Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Umuzamu wa kabiri muri Rayon Sports arahigira guhigika Bakame

Umukinnyi wa Rayon Sports Mutuyimana Evariste ashaka gukora uko ashoboye kose maze agatwara umwanya wa mbere, dore ko ngo abona nta n’undi mukinnyi wamuhiga.


Umunyezamu wa Rayon Sports, Mutuyimana Evariste arashaka gukora cyane maze ngo akabona uburyo yicaza mugenzi we babana muri iyi kipe Ndayishimiye Eric Bakame usanzwe ari we munyezamu wa mbere kimwe no mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko ababajwe n’uko amasezerano ye y’imyaka 2 yagiranye n’iyi kipe agiye kurangira adakoze ibyo yifuzaga nyuma y’uko yaje aturutse mu ikipe ya Sofapaka muri Kenya.

Avuga ko yagiye ahura n’imbogamizi nyinshi zamubuzaga gukora uko abyifuza, ubu ngo noneho n’ubwo ari wo mwaka we wa nyuma, ashaka kwicaza Bakame ku gatebe maze na we akerekana ubuhanga bwe.

Mutuyimana yagize ati “Ngiye gukora cyane kuko ni na wo mwaka wanjye wa nyuma, kuva dufite abatoza bashya nshobora kubona umwanya wo gukina match (imikino) nyinshi maze nange nerekane ko hari icyo nshoboye gikomeye cyane.”

Uyu munyezamu kandi yatangaje ko nta kabuza ko ubwo Rayon Sports yabonye abatoza bashya, izagera kure kuko icyatumye itarenga umutaru umwaka washize ari uko itari ifite ba rutahizamu bakomeye cyane, dore ko yahise anahwiturira abo bakinana ko bakwiye kongera imyitozo maze bakazakora akazi gakomeye muri uyu mwaka wa shapiyona.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kagabo - 7/08/2017 saa 19:35

Ibyo Mutuyimana avuga nibyo pe, ubusanzwe yarusha Bakame, icyo Bakame amurusha nikimwe: leadership na experience. Bakame aravuga rikijyana muri rayon abakinnyi bakamwunva, akabashyira kumurongo, iyo ari mukibuga nta gushwana kubamo. So, Mutuye niyitonde azabigeraho
Kanda hano umusubize

alfa - 7/08/2017 saa 13:29

Iyo mihigo ni myiza ariko urasabwa gukora cyane. Wibuke Bakame akuramo El Merek ku mikino wa nyuma muri Soudani icyo gihe yari muri ATRACO kugeza n'ubu. Shyiramo agatege twe aba Rayon Sports dushaka intsinzi n'ibikombe. Nubigeraho cg ukamucaho uzaba uduhaye umusaruro. Courage
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X