Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Uburwayi bwa Tom Close bwatumye Christopher atifotozanya na Perezida Kagame

Umuhanzi Muneza Christophe uzwi nka Christopher yavuze ko uburwayi bwa Tom Close bwatumye atifotozanya na Perezida Kagame.

JPEG - 39.5 kb
Christopher ntiyabashije kwifotozanya na Perezida Paul Kagame

Nkuko abahanzi batandukanye baherekezaga Perezida Kagame ubwo yiyamamarizaga mu turere dutandukanye bamwamamaza ,ni nako mu gusoza yabashimiye maze banafata ifoto y’urwibutso ariko kubera uburwayi bwa Tom Close bituma Christopher abihomberamo ntiyagaragara mu ifoto y’urwibutso.

Ubwo abo bahanzi bishimiraga iyo foto rero,siko byagendekeye umuhanzi Christopher kuko ubwo bari ku ngoro ya FPR inkotanyi,umuhanzi Tom Close yafashwe n’uburwayi butunguranye maze TMC wo muri Dream Boys na Christopher bamufasha kumutwara batifotoje.

JPEG - 25.3 kb
Tom Close yafashwe n’uburwayi abura uko yifotozanya n’umukuru w’igihugu

Christopher yavuze ko we na TMC aribo bavandimwe Tom Close yari afite bityo ngo ntibari kumutererana bafata icyemezo cyo kumutwara ku ruhuka maze birangira batagaragaye.

Ibi ngo biri mu byamubabaje ko atabonye ifoto arikumwe n’umukuru w’igihugu ariko nanone ngo ntiyari kureka gufasha mugenzi we.

Icyakora ngo azashyira mu mwirondoro (cv) ko perezida yabashimiye ku bw’ibikorwa bakoze.

Uretse kutifotozanya n’umukuru w’igihugu,uyu muhanzi byanavuzwe ko muri ibi bikorwa byo kwamamaza yaba yaragize impanuka ariko idakanganye ariko arihangana akomeza kwamamaza umukandida yari ashyigikiye.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bosco Nyamagabe - 9/08/2017 saa 01:57

Niyihangane Kuko Ntiyari Kureka Gutabara Mugenziwe Ngo Nukwiphotoza
Kanda hano umusubize

venuste turinimana jay poul - 7/08/2017 saa 12:21

gufashanabyoningenzi ihanganenubwo utarikwifoto barakuzi
Kanda hano umusubize

RWAKANA Joseph - 7/08/2017 saa 09:19

Pole sana Doctor Tom Close.Humura uzakira.Jyewe nk'umukristu,nagirango nibutse abantu ko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta muntu numwe uzongera kurwara (Yesaya 33:24). Ibintu bibi byose bizavaho:Intambara,indwara,urupfu,ubusumbane,akarengane,ubushomeri,inzangano,etc. Niyo mpamvu imana idusaba gushaka iyo paradizo,aho kwibera mu byisi gusa,ntidushake imana.Gushaka imana,bisaba gushaka igihe,ukiga neza Bible kugirango umenye ibintu imana isaba umukristu nyakuri wese.Muli ibyo idusaba,harimo kujya mu materaniro ya gikristu (Hebrews 10:24,25) no gukora umurimo wo kubwiriza (Matayo 24:14). Abantu bose bibera mu byisi gusa,imana ibafata nk'abanzi bayo (Yakobo 4:4).Izabarimbura ku munsi w'imperuka nibakomeza kwanga guhinduka.Iyo tubabwira ibyo imana itubwira binyuze kuli Bible,ntabwo tuba duca imanza nkuko bamwe bavuga.Ahubwo tuba tugirango namwe mumenye ko ibi dukora,namwe imana ibibasaba niba koko muli Abakristu.Turi abantu nka mwe.Tujya mu mihanda no mu ngo z'abantu tukabwiriza ubwami bw'imana nkuko YESU yasize abisabye uwitwa umukristu nyakuri wese (Yohana 14:12).Kandi yadusabye gukora umurimo w'imana ku buntu (Matayo 10:8). Kimwe na mwe,dukora n'indi mirimo isanzwe kugirango tubeho,nkuko ba PAWULO babigenzaga.Nta na rimwe baryaga amafranga y'abantu nkuko tubisoma muli Ibyakozwe 20:33.
Kanda hano umusubize

uzabakiroho Honorone - 6/08/2017 saa 19:18

gifasha nabyo ni ngombwa
Kanda hano umusubize

twin yeah - 6/08/2017 saa 16:51

Christopher, nta kibazo! Icy,ingenzi ni uko akazi twakoze twabonye umusaruro bidasubirwaho. Gufasha undi mwana na byo ni iby,agaciro, naho Mzee ni uwacu turi kumwe.
Kanda hano umusubize

uwimbabazi phausia - 6/08/2017 saa 15:02

Wabay intwari pe wagaragaj umutima utabara
Kanda hano umusubize

bruce - 6/08/2017 saa 11:48

yooo pole xanakbx
Kanda hano umusubize

Ntabanganyimana Theophile - 6/08/2017 saa 10:54

Wagize neza kubanza kugira umutima wo gutabara ni bwo butwari: nibiba ngombwa muzifotoza nawe HE ntacyo yakwima agifite.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X