nk’Umuhanzi, yatangaje ko azacutsa umwana we nyuma y’imyaka ibiri avutse.

JPEG - 29.6 kb
umunsi Knowless yari yibarutse

Knowless aganira na RBA kuri uyu wa Gatandatu taliki 05, yemeje ko azakomeza konsa umwana nibura kugeza mu kwezi k’Ugushyingo 2018 kuko ari bwo azaba yujuje imyaka ibiri y’amavuko.

Ni nyuma y’uko yari abajijwe ibanga yakoresheje ngo ananuke kuko abamuzi mbere ho gato na nyuma y’uko abyara yari afite umubyibuho udasanzwe, maze avuga ko urebye nta kindi yakoze uretse gufata ibiribwa umubiri we ukeneye, ibyo udakeneye akabireka.

GIF - 339.4 kb
Mbere yo kwibaruka Knowless yari afite umubyibuho

Knowless akaba yavuze ibi nyuma y’uko yari yarakomeje kugenda yanga kwerekana umwana we, akaba yari yarasobanuye ko adashaka ko amenyekana mu binyamakuru kandi wenda we nakura azifuza kwiberaho ubuzima busanzwe atari ubuzimwa bw’icyamamare.

PNG - 418.9 kb
Knowless na Clement berekana ifoto y’umwana wabo bwa mbere

Gusa nyuma we n’umugabo we baje kugaragaza amafoto abiri y’umwana wabo, ariko isura ye itagaragara.

Uyu mwana w’umukobwa yavutse mu kwezi k’Ugushyingo 2016, nyuma y’uko aba bombi basezerana kubana akaramata muri Kanama uwo mwaka, icyo gihe benshi bibajije byinshi ndetse biba rwaserera mu bitangazamakuru bitandukanye.

JPEG - 59.7 kb
Knowless na Clement ubwo bari basezeranye kubana akaramata

Agaruka ku muziki we, uyu muhanzikazi yaboneyeho kuvuga ku ndirimbo ye yise ’winning team’ aherutse gushyira hanze, aboneraho gusubiza abibwiraga ko yaba yararirimbye ku rukundo rwe n’umugabo we Ishimwe CLement.

Aha yavuze ko atari umuryango we yibanzeho kuko ngo amagambo ayigize buri wese yakwibonamo. Aha RBA yanamushyikirije igihembo cy’indirimbo ye "ko nashize" yahigitse izindi mu mwaka wa 2016.

Gusa iyi ndirimbo nshya ya Knowless yagarutsweho na bamwe aho bavuga ko injyana (Beat) yayo yaba yarayikomoye ku y’umuhanzi Diamond Platnumz.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kim - 11/08/2017 saa 06:53

abarundi barasaze mujyemubareka.
Kanda hano umusubize

venuste turinimana jay poul - 7/08/2017 saa 12:36

komezawiyonkereze umwanawawe.ark c konumvice amakurungoknowl na clem barashwanye nibyo?
Kanda hano umusubize

denyse - 6/08/2017 saa 09:30

mwiriwe neza? abagusebya nabakujyirira ishyari komeza wirerere umwana tukurinya wishinze ibyo bavuga abahanzi ntacyo wakora courage tukurinyuma
Kanda hano umusubize

Allain - 6/08/2017 saa 09:17

Wowe wasomye iby'abarundi.Ibyabanyarwanda urabishaka Ho iki? ??
Kanda hano umusubize

- 6/08/2017 saa 07:01

Mbese Ivyo Bitumariyiki Muko Muduteshumwanya?Be Mwiyubaha Mureke Kubeshabantu Abanyarwanda Mufisubwishime Bwinshi
Kanda hano umusubize

Jojo - 6/08/2017 saa 09:53

Dufite igihugu cyiza ,kandi turagikunda
Kanda hano umusubize

dizo sekibi - 7/08/2017 saa 01:38

uwanga igihuguke nta kakibone!
Kanda hano umusubize

jesus - 7/08/2017 saa 17:19

ariko abarundi mumeze nkabasazi niyo mpamvu muhora mu ntambara, warebye ibyi iburundi iwanyu ukareka ibya abanyarwanda.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X