Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Perezida Kagame yashimiye abahanzi nyuma yo kwegukana intsinzi

Perezida Paul kagame yashimiye abahanzi kimwe n’abandi bose bamubaye hafi n’abagize uruhare mu gutegura ibikorwa byo kwiyamamaza n’aho byabereye hose, nyuma yo kwegukana intsinzi mu matora y’Umukuru w’igihugu, aho yaje ku isonga n’amajwi 98.66%.

Aho yabaga yagiye kwiyamamariza hose, benshi mu bahanzi nyarwanda babaga bahari, indirimbo zifashishwaga mu kwiyamamaza zose zahimbwe n’abahanzi nyarwanda, izo zikaba impamvu nyamukuru zatumye Perezida Kagame abazirikana, abashimira mu ruhame nyuma yo kwegukana intsinzi.

Abahanzi nyarwanda bagize uruhare runini mu kwamamaza Perezida Kagame

Mu ijambo yagejeje ku banyarwanda bose by’umwihariko abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari bakoraniye ku cyicaro cy’uwo muryango, Perezida Kagame yashimiye benshi ahereye ku bateguraga ibikorwa byo kwiyamamaza, ashimira umuryango we, aho yavuze ko na wo “ari abana b’Inkotanyi”.

Yashimiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, anashimira abanyarwanda bose bakomeje kumugaragariza icyizere n’urukundo., rwatumye bashyigikira ko yakongera akabayobora indi myaka indwi.

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Ntabwo nakwibagirwa gushimira abahanzi n’abaririmbyi badususurukije, ahari hashyushye bakadufasha kuhashyushya kurushaho, barakoze cyane."

"Hari ndetse abanyamakuru baba abo mu gihugu hano baba abo hanze, abo bose bakora imirimo itandukanye, abafotora, abakoresha za ’social media’ (imbuga nkoranyambaga), mbese ibyabaga byose muri iki gikorwa cy’amatora nta hantu bitabaga bigera ku isi muri uwo mwanya bibereyeho. Mwarakoze namwe cyane.”

Imbyino zakoreshaga ni izahimbwe n'abanyarwanda

Umuhanzi Platini wo muri Dream Boyz mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame

Perezida Kagame yegukanye intsinzi mu matora yabaye kuwa 3 Kanama ku banyarwanda baba mu mahanga no kuwa 4 Kanama ku batuye imbere mu Rwanda, aho yasaruye akayabo k’amajwi 98.66%, akurikirwa na Mpayimana Philippe wagize 0.73%, Dr Frank Habineza w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) aba uwa gatatu n’amajwi 0.47%.

Uko abakandida barushanyijwe amajwi ku rwego rw’igihugu no muri Diaspora

Ku rwego rw’igihugu:

Frank Habineza: 31633=0.47%
Philippe Mpayimana: 49117= 0.73%
Paul Kagame: 6,650,722=98.63%

Intara y’Amajyepfo:

Frank Habineza: 9843=0.62%
Philippe Mpayimana: 11187=0.7%
Paul Kagame: 1574202=98.56%

Intara y’Uburasirazuba:

Frank Habineza: 3394=0.21%
Philippe Mpayimana: 8081=0.49%
Paul Kagame: 1630650=99.17%

Intara y’Uburengerazuba:

Frank Habineza:10464=0.67%
Philippe Mpayimana:14683=0.94%
Paul Kagame:1529149=98.19%

Intara y’Amajyaruguru:

Frank Habineza: 3791=0.34%
Philippe Mpayimana: 9739=0.86%
Paul Kagame: 1115545 = 98.63%

Umujyi wa Kigali:

Frank Habineza: 4141=0.51%
Philippe Mpayimana: 5427=0.67%
Paul Kagame: 801176=98.51

Abanyarwanda baba mu mahanga:

Frank Habineza:655=1.65%
Philippe Mpayimana: 1101=2.77%
Paul Kagame: 37951=95.58%

Abahanzi bamamaye mu Rwanda bari bishyize hamwe ngo bashyigikire Umukandida wa FPR-Inkotanyi

Perezida Kagame yatsinze amatora ku kigero cya 98.63%

Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso na bamwe mu bahanzi nyarwanda

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 24/09/2017 saa 06:35

paul ichoyakora chose azasimburwa akahanyujije peee!
Kanda hano umusubize

Mushimiyimana esther - 13/09/2017 saa 18:31

Ndagukunda komeza utuyobore
Kanda hano umusubize

bahati obard - 9/08/2017 saa 07:44

iyontore yacu nikomeze ijye mbere turayishyigikiye. abanyarwanda these.
Kanda hano umusubize

- 13/09/2017 saa 18:23

Ndagukunda Komeza utuyobore
Kanda hano umusubize

Semanza Byamungu - 8/08/2017 saa 15:32

Imana Imuwe Ubuzima Bukuyobora Abanyarwanda Iteka Byose
Kanda hano umusubize

mukanezajeannett - 5/09/2017 saa 04:40

warakozegutezaimbeigihugu
Kanda hano umusubize

Ntahondi - 8/08/2017 saa 05:54

Turamukeje nyabahwa umukuru wi gihugu cu Rwanda Paul Kagame. Nakomere kwibanga, Imana rugiravyose imujimbere murugamba rwokurongora igihugu chamwibarutse. Tukanakeza Kandi abenigihugu burwanda uburyo bavyifashemwo,mukwitorera mumutekano ntangere, uwugiye kubarongora mumyaka7 irimbere Imana ibahezagire mubwitonzi bwanyu mwerekanye.
Kanda hano umusubize

- 5/09/2017 saa 08:38

Ntavyiw Kagame
Kanda hano umusubize

Ntahondi - 8/08/2017 saa 05:54

Turamukeje nyabahwa umukuru wi gihugu cu Rwanda Paul Kagame. Nakomere kwibanga, Imana rugiravyose imujimbere murugamba rwokurongora igihugu chamwibarutse. Tukanakeza Kandi abenigihugu burwanda uburyo bavyifashemwo,mukwitorera mumutekano ntangere, uwugiye kubarongora mumyaka7 irimbere Imana ibahezagire mubwitonzi bwanyu mwerekanye.
Kanda hano umusubize

Ruganzu denes - 7/08/2017 saa 18:24

Nawundi watuyobora atari wowe kand kurya ibyubusa biravuna bigomba uwabivunikiye itsinzi niyawe cyaneeeeeeee?
Kanda hano umusubize

Venuste Turinimana Jay Poul - 7/08/2017 saa 10:36

kumutoraningomb
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X