Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Mu isiganwa rye rya nyuma muri metero 100, Usain Bolt yatsinzwe na Justin Gatlin

Mu mukino we wa nyuma wo gusiganwa intera ireshya na Metero 100, Usain Bolt wari warabaye ‘mpatse abandi bakinnyi’ yasizwe na Justin Gatlin w’imyaka 35 uvuye mu gihano cyo guhagarikwa imyaka ine azira gukoresha imiti yongera imbaraga.

Wajyaga kuba umugoroba w’ibyishimo kuri Usain Bolt iyo abasha kwegukana umudali wa 20 wa Zahabu ku rwego rw’Isi mu gusiganwa metero 100 muri shampiyona y’Isi irimo kubera i London, ariko ibirori bye byaje kudobywa na Justin Gatlin ndetse na Christian Coleman bamusize.

Muri iryo siganwa Usain Bolt yasezereyemo ibyo gusiganwa metero 100 nk’uwabigize umwuga, yabaye uwa gatatu mu gihe Justin Gatlin ari we waryegukanye akoresheje amasegoda 9 n’iby’ijana 92, n’aho Umunyamerika Christian Coleman w’imyaka 21 we yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje amasegonda 9 n’iby’ijana 94.

Usain Bolt yashimiye uwamutsinze muri shampiyona y'Isi ye ya nyuma

Nyuma yo gusiga Usain Bolt, Umunyamerika Justin Gatlin yagize ati: “Nirengajije abankwenaga, njye nguma mu isiganwa. Nakoze ibyo nagombaga gukora. Abankunda ubu barimo kwishimira ibyabereye hano, abandi barimo kubyishimira mu ngo zabo.”

“Ni isiganwa rya nyuma rya Bolt. Ni amahirwe adasanzwe. Tuba duhanganye mu kibuga ni byo, ariko ahandi burya dutera ubuse, ndetse tukagirana ibihe byiza. Icya mbere yakoze kwari ukunshimira, aranambwira ati ntiwari ukwiye gukwenwa. Ni icyitegererezo.”

Usain Bolt bamusigishije umutwe, ariko iyo adatangira nabi yari gutsinda

Usain Bolt wari umaze kwegukana umwanya wa gatatu yatangaje ko atakwishimira ibihe bitari byiza agize ku mpera y’umwuga we, ariko ngo ntacyo yendaga gukora ngo abibuze kubaho.

Ati “Gatlin ni umukinnyi ukomeye utanga uguhatana. Ugomba kuba uri ku rwego rwawe rwo hejuru rushoboka rwose kugirango ukine na we. Mu kuri nishimira guhatana na we kandi ni umuntu mwiza.”

N’ubwo yari amaze kwegukana umwanya wa mbere, Gatlin yavugirijwe induru n’abafana bitewe n’inshuro yagiye ahanirwa gukoresha imiti yongera imbaraga, dore ko yegukanye shampiyona y’Isi mu 2004 akayisubiza mu 2005, maze mu 2006 agatahurwaho gukoresha iyo miti.

Nyuma yo kumutsinda, yamugaragarije icyubahiro amuha

Icyo gihe yakoze ibishoboka byose ngo adahagarikwa burundu mu gusiganwa ku maguru, icyakora ahanishwa guhagarikwa imyaka 8 adakina, maze arajurira igihano kiragabanywa kugeza ku myaka ine.

Uyu wari umwanya mwiza rero wo kwihorera ku bafana bamuvugirije induru banaririmba ngo "Usain Bolt! Usain Bolt!", ndetse na nyuma yo gusiga Usain Bolt, yahise ashyira urutoki ku munw aasa n’ubacecekesha.

Usain Bolt akomoka muri Jamaika, akaba uwa mbere ku Isi mu kuvuduka

Muri iryo siganwa rye rya nyuma, Usain Bolt yongeye gukora ikosa ryatumye atangira nabi ndetse bimukererezaho iby’ijana ugereranyije n’uko abo bari bahanganye bahagurutse. Icyakora ngo si bishya kuko iryo kosa yakunze kurikora kenshi mu masiganwa, ku buryo byatumaga hari aho atsinda bimugoye kandi atari ko byakabaye bigenda.

Usain Bolt w’imyaka 30, mu gihe amaze ntiyigeze abura umudali wa zahabu yageze ku mukino wa nyuma mu gusiganwa metero 100, uretse ko mu 2011 yigeze gukurwa mu isiganwa ryabereye i Daegu kubera gutangira nabi.

JPEG

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X