Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kitoko Bibarwa arakubita agatoki ku kandi kubera uburyo amungwa n’ubusiribateri

Kitoko Bibarwa, Umuhanzi nyarwanda wiga ku mugabane w’u Burayi arakubita agatoki ku kandi, ndetse yahize kuzagaruka mu Rwanda aje kwambika impeta umukobwa bagomba kuzabana akaramata, kuko aho bigeze ngo aramungwa n’ubusiribareri.

Kitoko Bibarwa Patrick, ni umuhanzi nyarwanda uba ku mugabane w’i Burayi aho yari ahugiye mu masomo ye.

Uyu musore rero yagiye yumvikana kenshi akiri no mu Rwanda avuga ko nta mukunzi afite, noneho bigeze kuri iyi nshuro abishimangira ashinzeho agati.

Aganira n’itangazamakuru mu mpera z’icyumweru dusoje, Kitoko yarihanukiriye avuga ko nta mukobwa bakundana bidasanzwe afite, ariko yongeraho ko ashobora kuzagaruka mu Rwanda afite impeta yo kwambika uwo azaba yihebeye.

Ubwo yabazwaga igihe yumva yitegura kugira umukunzi,uyu muhanzi yavuze ko urebye urukundo ari nk’inyoni iguruka ikagwa ku giti ibonye bityo nawe igihe runaka ni kigera akazisanga yarugezemo.

Agaruka ku byerekeye ibikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame, Kitoko yavuze ko biri mu byamushimishije bitewe n’ubushobozi amubonamo.

Icyakora ngo mu minsi itatu ya mbere yo kwamamaza we na bagenzi be ntibyaboroheye, bitewe n’akavumbi kabateye ibicurane, gusa ngo nyuma baje kumenyera kugeza igikorwa cy’amatora nyirizina kigeze.

Yakomeje avuga ko yanezejejwe no kuba Perezida Paul Kagame yarabashimiye akamenya ko bakoze cyane bamushyigikira.

Icyo ashimira Perezida by’umwihariko ngo ni uko yahesheje u Rwanda umutekano akamererwa neza mu gihe yari yarawuburiye mu gihugu cy’u Burundi na Congo.

Kugeza ubu kitoko atangaza ko yari amaze imyaka ine ku ntebe y’ishuri bigatuma akora umuziki nk’uwishimisha, ariko ubu ngo agiye kongera kuwukora mu rwego rwa rw’ubushabisti.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ngendahimana Vedaste - 11/08/2017 saa 20:35

SAW UBWNIKO UBIZ.NUZAMERE NKABOFATIRAHO VUBA
Kanda hano umusubize

NTAKIRUTIMANA Deogratias - 7/08/2017 saa 18:49

Akenshi niko biba biri baryamana nabandi nibyo
Kanda hano umusubize

RWAKANA Joseph - 7/08/2017 saa 08:27

Impamvu aba STARS benshi batarongora,nuko abenshi n'ubundi baba bafite abagore n'abakobwa baryamana.Bimwe bita ngo ni "girlfriend".None se ni gute yashaka umugore kandi ibyo ashaka abibona buli gihe?Ikindi kandi,abakobwa nabo usanga bifuza gukundana n'aba STARS.Usanga abakobwa benshi gusambana barabigize umukino,mu gihe imana ibitubuza.Imana ishaka ko turongora abakobwa binyuze mu mategeko.Kuko abantu bose bakora ibyo imana itubuza,izabarimbura ku munsi w'imperuka wegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,mubeshyana ko mukundana,hanyuma mukazabura ubuzima bw'iteka muli Paradizo.
Kanda hano umusubize

nzamurera jacky - 7/08/2017 saa 11:26

Baryamana x warababonye do not judge a book buy its cover kitoko ntuhubuke rata wait for the place the bird will go for your love
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X